Bahangayikishijwe no gushorwa mu manza z’ubutaka zatanzweho umurongo na Perezida Kagame

Abaturage batuye i Sovu mu Karere ka Huye mu butaka bahawe na Leta mu mwaka wa 1963, binubira gukomeza gushorwa mu manza nyamara Perezida Kagame yaravuze ko bene ibi bibazo bidakwiye gukemurwa n’inkiko.

Imiryango 25 ituye ku butaka bw'uwitwaga Byandagara ivuga ko yabuhawe na Leta
Imiryango 25 ituye ku butaka bw’uwitwaga Byandagara ivuga ko yabuhawe na Leta

Ubu butaka babutuyeho ari ingo 25 zigizwe n’abantu babarirwa muri 250 habariyemo ababuhawe, abana babo ndetse n’abuzukuru. Babuhawe na Leta nyuma y’uko uwitwaga Byandagara, sekuru w’ababuregera, yahunze mu mwaka wa 1961.

Muri 2015 baburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ngoma abatuye ku butaka baratsinda. Abavuga ko ari abuzukuru ba Byandagara bajuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, maze muri 2017 abatuye ku butaka barongera baratsinda, urukiko runategeka ko abatsinzwe bazariha amafaranga abatsinze bahaye avoka kugira ngo ababuranire.

Mu gihe urubanza rwari rugiye kurangizwa muri Gashyantare 2019, hahise haboneka abandi bantu babiri na bo bavuga ko bakomoka kuri Byandagara, basaba ko urubanza rusubirwamo kuko ngo bo batari barabashije kwiburanira kandi na bo ubu butaka babufitemo imigabane.

Abaregwa bibaza impamvu bakomeza gushorwa mu manza zibasigira ubukene, nyamara kandi Perezida Paul Kagame yari yavuze mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri 2018 ko bene ibi bibazo bari babihaye umurongo wo gukemurwa mu buryo bwo gusaranganya, ko ubundi bitagomba gukemurwa n’inkiko kuko byasubiza ibintu irudubi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ni ikibazo twafasheho icyemezo ko kitashobora gukemurwa n’imanza, dufata icyemezo cyo mu buryo buri politike. Nticyagombye kujyanwa mu nkiko ngo bidusubize inyuma. Byasubiza inyuma ibyo twakoze byose muri iki gihugu. Bigomba guhagarara. Mukorane n’abashinzwe inkiko, bihagarare”.

Ubundi abatuye kuri ubu butaka bavuga ko guhora mu manza bibasigira ubukene kubera amafaranga baba bagomba kuriha avoka ubaburanira.

Nko muri 2015 bajya kuburana bwa mbere, buri muryango watanze amafaranga ibihumbi 50, basubiye kuburana muri 2017 buri muryango utanga ibihumbi 30.

Ubu buri wese ari gusabwa ibihumbi 20 kugira ngo bazabashe kuburanirwa mu rubanza ruzaba kuwa mbere tariki 24 Gashyantare 2020. Kandi ngo harimo n’abakene cyane batabasha kuyabona abandi bakegeranya ubushobozi bakayabatangira.

Umukecuru witwa Costasie Kandama, utunzwe n’inkunga ahabwa nk’umuntu ukuze utishoboye (direct support) ati “Mbabajwe n’uko abo bantu baguma kunsiragiza mu nkiko nyamara aho ntuye narahaguze, nkakomeza gutanga amafaranga menshi arenze ubushobozi bwanjye”.

Spéciose Nishyirembere na we w’umukene ati “Kugira ngo mbone amafaranga nguzaguza hirya no hino, nkazagenda nishyura buke buke. Nk’ubu ku bihumbi 20 bari kudusaba maze kubona bitanu byonyine”.

Umusaza w’imyaka 76 na we ati “Ndasaba ababishinzwe ko badufasha tukareka guhora mu nzira. Amatungo yadushizeho, ufite inka, akanyana, agahene, agatoki, aragurisha kugira ngo abashe kubona icyo kwishyura utuburanira”.

Mu miryango 25 iregwa gutwara ubutaka bwa Byandagara, harimo batanu bavuga ko ubutaka bari kuburanywa babuguze, hakabamo n’umukecuru uvuga ko aho bashaka kumwambura yahahaweho ingurane na Leta imwimuye ahagombaga gushyirwa irimbi. Abandi na bo bavuga ko batabwihaye, ahubwo babuhawe na Leta.

Ubu butaka batuyeho kandi ngo uretse ko bupimwe muri rusange ari bunini, ubwo abaregwa bagiye bafite si na bunini kuko nta wufite ubugera kuri hegitari. Icyakora na none ngo n’ubwo baburengaho bakajya gushakisha ubundi buryo bwo kubaho, bubafitiye akamaro kuko ibyo babuhingaho bibunganira.

Ntitwabashije kubona umuvugizi w’inkiko kuri telefone ngo atubwire niba hari icyatekerejwe kuba cyakorwa n’inkiko nyuma y’uko Perezida Kagame yari yavuze ko ubundi ibi bibazo bitagomba gukemurwa n’inkiko.

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko kubuza umuntu kugana urukiko igihe yumva afite ikibazo bitashoboka mu gihugu kigendera ku mategeko nk’u Rwanda.

Ati “Iyo abantu baburana, ni uko baba bakeneye ubutabera. Kandi ubutabera ntibwareba uruhande rumwe”.

Uyu muyobozi yongeraho ko iki kibazo atari akizi, ariko ko bazakurikirana bagasesengura bakareba niba kiri mu bijyanye n’ibyo Perezida Kagame yatanzeho umurongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ko mbona abanyamakuru muba mwigize abacamanza!!!!???? Ubu se ubu ni ubuvugizi muri gukora? Murasetsa rwose. Wa munyamakuru we, ibi wanditse nta bunyamwuga na mba burimo kuko ibyo wanditse ntibikuraho icyemezo cy’urukiko. Icyemezo cy’urukiko gikurwaho n’ikindi cyemezo cy’urukiko. Barabura kujurira niba bagifite inzira zo kujurira bagata umwanya basakuza mu binyamakuru? Ubu se kuba wabyanditse mu kinyamakuru bizahagarika irangizarubanza???? Muge mugerageza mukore kinyamwuga rwose mwa banyamakuru mwe.

fely yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Umunyamakuru wanditse iyi nkuru kuki atabajije urundi ruhande mu urubanza kugira ngo umusomyi yisesengurire? Ibi nta bunyamwuga birimo kabisa. Ikindi ibyo président yavuze cyari icyifuzo ntabwo ryari itegeko kandi ntaho bihuriye n’ikibazo kiri mu nkiko kuko muramubeshyera ntabwo yivanga mu bibazo biri mu nkiko. None umucamanza wakiriye ikirego ndetse n’ubujurire nuko atari yarumvise ibyo umukuru w’igihugu yavuze?? Yacyakiriye kuko abona gifite ishingiro. Nuko ababurana bakabura hagatsinda umwe. Utsinzwe yakumva atanyuzwe akajurira. Niko ubutabera bukora.

Karangira vedaste yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka