Bahuguwe ku gukemura amakimbirane badateje ayandi

Abiganjemo urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye, bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje ayandi no gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo banyuzemo. Bavuga ko bagiye gufasha abandi cyane cyane abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje andi
Bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje andi

Emmanuel Mahoro, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko azabafasha cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turi mu gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, turi no mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe cyo kwibuka, ndetse n’ikindi gihe, aya mahugurwa yagira umumaro kubera ko abanza kumpa inshingano yo kumenya ngo uyu muntu wagize ingorane zo gukorerwa Jenoside akayirokoka, nkwiye kwiga kumukorera icyiza. Harimo ingingo ivuga kwita ku bandi.”

Nathaniel Nsabimana na we wahuguwe, avuga ko hakenewe abantu bafasha abafite ibikomere kugira ngo sosiyeti ibane mu mahoro.

Ati: “Imitima y’Abanyarwanda abenshi barakomeretse, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barakomeretse bikomeye, hari imfubyi za Jenoside zihari, hari imiryango yazimye. Rero kugira ngo abantu bafite ibikomere nk’ibyo babane n’abandi bantu muri sosiyeti, bisaba ko hari abandi bantu bashobora kuzana amahoro, kuzana ubusabane muri sosiyeti, kuzana ubumwe no kuba hafi y’abo bantu bameze batyo.”

Umwarimu akaba anahagarariye ishami rya tewolojiya muri PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences), Dr. Celestin Nsengimana, avuga ko abahuguwe baturutse mu matorero atandukanye bitezweho kubanza guhinduka mbere yo guhindura abandi.

Ati: “Buri wese buriya yifitemo imbaraga zihindura, zamara kumuhindura zigahindura n’abandi.”

Prof. Penine Uwimbabazi, Umuyobozi wa PIASS (wicaye ku ruhande iburyo) hamwe na Dr. Celestin Nsengimana, umwarimu akaba anahagarariye ishami rya Tewolojiya muri PIASS (yicaye hagati)
Prof. Penine Uwimbabazi, Umuyobozi wa PIASS (wicaye ku ruhande iburyo) hamwe na Dr. Celestin Nsengimana, umwarimu akaba anahagarariye ishami rya Tewolojiya muri PIASS (yicaye hagati)

Prof. Penine Uwimbabazi, Umuyobozi Kaminuza yigenga y’Abaporotesitanti, PIASS, avuga ko iki ari igihe cyiza cyo kongera kwibuka amateka no kuyigiraho.

Yagize ati: “Dufata umwanya kugira ngo abantu babashe kuganira ku bibazo turimo gucamo, kureba ngo tuvuye hehe, muri iyi myaka 30 tumaze Jenoside ikorewe Abatutsi ibaye, ese Igihugu kigeze hehe, ariko se umuntu ku giti cye ageze ahe yiyubaka?”

Prof. Penine Uwimbabazi avuga ko uretse kwigisha Abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda, bafasha n’Abanyamahanga kumenya amateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Dukorana na kaminuza zindi zo hanze. Hari nko mu Budage no mu Buyapani, dufite abanyeshuri twoherezayo kujya gukorerayo imenyerezamwuga (internship), na bo batwoherereza abanyeshuri. Biga amasomo yacu bagasura ibice bitandukanye bitewe n’ibyo bashaka kwiga. Niba hari ushaka kwiga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi tumuhuza n’abashinzwe inzibutso akaba ari ho akorera.”

Hagendewe kuri politiki ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda ndetse n’isanamitima.

Abahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje andi bishimiye ubumenyi bungutse
Abahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje andi bishimiye ubumenyi bungutse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka