Bafashwe bagenda mu masaha y’ijoro nta ruhushya babifitiye

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Kanama 2021, Polisi yerekanye umushoferi witwa Wibabara Jean Claude w’imyaka 28, yafashwe ku itariki ya 01 Kanama 2021 saa yine z’ijoro atwaye abantu yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Wibabara yafashwe afite abantu 3 mu modoka abajyanye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko nyamara atariho yasabiye urwo ruhushya. Ni mu gihe abo bantu batatu nta n’umwe wari watse uruhushya rwo kugenda muri ayo masaha ya nijoro.

Wibabara yabwiye itangazamakuru ko yafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera avuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama aho yari avanye abo bantu bavuye gusura inshuti zabo kandi badafite impushya zibemerera kugenda mu masaha ya nijoro nyuma ya saa kumi n’ebyiri. Wibabara yemeye ko yakoresheje nabi uruhushya yahawe na Polisi y’u Rwanda.

Ati "Nari mfite uruhushya rwo kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine n’igice za nijoro, rwari urwo kujyana umushyitsi ku kibuga cy’indege i Kanombe. Namaze kumugezayo mpamagarwa n’abantu batatu bansaba kubakura Kicukiro mu Murenge wa Kagarama aho bari bagiye gusura inshuti zabo, nabyemeye njya kubazana kuko nta bundi buryo bwo kuhava muri ayo masaha y’ijoro bari bafite. Nakoresheje uruhushya nahawe mu bitandukanye n’icyo naruherewe, ndabisabira imbabazi ngira inama n’abandi kujya bakoresha neza uruhushya bahawe".

Iradukunda Alice ni umwe mu bantu batatu Wibabara yari atwaye, yemeye ko we na bagenzi be bari bavuye gusura inshuti yabo iherutse kuva mu mahanga.

Ati "Twari twagiye gusura inshuti yacu iheruka kuva mu Bubiligi. Bwaje kutwiriraho tubura uko tubigenza kugira ngo dusubire mu rugo Kimironko kuko amasaha y’ijoro yari ageze kandi nta muntu wemerewe gukora ingendo nyuma ya saa kumi n’ebyiri nta ruhushya. Twigiriye inama yo guhamagara Wibabara kuko twari tubizi ko afite uruhushya, turicuza ibyo twakoze turenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19, turabisabira imbabazi".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Wibabara yafashwe akoresha nabi uruhushya yahawe.

Yagize ati "Uriya mushoferi yahawe uruhushya rwo gukora urugenda rwa nijoro kuko yari yemerewe kujyana umugenzi ku kibuga cy’indege i Kanombe, ariko we yarenze urwo ruhushya arukoresha mu gutwara abantu nijoro bakagombye kuba bari mu ngo zabo".

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko gusurana ndetse no gukorera ibirori mu ngo bitemewe kandi byavuzwe kenshi gashoboka. Yavuze ko abagenzi Wibabara yari afite bari basuye inshuti zabo bitemewe, yongeyeho ko Polisi itazihanganira abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza.

CP Kabera yibukije abantu ko bagomba kwirinda imyitwarire irenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, ndetse ko abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa mbere yo gusaba imbabazi.

Ati "Polisi izakomeza kugenzura iyubahirizwa ry ’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, turasaba abantu ko bakwiye kwirinda kurenga ku mabwiriza aho gufatwa bagatangira gusaba imbabazi".

Nyuma yo kwigisha abo bantu bafashwe, inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka