Babyeyi ntabwo ari iby’i Rwanda gusinda ukicisha abawe inzara - Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’ubushoreke, byo ntandaro y’amakimbirane mu miryango agira ingaruka cyane cyane ku buzima bw’abana, abenshi bikabaviramo igwingira.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya

Ni ibyo yatangarije mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Burera kuwa mbere tariki 03 Kamena 2024, mu gikorwa cyo gutangiza ku rwego rw’igihugu icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ni icyumweru cyatangijwe ku bufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) binyuze mu kigo cyayo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), n’indi miryango ifite mu nshingano ubuzima, mu nsanganyamatsiko igira iti “Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose."

Minisitiri Valentine Uwamariya atangiza ku mugaragaro ubwo bukangurambaga, yavuze ko hakiri urugendo rurerure mu kuzamura imirire y’abana hirindwa indwara zirimo igwingira.

Hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima bw'Umwana n'Umubyeyi
Hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima bw’Umwana n’Umubyeyi

Ati “Mu Rwanda tumaze gukora byinshi ariko haracyari urugendo rukenewe cyane cyane mu mirire y’abana, muri iki cyumweru cyahariwe kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana cyahujwe kandi na gahunda yo gukingira iseru ku bana bose, kuva ku mezi icyenda kugeza ku myaka itandatu, akaba ari umwanya mwiza dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu wo kwegereza izi serivise z’ubuzima abaturage bose, no kongera kuganira ku buryo butandukanye butuma abana, ababyeyi n’abanyarwanda bose bagira ubuzima bwiza.”

Minisitiri Uwamariya, yanenze bamwe mu baturage bakirangwa n’ubusinzi ndetse n’izindi ngeso mbi zikurura amakimbirane mu miryango, avuga ko kutumvikana hagati y’abashakanye bitera ibibazo by’igwingira mu bana.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kwibutsa ko ababyeyi bombi basubira ku nshingano bagafatanya gushakira abana ikibatunga, bakabaha uburere buboneye kandi hejuru ya byose bakirinda amakimbirane, dore ko ariyo ntandaro y’ibibazo byinshi tubona mu miryango uyu munsi.”

Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya yafatanyije n'abandi bayobozi guha abana amata
Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya yafatanyije n’abandi bayobozi guha abana amata

Arongera ati “Dukomeje kwibutsa ababyeyi ya gahunda yo kunywa gake, kandi byanashoboka ko banazivaho burundu kuko inzoga ziza ku mpamvu za mbere ziri kudusenyera imiryango. Babyeyi, ubundi ntabwo ari iby’I Rwanda gusinda warangiza ukicisha abawe inzara, ntubiteho cyangwa ngo umenye abarwayi mu rugo, kugira ngo ubajyane kwa muganga, ibi birareba twese abagabo n’abagore.”

Bamwe mu batuye Akarere ka Burera, bavuga ko igitera indwara zituruka ku mirire mibi n’igwingira mu bana biva ku makimbirane mu miryango, akenshi na kenshi aturuka ku businzi n’ubushoreke, ntibabone umwanya uhangije wo kwita ku bana.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline agaburira abana
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline agaburira abana

Abo baturage bavuga ko impanuro bahawe mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bizima bw’umwana n’umubyeyi, zizabafasha kwikosora bakagira uruhare mu kwita ku buzima bw’abana babo babafasha kugira imikurire myiza.

Dushimirimana Esther ati “Kubera amakimbirane ababyeyi ntitubona uko twita ku bana, ababyeyi b’abamama duhugira mu mirimo tukabura umwanya uhagije wo kwita ku bana, mu gihe abagabo baba bibereye mu kabari, ntabwo umugabo wamwita cherie ari kuguhondagura, umuntu yakwirirwa agukubita imijugujugu ukabona umwanya wo kwita ku bana?.”

Arongera ati “Ibyo kubwira umugabo wanjye iby’urukundo ntabwo biheruka pe, ahubwo ubu tugiye gutangira ibya fiyansaye (kurambagizanya) uyu munsi, baratwigishije dusanga ari ngombwa kureka amakimbirane twirirwamo, ngiye kurushaho kwita ku bana banjye mpereye kuri uyu mpetse.”

Niyonsenga Augustin ati “Umugabo arifata akagurisha ibyo kurya, nk’ubu twejeje ibirayi, uzasanga hari abagabo bacunga abagore bakagurisha ibyo kurya, ahasigaye bakajya mu businzi no mu buraya, abo bana babuzwa n’iki kugwingira?, gusa ubu bukangurambaga buradufashije burahindura benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yagarutse ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango, atunga agatoki bamwe mu babyeyi babaswe n’ubusinzi, aho bukomeje gutera igwingira mu bana nyamara akarere gakungahaye ku biribwa.

Abana bahawe ibinini by'inzoka
Abana bahawe ibinini by’inzoka

Meya yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe muri 2021-2022, akarere ka Burera kari ku bana 41% bari mu igwingira, kubera ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga muri 2023, icyo gipimo kiramanuka aho bigeze kuri 30,4%.

Avuga ko hakigaragara n’indwara ziterwa n’umwanda aho mu baturage b’ako Karere basaga ibihumbi 400, baherutse gupimwa indwara zo munda basanga abasaga ibihumbi 62 barwaye inzoka.

Dr Cyiza Francois Regis Umuyobozi w’agashami gashinzwe gahunda z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, yavuze ko mu myaka ine ishize hakorwa ubukangurambaga binyuze mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragaye impinduka ifatika, aho indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse n’igwingira zikomeje kugabanuka.

Abana bahawe urukingo rw'iseru
Abana bahawe urukingo rw’iseru

Bimwe mu bizakorwa muri iki cyumweru, harimo gutangwa urukingo rw’iseru, ikinini cy’inzoka, ikinini cya Vitamini A, hanatangwe inkingo zitandukanye ku bana bacikanywe, hakomeze n’ubukangurambaga muri gahunda y’isuku n’isukura, mu kwirinda indwara zitandukanye zirimo n’inzoka.

Bapimye abana ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze
Bapimye abana ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka