Bafunguye icyumba ababyeyi bazajya bonkerezamo ku kazi, basaba n’ibindi bigo kubikora

Kuba umubyeyi wonsa kandi unakora ntibiba byoroshye, cyane cyane iyo umwana akiri muto. Ingendo za hato na hato zo gusubira mu rugo konsa no kugaruka ku kazi ziravuna.

Ahmed Sylla (iburyo ku ruhande) uyobora Africa Improved Food mu Rwanda, hamwe n'abakozi, bafashe ifoto bari mu cyumba cyafunguwe cyagenewe ababyeyi bonsa
Ahmed Sylla (iburyo ku ruhande) uyobora Africa Improved Food mu Rwanda, hamwe n’abakozi, bafashe ifoto bari mu cyumba cyafunguwe cyagenewe ababyeyi bonsa

Muri Nyakanga 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ryasohoye inyandiko yari igamije guhishikariza abakoresha gutegura ahantu ababyeyi bonsa bajya babikorera ku kazi, kubera ko byagaragaye ko konsa ari ingenzi mu mikurire y’umwana, ku babyeyi no kuri sosiyete muri rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bavuga ko konsa ari ingirakamaro cyane cyane ku mwana ukiri muto kuko mu mashereka habamo intungamubiri zose akenera mu minsi ye ya mbere. Amashereka kandi ni nk’urukingo kuko arinda umwana kurwaragurika, ndetse akamurinda n’urupfu.

N’ubwo amashereka ari ingenzi ku mwana, haracyari ikibazo cy’ababyeyi batonsa uko bikwiye haba mu Rwanda, mu Karere no ku Isi, kubera ko ku kazi aho bakorera nta hantu hagenewe abo babyeyi kugira ngo bahifashishe mu gihe cyo konsa.

Gusa bamwe mu bakoresha batangiye kubyumva no kubishyira mu bikorwa. Urugero ni uruganda Africa Improved Food (AIF) rukora ibiribwa byongerewe agaciro ndetse bikungahaye ku ntungamubiri. Urwo ruganda rwafunguye ku mugaragaro ahantu hagenewe ababyeyi bonsa aho rukorera mu cyanya cyagenewe inganda, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Ahmed Sylla, na Gloria Ngabire ushinzwe abakozi bafunguye ku mugaragaro icyumba cyagenewe ababyeyi bonsa
Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Ahmed Sylla, na Gloria Ngabire ushinzwe abakozi bafunguye ku mugaragaro icyumba cyagenewe ababyeyi bonsa

Ni icyumba cyafunguwe ku mugaragaro tariki 11 Werurwe 2022, by’umwhariko bikaba byarahuriranye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana abagore.

Umuyobozi wa Africa Improved Food mu Rwanda, Ahmed Sylla, yavuze ko nk’abantu bashyigikiye imirire myiza, biyemeje gushyiraho icyumba cyagenewe ababyeyi bonsa bakoresha kugira ngo abana babo batazagira ikibazo cy’imikurire mu minsi yabo ya mbere.

Yagize ati “Nk’abantu dukora mu bijyanye n’imirire myiza, dushyigikiye ko ababyeyi bagira igihe gihagije cyo konsa abana babo nibura mu gihe cy’amezi atandatu nta kindi babagaburiye, ndetse bagakomeza kubonsa igihe kirekir gishoboka. Ibi biri mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya UNICEF na WHO.”

Ahmed Sylla avuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona ingorane ababyeyi bonsa bahura na zo igihe bakeneye kujya mu rugo konsa, kandi bafite n’akazi bari bakeneye gukora.

Abagore bakora muri AIF bishimiye icyumba bagenewe cyo konkerezamo, basaba n'ibindi bigo gushyiraho ahantu nk'aho
Abagore bakora muri AIF bishimiye icyumba bagenewe cyo konkerezamo, basaba n’ibindi bigo gushyiraho ahantu nk’aho

Igitangaje ni uko icyo cyumba kidasaba ibintu byinshi bihenze kuko hakenerwamo ibintu bike, nk’ahantu ho kwicara, aho gukarabira n’ibindi bikoresho bike, ku buryo ibigo byinshi bitananirwa kugena aho hantu.

Ahmed Sylla uyobora Africa Improved Food mu Rwanda asanga n’abandi babishobora, ikibura ngo ni ubushake no kutabiha agaciro. Ni ho ahera ashishikariza abakoresha bose gutekereza ku kamaro k’icyumba cyo konkerezamo kuko cyagirira akamaro abana n’ababyeyi babo ndetse n’ababakoresha.

Gloria Ngabire ushinzwe abakozi mu ruganda Africa Improved Food, avuga ko icyumba cyo konkerezamo ari ahantu h’ingenzi habereye ababyeyi bonsa.

Ati “Kirimo iby’ingenzi bikenewe, gifite isuku, kandi kiratekanye haba ku babyeyi no ku bana babo. Iki gitekerezo twakigize nk’abantu dusanzwe dushyigikiye guteza imbere imirire myiza mu Rwanda”

Uru ruganda kandi rusanga ibindi bigo n’imiryango itandukanye bikwiye gukurikiza uru rugero mu rwego rwo kwita ku mikurire myiza y’abana, by’umwihariko bonka igihe gihagije mu mezi atandatu ya mbere nta kindi bahawe kugira ngo bkure neza, bityo bazabe ingirakamaro muri sosiyete.

Byari ibyishimo ku munsi wo gufungura iki cyumba cyagenewe ababyeyi bonsa
Byari ibyishimo ku munsi wo gufungura iki cyumba cyagenewe ababyeyi bonsa

Gloria Ngabire ushinzwe abakozi muri Africa Improved Food avuga ko banigisha ababyeyi bakiri bato ibyo bashobora kugaburira abana babo nyuma y’amezi atandatu bavutse, n’akamaro ko gukomeza kubagenera indyo yuzuye by’umwihariko mu minsi 1,000 ya mbere y’umwana, bimwe muri ibyo biribwa, urugero nk’ifu y’igikoma yuzuye intungamubiri, urwo ruganda rukaba rubitunganya.

Ngabire avuga ko ibiribwa batunganya bidasimbura konsa, ikaba ari yo mpamvu bashishikariza ababyeyi konsa igihe gihagije.

Na we ashimangira ko icyo cyumba kizakemura ingorane ababyeyi bonsa bahuraga na zo iyo babaga bagarutse mu kazi bavuye mu kiruhuko cy’amezi atatu bagenerwa iyo babyaye. Ngo bamwe wasangaga bibagora gusubira mu rugo konsa bakagaruka ku kazi, cyangwa bikabasaba kwishakira ahantu babikorera.

Bishimiye ko baruhutse ingorane bahuraga na zo igihe bajyaga mu rugo konsa bakagaruka ku kazi
Bishimiye ko baruhutse ingorane bahuraga na zo igihe bajyaga mu rugo konsa bakagaruka ku kazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka