Baheze mu rujijo kubera ubutaka bwabo bwagenewe ibintu bibiri bitandukanye

Abatuye mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bibaza niba hari igihe bazizera ko bashobora kubona ibyangombwa byo kubaka nta nkomyi.

Nyiri iki kibanza giherereye mu Mudugudu wa Rwinuma yimwe icyangombwa cyo kubaka kuko ngo ahari icyo kubanza hagenewe ubuhinzi cyangwa ikibuga cy'indege, nyamara icyangombwa cye cyanditseho ko ari aho gutura
Nyiri iki kibanza giherereye mu Mudugudu wa Rwinuma yimwe icyangombwa cyo kubaka kuko ngo ahari icyo kubanza hagenewe ubuhinzi cyangwa ikibuga cy’indege, nyamara icyangombwa cye cyanditseho ko ari aho gutura

Hashize imyaka itandatu abahafite ibibanza bakenera kubaka bajya gusaba ibyangombwa ku karere bakabwirwa ko igishushanyo mbonera cy’umujyi cyahageneye kuzashyirwa ikibuga cy’indege.

Hari n’ababwirwa ko ibyo bashaka gukorera ku butaka bitajyanye n’ibihateganyirijwe n’ubwo atari byo byanditse ku byangombwa byabo, cyangwa bakabwirwa ko bitarasobanuka neza.

Jean Pierre Nkurunziza ukora umurimo w’ubukomisiyoneri bwo kuranga ibigurishwa avuga ko bajyaga bagurisha ibibanza by’abatuye muri aka gace k’umurenge wa Mukura, ariko ko abaguzi bamaze kumenya ko kubona ibyangombwa byo kuhubaka bidashoboka, cyane cyane mu mudugudu w’Agakombe.

Agira ati “Iyo mpajyanye umukiriya aravuga ngo n’ababiguze mbere ntibaremererwa kuhubaka. Niba umuturage yashyize ikibanza cye ku isoko, wazana umukiriya akakubwira ngo hano hari ikibuga cy’indege njyana mu wundi mudugudu, urumva ko ari imbogamizi.”

Ibi biba nyamara abatuye muri aka gace barabwiwe ko igishushanyo mbonera kiri gutegurwa ubu kizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020, kizagenera ubu butaka guturwaho. Banabwirwa ko bazemererwa kubwubakaho ari uko cyamaze kwemezwa n’inama njyanama y’Akarere.

Abaturiye iki gice cyo mu Murenge wa Mukura bamwe babujijwe kubaka ngo kuko ari mu mbago z'ikibuga cy'indege, abandi babibuzwa n'uko ibyangombwa by'ubutaka byabo biriho imimaro ibiri
Abaturiye iki gice cyo mu Murenge wa Mukura bamwe babujijwe kubaka ngo kuko ari mu mbago z’ikibuga cy’indege, abandi babibuzwa n’uko ibyangombwa by’ubutaka byabo biriho imimaro ibiri

Bibaza rero impamvu bakomeza gutegereza uburenganzira n’ubundi bazahabwa, kuko bibabangamiye.

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo hashize imyaka itandatu igishushanyo mbonera kigaragaje ko hari ibice bitemerewe kubakwamo kuko hagenewe kuzashyirwa ikibuga cy’indege, hari inzu zimwe na zimwe zihari bigaragara ko ari nshyashya.

Ibi bituma hari abakeka ko abazubatse baba hari ukuntu baziranye n’abacunga iby’imyubakire.

Umugabo umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Ibintu bya hano reka nkubwire, hari igihe byanga kubera ikintu ntazi, nyuma bigakunda, kubera ibindi ntazi.”

Muri iki gice cy’Umurenge wa Mukura kigize Umujyi wa Butare, ngo hari n’abadahabwa ibyangombwa byo kubaka, kubera ko ubutaka bwabo ku gishushanyo mbonera bwahawe imimaro ibiri, nk’uko bivugwa na Fidèle Ngabo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura.

Agira ati “Ntabwo byemera ko ubutaka bushobora guteganyirizwa ibintu bibiri bitandukanye. Niba ahantu haragenewe ubuhinzi no gutura, birasaba ko babanza gukosora igishushanyo mbonera.”

Ikindi kibazo gikomereye abafite ibibanza muri kariya gace bangiwe kubaka, ni ukuba hari ubwo usanga ibiri ku gishushanyo mbonera binyuranye n’ibiri ku byangombwa by’ubutaka bafite.

Ni na ko byagendekeye umugabo umwe ufite ikibanza mu Mudugudu wa Rwinuma, uherutse kwimwa icyangombwa cyo kubaka, nyuma yo kwegeranya ibikoresho byo kubaka ku kibanza cye.

Yari yamaze no kwishyura umusoro w’ubutaka w’ibihumbi 250, amafaranga ibihumbi 100 y’inyigo ndetse n’ibihumbi 40 ahagombaga kunyura umuhanda ujya iwe, kuko yari yagaragarijwe ko biri mu byatuma yemererwa kubaka.

Icyangombwa cyo kubaka yarakimwe bamubwira ko ari ukubera ko ku gishushanyo mbonera ubutaka bwe bwagenewe guhinga cyangwa ikibuga cy’indege.

Iyi nzu iri mu Mudugudu w'Agakombe aho bizwi na bose ko ari mu mbago z'ikibuga cy'indege. Abatuye muri uyu mudugudu bibaza ukuntu nyirayo yemerewe kubaka abandi bo barabibujijwe
Iyi nzu iri mu Mudugudu w’Agakombe aho bizwi na bose ko ari mu mbago z’ikibuga cy’indege. Abatuye muri uyu mudugudu bibaza ukuntu nyirayo yemerewe kubaka abandi bo barabibujijwe

Kuba ibiri ku gishushanyo mbonera binyuranye n’ibyo afite ku byangombwa bye by’ubutaka byaramujijishije, ariko icyamuyobeye kurushaho ni ukuntu ubutaka rimwe bwitwa ubwo guhinga n’ubw’ikibuga cy’indege icyarimwe.

Abafite ubutaka n’abifuza kubugura mu gice cy’umujyi cy’umurenge wa Mukura, bifuza ko ibi bibazo byose byakemuka, bakamenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe kuko baheze mu cyeragati.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba aba bose kuba bihanganye igishushanyo mbonera gishyashya kikarangira, kuko ari cyo kizakemura ibi bibazo byose.

Kandi ngo nyuma yo kumva ibyifuzo by’abantu batandukanye, nta kibuga cy’indege kizongera kuhateganywa, ndetse n’ubutaka buzagenerwa umumaro umwe.

Naho ku bijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka byanditseho ibinyuranye n’ibiri ku gishushanyo mbonera, ibyiza ngo abantu mbere yo kugura cyangwa kubaka, bagombye kubanza kubaza ikihateganyirijwe.

Uyu muyobozi avuga ko abatuye mu mbago z’umujyi bose mbere yo kugura ubutaka bwo mu mujyi cyangwa gutekereza kubwubaka bagombye kuzajya babanza kwegera serivisi ishinzwe ubutaka ikabasobanurira.

Umuyobozi wa Serivisi y’ubutaka mu Karere ka Huye avuga ko guhera mu kwa karindwi 2020, nyuma y’uko igishushanyo mbonera gishyashya kizaba cyamaze kwemezwa, ababishaka bazazana ibya ngombwa byabo bigahindurwa, kugira ngo batazongera kwibeshya ku byo ubutaka bwabo bwagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira kigalitoday kubuvugizi ikorera abaturage , arko mukomeze kudukorera ubuvugizi kuri iki kibazo kuko haba harimo nakarengane, nkuyu wahagaze kubaka ibaze kuzategereza hafi umwaka agasubukura ubwubatsi bwe, jye nsabye icyangombwa hasHiZe imyaka ine BAMBWIRA IKIBUGA CY’INDEGE, niba koko kitazahajya babe batanze uburenganzira abahatuye nabahaguze tubone uko tubaho, mutubarize nahandi kuko ibyemezo ntibigarukira kukarere gusa kuko hariinzego zisumbuyeho cg nizindi zitandukanye, murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka