Bakeneye isoko ry’ibyo bakora

Koperative ibyiza biri imbere yo muri Ndora, ikora imbabura za cana rumwe irasaba gufashwa kumenyekanisha ibyo ikora ikabona isoko

Iyi koperative igizwe ahanini n’abahejejewe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Gisagara, ikora Imbabura zikozwe mu ibumba zizwiho gukoresha ikwi nke ku nkunga ya Sustaining Rwanda Youth Organisation umuryango w’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda urengera ibidukikije.

Abarezi biyemeje gufasha kumenyekanisha akamaro ka cana rumwe harengerwa ibidukikije
Abarezi biyemeje gufasha kumenyekanisha akamaro ka cana rumwe harengerwa ibidukikije

Nyuma y’imyaka 4 iyi koperative ikora izi mbabura ariko iravuga ko kugera ubu ntacyo yagezeho kigaragara kuko itabasha kubona isoko rihagije ry’imbabura ndetse ngo zikaba zigenda zinata agaciro ukurikije aho batangiriye.

Mukazibera Aloysie umwe mu bagize iyi koperative ati “Mu gihe cyashize tugitangira imbabura yari ku mafaranga 2500frw none ubu yataye agaciro igura 1500frw kugirango ubone inyungu ni uko uba wagurishije nyinshi kandi ntizigurwa”

Abanyamuryango b’iyi koperative bo ariko bavuga ko bari baramaze kubona akamaro k’izi m

Abaturage ntibarumva akamaro ka cana rumwe bityo ntibanazigura
Abaturage ntibarumva akamaro ka cana rumwe bityo ntibanazigura

babura, aho inkwi bakoresha mu ngo zabo zagabanute cyane, ndetse n’igihe babonaga isoko zikaba zarabafashaga kwikenura.

Umuryango Sustaining Rwanda Youth Organization wo ariko uvuga ko kubura isoko byavuye kukuba abaturage bagifite imyumvire iri hasi bakaba bataranumva akamaro k’izi mbabura.

Aha uyu muryango ukaba umaze kwitabaza abarezi bo muri aka karere ka Gisagara ubasaba ko babafasha gukora ubukangurambaga binyuze mu banyeshuri abanyeshuri nabo bakabwira ababyeyi ibi bikazafasha kurengera ibidukikije ariko naya koperative ikabona isoko.

Harerimana Houssin umuyobozi w’uyu muryango ati “Twifuza ko abarezi badufasha kuko abanyeshuri baba ari benshi, buri mwana akazabwira ababyeyi maze tukagera ku baturage benshi icyarimwe”

Abanyamuryango ba koperative ibyiza biri imbere bavuga ko batabona isoko ry'imbabura bakora
Abanyamuryango ba koperative ibyiza biri imbere bavuga ko batabona isoko ry’imbabura bakora

Abarezi bo mu karere ka Gisagara nabo bemeza ko koko ikibazo cyo kwangirika kw’ibidukikije kigaragara ndetse bakaba biteguye gufasha mu bukangurambaga nk’uko Eric Ndorimana umurezi mu Murenge wa Ndora abivuga.

Umuryango Sustaining Rwanda Youth Organization watangiye ibikorwa byawo byo kurengera ibidukikije mu karere ka Gisagara mu mwaka wa 2012,wibanda mu duce tw’icyaro ahakunze kugaragara iyangirika ry’amashyamba acanwa cyane n’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka