Babiri bacuruzaga inzoga zitemewe bafashwe bakekwaho guha ruswa abapolisi

Ku wa tariki 18 Mutarama 202, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yafashe Singuranayo Tite w’imyaka 40 na Tuyizere Theoneste w’imyaka 32, bafashwe baha abapolisi ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 43,500 kugira ngo babareke bityo Singuranayo akomeze acuruze inzoga itemewe yitwa Inkangaza.

Abo bombi bafatiwe mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Nyiravugiza, Umudugudu wa Rurembo, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SSP Gaston Karagire, yavuze ko abapolisi ubwo bari mu bikorwa byo kurwanya abacuruza inzoga zitemewe bageze ku kabari ka Singuranayo basanga arimo gucuruza inzoga itemewe yitwa inkangaza, amaze kubona abapolisi yaracitse nibwo we na Tuyizere batangiye gushaka uko baha ruswa abapolisi.

SSP Karagire yagize ati “Singuranayo yamaze gucika abapolisi haza Tuyizere Theoneste, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyiravugiza, abasaba kureka Singuranayo ahubwo akabaha akantu (ruswa).

Tuyizere yahise ahamagara Singuranayo ngo azane ruswa yo guha abapolisi bari baje kumufata, yahise azana amafaranga y’u Rwanda 43,500 abapolisi bahita babafata bombi.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi kugira ngo barenge ku mategeko.

Yagize ati “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko Polisi ari urwego ruri ku isonga mu kurwanya ruswa, n’abapolisi barabizi ko ufatiwe muri ruswa atababarirwa (Zero Tolerance). Abantu rero birinde kugwa mu byaha byo gutanga ruswa ariko cyane cyane birinde kuyiha abapolisi kuko ni nko kwitanga bagafatwa.”

Singuranayo na Tuyizere bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbx turwanye ruswa tuvuye mumizi
Bibaye byiza nabatura rwanda Bose twafatanya kurwanya ruswa

Eli yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka