Bahuguriwe guhangana n’ishyirwa ry’abana mu gisirikare

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, hasojwe amahugurwa amaze iminsi 11, yitabiriwe n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda, aho mu byo bahuguwe hibanzwe ku buryo bwo guhangana n’ibibazo byugarije Isi, by’abana bakomeje gushyirwa mu gisirikare.

Bavuga ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro
Bavuga ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 17 bagizwe n’abasirikare bo mu rwego rwa Ofisiye icyenda, n’aba Ofisiye umunani bo muri Polisi y’u Rwanda, aho abitabiriye icyo cyiciro cy’amahugurwa batoranyijwe mu bazi kuvuga neza ururimi rw’Igifaransa, mu gutegura abazahugura abandi hifashishijwe urwo rurimi, mu rwego rwo kunoza itumanaho mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), ikigo cya Dallaire gishinzwe kurengera umwana, amahoro n’umutekano (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security) na RPA.

Muri ayo mahugurwa intumwa ya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Col Duffour Nocolas, yavuze ko u Bufaransa bushyigikiye ibikorwa bya Institut Dallaire n’iby’u Rwanda bijyanye n’ubutumwa bwo kugarura amahoro, nk’igihugu cya kane gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro ku Isi.

Yavuze kandi ko adashidikanya k’ubushobozi n’imyitwarire myiza iranga Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda, kuba bahuguwe bikaba kimwe mu bigiye gufasha Isi mu gukumira ibibazo by’abana bahohoterwa bashyirwa mu gisirikare.

Bahawe ubumenyi bunyuranye mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana mu ntambara
Bahawe ubumenyi bunyuranye mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana mu ntambara

Col Rtd Jill Rutaremara uyobora RPA, asanga ayo mahugurwa agiye kugira akamaro gakomeye mu kurinda abana gushyirwa mu gisirikare.

Ati “Icy’ingenzi cyane muri aya mahugurwa ni uko hahuguwe abazahugura abandi, bivuze ko n’ubwo bari barabonye ubumenyi buhagije mu mahugurwa ya mbere, ku burenganzira bw’abana n’ibijyanye no kwinjiza abana mu gisirikare no mu ntambara, ariko iyi kosi yabahaye ubumenyi bwo kuba batanga izo nyigisho”.

Uwo muyobozi kandi, yagarutse ku kandi karusho k’ayo mahugurwa, aho inyigisho zose zatanzwe mu rurimi rw’Igifaransa, mu gihe RPA imenyereye gutanga amahugurwa mu Cyongereza, aho yavuze ko ari uburyo bwo kugwiza abahanga muri urwo rurimi, hagamijwe koroshya itumanaho mu gihe cyo kubungabunga amahoro mu bihugu bivuga igifaransa.

Col Jill Rutaremara yavuze ko mu gihe umwana atarinzwe intambara bimugiraho ingaruka ziruta iz’umuntu mukuru, ibyo bigatuma bamwe bahungabana ndetse akazakura ari ikibazo kuri sosiyete yose.

Abanyeshuri bahuguwe babwiye Kigali Today ko bungutse ubumenyi buhagije, bugiye kubafasha guhugura bagenzi babo, bukanazifashishwa no mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Imwe mu mikoro ngiro bayikoreraga mu busitani bwa RPA
Imwe mu mikoro ngiro bayikoreraga mu busitani bwa RPA

Lt Col Innocent Nkubana ati “Umwaka ushize twakoze amahugurwa y’ibanze arebana n’uburenganzira bw’umwana mu kumurinda intambara, none duhawe ajyanye no kwigisha abandi ibirebana n’uburenganzira bw’umwana, kumurinda iyinjizwa mu bikorwa bya Gisirikare n’imirimo y’uburetwa”.

Ati “Tuvuye muri aya mahugurwa twiyemeje kuba abavugizi b’umwana, aho tuzajya hose mu bihugu binyuranye”.

IP Claudine Uwimana ati “Kuba u Rwanda duhabwa amahirwe tukitabira n’amahugurwa nk’aya, ni ubudasa bwacu, aho twagiye tubungabunga amahoro hose ntabwo twigeze twijandika mu bikorwa ibyo ari byo byose bishobora gutera ihonyorwa ry’uburenganzira bw’umwana, cyangwa se bw’umusivile muri rusange”.

Arongera ati “Tuzi ko iki cyorezo cyo gukoresha abana igisirikare kidakorwa umunsi umwe, ni ibintu bitegurwa. Twiyemeje ko ubutumwa dufite tugiye kubusangiza abandi, mu kumvisha abantu ko umwana akwiye umutekano n’amahoro”.

Institut Dallaire ifite icyicaro mu Rwanda, ikaba imaze gufungura andi mashami mu bihugu birimo Sudan y’Epfo, Mozambique na RDC, ikaba yiteguwe gufungura ibindi biro no mu bihugu byiganjemo ibivuga Igifaransa.

Maj Gen Rtd Ferdinand Safari, umuyobozi w’ibiro by’urwo rwego ati “Ari Polisi y’u Rwanda ari n’Ingabo z’u Rwanda, zitanga umusanzu uhagije mu butumwa bw’amahoro ku Isi, aho bajya hose hari ibibazo by’umutekano baba bakeneye kugira ngo bahugure abandi, ari nayo mpamvu aya mahugurwa yateguwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka