BAD yahaye u Rwanda miliyari 13Rwf yo kubaka ikigo cy’icyitegererezo mu buvuzi mu karere
Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 13 Rwf, yo kubaka ikigo cy’ubuvuzi bw’ikitegererezo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), kikazitwa ‘Center of Excellence in Biomedical Engineering/CEBE’.
Ikigo CEBE kizubakwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo kizatanga ubumenyi bwo ku rwego rw’ikirenga mu buvuzi, giteze imbere ubushakashatsi mu by’ubuzima ndetse no gukumira indwara, hifashishijwe ibikoresho bihambaye mu by’ubuvuzi abantu bari kumwe n’umwigisha, cyangwa hakoreshejwe uburyo bw’iyakure (eHealth), nk’uko amasezerano abiteganya.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, tariki 08/12/2014, yavuze ko inguzanyo yatanzwe na BAD ari inkunga ikomeye cyane ku iterambere ry’igihugu, kuko ngo abaturage barwaye batabasha gukorera igihugu.
Ati: “Aya mafaranga azadufasha gushyiraho inyubako y’icyo kigo, kugura ibikoresho no gukora ubushakashatsi; bikazadufasha mu iterambere ry’abaturage”.

Si ku Rwanda gusa BAD yatanze ikunga yo kubaka ikigo cy’icyitegererezo mu kwigisha ubuvuzi, kuko ibihugu bine bigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania byahawe iyi nguzanyo yose hamwe ingana na miliyoni 97 z’amadolari ($).
Mu gihe u Rwanda rwahawe kubaka ikigo kizateza imbere uburezi n’ubuvuzi buhanitse mu kumenya indwara no kuzivura hakoreshejwe ikorababuhanga, Kenya yiyemeje gushinga ikigo cy’icyitegererezo mu burezi n’ubuvuzi bw’impyiko, Uganda izubaka icyita ku ndwara ya kanseri, Tanzania ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima.
Umuyobozi w’ishami rya Banki nyafurika itsura amajyambere mu Rwanda, Negatu Makonnen yavuze ko icyitezwe muri ibi bikorwa ari uko abaturage bo muryango wa EAC bagira serivisi z’ubuvuzi zifite ireme, bakabona uburezi buhanitse mu by’ubuvuzi kandi ababyiga bakaba abanyamwuga.
Yijeje ko BAD izakomeza kunganira u Rwanda mu mishinga yo gutanga ingufu, ijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, amazi n’isukura; mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo 2020 ndetse na gahunda mbaturabukungu EDPRS2.
Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe ikigo CEBE ngo yishimiye ko abaturage bagiye koroherezwa gukira indwara zajyaga zibabana ingorabahizi bakajya kwivuriza mu mahanga, kandi ko ireme ry’ubumenyi mu by’ubuvuzi rigiye kurushaho gutera imbere, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imari, Rubingisa Pudence.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
amahanga n’ibigo mpuzamahanga bimaze kubona ko u Rwanda rukoresha amafaranga rubona neza cyane
iyi nkunga ije ikenewe kandi tuzayikoreha neza maze ibyo yagenewe bitezwe imbere