Bafite ubumuga bwo kutabona ariko akazi bahawe bagakora neza

Abiganjemo urubyiruko rufite ubumuga bwo kutabona rukorera mu kigo cya Seeing Hands Rwanda, bavuga ko umwuga wo gukora massage barimo bawukora neza, ukaba ubarinda guheranwa n’ubwigunge ndetse ukanabafasha kwiteza imbere mu bukungu.

Akazi ka massage bahawe bagakora uko bikwiye nubwo batabona
Akazi ka massage bahawe bagakora uko bikwiye nubwo batabona

Aba bafite ubumuga bwo kutabona bakorera mu kigo kibahugura mu gukora ubuvuzi bwo kunanura imitsi buzwi nka ‘massage’, ndetse no mu ikoranabuhanga, gikorera mu Mujyi wa Kigali. Mu buhamya bwabo bivugira ko bakora massage neza nk’abandi, ndetse bikaba bimaze kubafasha gutera intambwe mu mibereho yabo.

Ni mu gihe benshi bafataga abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye, bityo bakabima amahirwe yo kwigaragaza. Iyi myumvire uru rubyiruko ruvuga ko ihabanye n’ukuri, kuko ufite ubumuga bw’urugingo uru n’uru aba afite indi mikorere ihambaye y’ingingo zisigaye, ku buryo abasha gukora neza nk’abandi imirimo runaka.

Mpawenimana Honorine ushinzwe imishinga muri iki kigo, afite ubumuga bwo kutabona kuva ari umwana w’imyaka itatu y’amavuko. Na we ni umukozi muri iki kigo watangiye amasomo yo gukora massage ayabangikanya n’aya kaminuza mu 2020, arasobanura uko abikora ndetse n’icyo bimaze kumugezaho.

Ati “Mudasobwa nkoresha ni izisanzwe n’abandi bakoresha, ariko aho bitandukaniye ni uko njye iyo nkoresha haba harimo porogaramu y’ijwi; idufasha kumenya buri kintu turimo gukora ikagenda idusomera. Kuri mudasobwa nkoresha intoki nandika nk’abandi, ariko nkakoresha cyane n’amatwi kuko ngenda numva buri kintu irimo kumbwira. Aka kazi kamaze kungeza kuri byinshi cyane kuko simbana n’umuryango ndicumbikira, mbasha kwishyura inzu, kurya, kwambara, kujya aho nshatse no kwizigamira”.

Gahimbare Jean Claude wagize ubumuga bwo kutabona ubwo yigaga mu wa kane w’amashuri abanza, ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Koleji y’Uburezi ya Kaminuza y’u Rwanda. Avuga ko gukora massage byari inzozi ze ariko atazi uko azabona uburyo azishyira mu bikorwa, nyuma aza kumenya Seeing Hands Rwanda.

Ati: “Impinduka byangizeho ni nyinshi, narabimenye kandi mbasha gukorera abakiriya bakishima, kuko biri mu byatumye mbyiga ndetse bishobora kuntunga kuko iyo nabonye abakiriya bimfasha muri byinshi”.

Uwamahoro Gloria wari uminuje mu Ishami ry’Uburezi ariko atarabona akazi, avuga ko umushinga Seeing Hands Rwanda wamufashije kwiga gukora massage, ndetse umuha akazi’; ibyo byamukuye mu bushomeri ndetse binamuteza imbere mu buryo bunyuranye.

Ati “Ubu nifitiye ikizere kandi nahahuriye na bagenzi banjye tuva mu bwigunge. Ntabwo badufataga nk’abantu basanzwe nyamara ubu ni ibitangaza kuri bo. Ubu mbasha kwigurira icyo nkeneye ndetse ngafasha n’abo mu muryongo wanjye mu gihe bibaye ngombwa”.

Bakora akazi kabo kinyamwuga
Bakora akazi kabo kinyamwuga

Uwamahoro asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, kutabahisha ahubwo bakabashyigikira bakiga kuko kugira ubumuga bidakuraho ubushobozi bafite mu zindi ngingo zikora neza.

Umuyobozi wa Seeing Hands Rwanda, Beth Gatonyi, avuga ko yatangije uyu mushinga nyuma yo kubona ko benshi bafite ubumuga, basoza kaminuza ariko bagera ku isoko ry’umurimo ntibabashe kubona akazi nk’abandi, bityo ahitamo gushaka ikindi yabafasha gukora.

Kuva uyu mushinga watangira mu 2017, avuga ko wafashije benshi ndetse ugenda unabafungurira andi marembo akomeye.

Avuga ko kuva mu myaka itanu ishize aba bafite ubumuga bahugurwa mu gukora massage no mu ikoranabuhanga, bagafashwa kubona akazi hirya no hino, abatakabonye bagakomereza muri icyo kigo nk’abakozi be.

Ati “Hari abaza kuko bumvise uko abandi byabafashije. Abarenga 50 bafite ubumuga bwo kutabona kugeza ubu tumaze kubahugura mu ikoranabuhanga kandi harimo ababonye akazi mu mishinga y’ikoranabuhanga nko muri GIZ, USAID ndetse no muri Ambasade ya Amerika [mu Rwanda]. Hari n’abandi twafashije kubona akazi ko gukora massage muri za hoteli kandi abakoresha babo barabishimira cyane, ntawe ubanenga kuko bafite ubumuga bwo kutabona”.

Ababakoresha bahamya ko akazi kabo bagakora neza
Ababakoresha bahamya ko akazi kabo bagakora neza

Gatonyi akomeza avuga ko iki kigo hari imikoranire cyatangiye kugirana n’abandi bafatanyabikorwa, bazafasha mu guhugura abafite ubumuga bwo kutabona benshi, bityo amahirwe akazagera ku mubare munini.

Avuga ko kugira ubumuga bidakuraho ubushobozi bityo agasaba umuryango mugari, kurinda abafite ubumuga gusabiriza, bitwaje ubwo bumuga nyamara hari ibindi bakora bakitunga bakanateza imbere Igihugu.

Ati “Imwe mu mbogamizi twagize ni abakoresha banga guha abo bantu akazi kubera ubwo bumuga. Hari n’abavuga ngo kubaha akazi si ikintu cyiza mu bucuruzi. Icyo dukwiriye gukora ni ukwigisha, kuko ikintu cy’ingenzi abakoresha batazi ni uko guha akazi umuntu ufite ubumuga bigaragaza isura nziza kuri kompanyi. Byerekana ko mushyigikiye ukudaheza kandi ibyo turabikeneye mu muryango mugari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka