Babonye inyungu mu isenyuka ry’ikiraro gihuza Rutsiro na Karongi
Abaturage biganjemo urubyiruko batuye ku nkengero z’umugezi wa Muregeya ugabanya bo mu turere twa Rutsiro na Karongi babonye akazi ko guterura moto bazirenza ibyuma byatambitswe hejuru y’ikiraro gishaje kugira ngo ibinyabiziga bitakinyuraho. Moto imwe bayiterura ku mafaranga 500.
Icyo kiraro cyasenyutse tariki 04/03/2013 nyuma y’uko imodoka ziremereye zari zikoreye ibyuma byo kubaka uruganda rw’icyayi mu karere ka Rutsiro zagicagaho.
Icyakora n’ubusanzwe ngo cyari kimaze gusaza kuko abasaza batuye hafi yacyo bavutse mu myaka y’1940 bavuga ko babyirutse basanga cyarubatswe.
N’ubwo byagaragaye ko icyo kiraro cyasenyutse kubera gusaza, imodoka zakomeje kuhaca zigengesereye, rimwe na rimwe ndetse nko muri bisi abagenzi bakabanza kuvamo.

Tariki 22/03/2013 ubuyobozi bw’uturere twombi bwafashe icyemezo cyo kugifunga burundu hagamijwe kubuza ibinyabiziga gukomeza kugicaho mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ibyuma byatambitswe ku mpande zombi z’ikiraro bituma ibinyabiziga birimo imodoka ndetse na moto bitabasha kuhanyura. Abagenzi bo babasha gusesera munsi y’ibyo byuma bitambitse bakanyura ku kiraro bakagera hakurya.
Nta buryo na bumwe buhari bushobora kwifashishwa n’imodoka mu gihe zishaka kuva cyangwa se kujya mu turere twa Rutsiro na Karongi.
Ibinyabiziga bya moto bikunze kuboneka ku bwinshi bitwara abagenzi mu muhanda Rutsiro – Karongi na byo byabangamiwe n’isenyuka ry’icyo kiraro kuko nyiri moto ishaka kwambuka atanga amafaranga 500 hanyuma abasore bahora hafi aho bakayiterura bakayirenza ibyuma byatambitswe hejuru y’icyo kiraro.

Mu gihe abo basore bo bishimira ko babonye akazi, abatwara abagenzi kuri moto bo bavuga ko bari gukorera mu gihombo kuko buri kanya uko bashatse kwambuka ngo bakomezanye umugenzi hakurya batanga amafaranga.
Iyangirika ry’icyo kiraro kandi ryatumye abashaka kugera cyangwa kuva ku biro by’akarere ka Rutsiro bahindura umuhanda bifashishaga.
Kuri ubu bari gukora urugendo rurerure rw’amasaha ari hagati y’abiri n’atatu berekeza iya Rubavu cyangwa se mu karere ka Ngororero bakoresheje imodoka, mu gihe ubusanzwe ibinyabiziga byakoreshaga igihe kiri hagati y’isaha n’iminota 30 muri uwo muhanda wafunzwe uhuza uturere twa Rutsiro na Karongi.
Bikimara kugaragara ko umuhanda wasenyutse mu buryo bukomeye, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko icyo gihe tariki 05/03/2013 yihutiye kubimenyesha minisiteri y’ibikorwa remezo.
Ati : “Twavuganye n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, yatwemereye ko agiye kubwira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi (RTDA) mu maguru mashya bakihuta bakaza kureba icyo bakora cyihuse kugira ngo nibura umuhanda ube wakongera kuba nyabagendwa mu gihe gito gishoboka”.

Icyakora byageze tariki 22/03/2013 ikiraro kitarasanwa, ari na bwo hafatwaga icyemezo cyo kugifunga burundu.
Kwangirika kw’icyo kiraro byabangamiye n’imikorere y’ibitaro bya gisirikari by’u Rwanda, muri gahunda yabyo yo kuvura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega cyita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) yari iteganyijwe guhera tariki 18 kugeza tariki 23/03/2013 mu turere twa Karongi na Rutsiro.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio na Televiziyo by’igihugu ku cyumweru tariki 24/03/2013 umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Nzahabwanimana Alexis yavuze ko inyigo y’icyo kiraro gihuza uturere twa Rutsiro na Karongi yakozwe ku buryo hari gahunda yihuse yo gutangira ku cyubaka mu minsi ya vuba.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
baravuga ngo inyigo yararangiye ngo kandi kizubakwa muminsi ya vuba,vuba bishobora kumara n’amazi n’amezi nyamara kandi abaturage bahahombera kubera kubura ubuhahirane n’uburyo bwo kugera aho bifuza mu turere twombi.Abayobozi b’utwo turere ni bafatanyirize hamwe ikiraro cyubakwe vuba!