BAD irashaka ko abayobozi ba Afurika bakemura ikibazo cy’imvururu n’amahoro make
Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yavuze ko mu mpamvu zayiteye gutumira abayobozi n’impuguke mpuzamahanga mu nama ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, harimo kuyibwira uburyo bazakemura ikibazo cy’imvururu n’amakimbirane muri byinshi mu bihugu bya Afurika.
Mu gihe BAD isabwa gukorera mu bihugu birimo imvururu nka Santrafrika na Sudani y’epfo, ngo hakenewe kubanza kumenya niba inkunga itangwa n’iyo banki batazaba bayiroshye, nk’uko Perezida wa BAD, Donald Kaberuka yabimenyesheje abayobozi n’impuguke mpuzamahanga bitabiriye inama.
Yavuze ko abaterankunga bemereye iyi banki ingengo y’imari ingana na miliyari imwe y’amadolari buri mwaka, yo gufasha ibihugu byibasiwe n’imvururu kongera kwiyubaka, nyamara ngo aho kuva mu bibazo ahubwo birushaho kugira amahoro make.

Yatanze urugero rw’ahateye impungenge nko muri Cote d’ivoire ngo yahoze irimo icyicaro cya BAD, Santrafurika ngo yari imaze kwizerwa ko ifite amahoro, Sudani y’epfo yasabaga iyo banki gutangizayo ishami ryayo, nyamara ubu ngo nta cyizere gisesuye cyo kubona umusaruro mwiza w’amafaranga yaba atanzwe kuri ibyo bihugu.
Ati: “Hari ibihugu byabonye imfashanyo nka Sudani y’epfo yahawe miliyoni 25 z’amadoalari yo kongera amashanyarazi, nyamara ubu intambara zongeye kubisenya”.
Raporo y’inama ya BAD yabereye mu gihugu cya Liberia muri Nyakanga umwaka ushize, ivuga ko abaturage bangana na miliyari imwe n’igice bibasiwe n’imvururu n’intamabara ziri mu bihugu bigera kuri 26 hirya no hino ku isi, aho ngo 20 muri byo ari ibihugu bya Afurika.
Mu ngaruka zituruka kuri ayo makimbirane, ubukene buza ku isonga, kuko ngo abaturage bataba bicaye hamwe ngo bakorere ibihugu byabo, bigatuma bahora bateze amaboko.
Raporo ikomeza ivuga ko ibyo bihugu ari nabyo bifite intege nke mu miyoborere yabyo, bikaba nta bikorwa by’ibanze nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, ibiro bya Leta, amashuri n’amavuriro bifite.

Abatanze ikiganiro mu nama yabaye ku mugoroba wa tariki 20/05/2014, ni Ministiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo; uwahoze ayobora Afurika y’epfo, Tabo Mbeki; Perezida wa BAD, Donald Kaberuka, ndetse n’abatumirwa batanze ibitekerezo barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ministiri Louise Mushikiwabo yavuze ko guca imvururu n’amakimbirane mu gihugu, bisaba gukoresha abaturage, haba mu micungire y’umutekano ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bakabigira ibyabo.
Kubwa Tabo Mbeki, ngo ibihugu bikeneye kugira politiki n’imiyoborere bitajegajega, aho ngo ibihugu birimo imvururu byose bibiterwa n’intege nke z’abayobozi babyo; akaba yemeranywa na Perezida Obasanjo.
Perezida Kagame nawe ati: “Hari amoko atandukanye y’intambara, ariko uburyo bwo kuyakemura bwaba bumwe; twe abayobozi tugomba kwemera intege nke dushyira mu gukemura icyo kibazo; biteye impungenge kubona abayobozi, aho kwicara hamwe ngo ducoce ibibazo bihari, tugategereza guhamagarirwa kubiganiraho turi ku mugabane w’i Burayi”.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero ku bayobozi b’igihugu cya Nigeria, bahamagawe kujya kuganira ku kibazo cya Boko Haramu mu Bufaransa, mbere yo kukiganiraho ubwabo; ngo byaba bitaboroheye bakifashisha abaturanyi.
Ikibazo cy’intege nke z’abayobozi ba Afurika mu kwirinda no guhosha imvururu n’amakimbirane, kirakomeza kuganirwaho kuri uyu wa gatatu tariki 21/5/2013, nk’uko gahunda y’inama ya BAD yabiteganyije.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|