Bahisemo kujya gusenga Imana aho kwinezeza barya Ubunani

Mu gihe ku munsi mukuru w’Ubunani usanga hari ababyuka banywa banarya bishimira ko batangiye umwaka amahoro, abiganjemo abakirisitu gatolika babyukiye mu isengesho ryo gushimira Imana ku wa 1 Mutarama 2023, cyane ko uyu munsi wanahuriranye no ku cyumweru.

Mu Ruhango bitabiriye isengesho ari benshi
Mu Ruhango bitabiriye isengesho ari benshi

Mu kibaya kiberamo isengesho buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi mu Ruhango, hari huzuye nk’ubusanzwe. Uretse igice cyo gutambagiza Ukaristiya ari na ko Yezu agenda akiza abitabiriye isengesho ndetse n’abo baje gusabira, gisanzwe kimara umwanya munini, umwanya wo kubyina abitabiriye isengesho bashimira Imana na wo wabaye munini.

Abari baje mu isengesho biganjemo ab’igitsina gore nk’ubusanzwe, muri bo hari abatangarije Kigali Today ko kuba umunsi w’isengesho wahuriranye n’itariki ya 1 y’umwaka, byonyine byari bihagije kugira ngo birengagize ibindi bibashimisha, baze mu isengesho.

Uwitwa Joséphine Mukabutera wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango yagize ati “Uyu ni wo munsi mukuru twabonye ahubwo! Kwinezeza ku minsi mikuru se ugira ngo biruta kumva ijambo ry’Imana? Tugomba kumva ijambo ry’Imana kandi n’iyo minsi mikuru nitugera mu rugo turayisanga.”

Mugenzi we yavuze ko bari bugere mu rugo mu masaa yine z’ijoro kuko bataha n’amaguru, ariko ko kuba atabashije kwirirwa yishimira ubunani ajywa no ku kigage yari yashigishe ntacyo byari bimutwaye.

Yagize ati “Ubwo se wanywa Akagage utabanje gusanga Yezu ngo umuramye unamushimira ko wabyutse amahoro? Nashimye kuba nanabyutse mpumeka umwuka w’abazima. Ni yo mpamvu naje gushimira Imana.”

Muri iri sengesho habayeho no gutanga ubuhamya ku bitangaza bya Yezu Nyirimpuhwe abaje mu Ruhango baba baje basanga. Bubiri mu bwatangajwe n’umwe mu basengera abaza mu Ruhango, bwavugaga ku mubyeyi Yezu yazuriye umwana, no ku musore wahakiriye amashitani.

Igihe cyo gushimira Imana cyahawe umwanya munini
Igihe cyo gushimira Imana cyahawe umwanya munini

Ku bijyanye n’umubyeyi Yezu yazuriye umwana, uwatanze ubuhamya yavuze ko yamugejeje ku kigo nderabuzima (cyegeranye n’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe) bamubwira ko yamaze gupfa, banamusaba kumutahana, ariko umubyeyi yanga gutaha ahubwo amujyana kwa Yezu Nyirimpuhwe avuga ko we ari bumukize.

Uwatanze ubuhamya yagize ati “Umubyeyi yarahingutse, abavandimwe bari bahari bakubise amaso umwana koko babona byarangiye, bahumuriza umubyeyi bati tahana umwana mu rugo urabona ko byarangiye. Umubyeyi yanze kubyumva, aratanya yinjira muri shepeli, arambika umwana we imbere y’isakaramentu.”

Yunzemo ati “Abavandimwe babuze icyo bakora, ni ko guca bugufi baramburira umwana ho ibiganza, igihe basingizaga Imana, umwana arambura amaso.”

Ku bijyanye n’uwakijijwe amashitani, ngo yari igisore kinini cyane cyakubitaga abantu kikabamerera nabi ku bw’amashitani yari amurimo. Ngo bari baramujyanye kwa muganga no mu bapfumu ntibyagira icyo bitanga.

Umutangabuhamya ati “Bari baramukingiranye baranamuboshye amaguru n’amaboko bifashishije ferabeto ya gatandatu, ku buryo yari yaracitse ibisebe. Umuntu abatungukaho, abasaba kumujyana kwa Yezu Nyirimpuhwe. Baramuzanye abavandimwe baramusengera, umwe aza kubaza ati ese ko dusengera uboshye, Nyagasani Yezu namubohora turabibwirwa n’iki? Abari bamuzanye babanje gutinya ko yabohorwa, ariko aho bamubohoreye yahise agwa agacuho arasinzira, kubera igihe yari amaze adasinzira, nuko ataha yitwaje ya minyururu yazirikishwaga.”

Yunzemo ati “Uyu munsi Nyagasani Yezu aratubohora iminyururu ituboshye, aradukiza, aradutura imitwaro. Yafungiye kado buri wese, Imana iraduha ubunani, iraduha umwaka mushya!”

Kwa Yezu Nyirimpuhwe
Kwa Yezu Nyirimpuhwe

Mu batahanye kado y’umwaka mushya nk’uko byavuzwe n’uyu mutangabuhamya, harimo umubyeyi ngo w’umuyobozi waje mu isengesho, asa nk’uwihisha, adashaka ko amenyekana ngo abe yakwitabwaho by’umwihariko abayobora isengesho bavuze ko yakijijwe indwara ya Diyabete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka