Babangamiwe no kutemererwa gukora ibizamini by’akazi kajyanye n’ibyo bize

Abize muri kaminuza iby’igenamigambi no kuyobora amashuri (Educational Planning and Management), kuri ubu bibaza impamvu iyo porogaramu yashyizweho kuko badahabwa amahirwe yo gukora ibizamini ku kazi ko kuyobora amashuri yisumbuye.

Muri bo harimo abize mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti (PIASS) ndetse no muri Kaminuza y’Abagatolika y’u Rwanda (CUR), uretse ko ngo hari n’izindi kaminuza zagiye zigisha iriya porogaramu, na bo badahabwa amahirwe yo gukora ibizamini ku myanya bigiye.

Mu gihe biyemeza kuyigamo bari babwiwe ko bashobora kuyobora ibigo by’amashuri cyangwa bakabibera abayobozi bashinzwe amasomo cyangwa disipuline, ubu ku buyobozi bw’ibigo n’ubw’amasomo bakurwa mu bashobora gukora ibizamini by’akazi babwirwa ko nta burambe bw’imyaka itanu bakora mu yisumbuye bafite, naho ku bwa disipuline bakabwirwa ko batize iby’imitekerereze (psychology).

Médiatrice Twambazemariya yize muri iyi porogaramu hagati ya 2010 na 2015, ahabwa impamyabumenyi muri 2016. Avuga ko ababazwa cyane no kuba yariziritse umukanda agira ngo yongere ubumenyi buzamuhesha akazi kisumbuye, ubu akaba atemererwa gukora ibizamini mu myanya y’ubuyobozi, ariko no kwigisha akaba atabyemerewe kuko ntacyo agaragaza yize yakwigisha mu yisumbuye.
Agira ati “Izo porogaramu na n’ubu zirigwa. Ese niba nta kamaro bifite, kuki bikigishwa ?”

Nko mu ishuri yigagamo ry’abanyeshuri 20, ababonye akazi mu myanya yo kuyobora ni babiri, na bwo kandi ngo ni mbere akazi kagitangwa n’uturere, bitarashyirwa mu maboko ya REB. Ikindi, ngo uretse REB, ahandi ho hari igihe bahabwa amahirwe yo gukora ibizamini.

Uwitwa Sylvestre Nshimyimana ati “Nk’ejobundi nasabye muri RTB ho baranyemerera. Nanakoze ikizamini ndatsinda, uretse ko ntagize menshi, nemerewe kuzakora interview. Nyamara muri REB ho baranyangiye ngo nta burambe, ndajurira biba iby’ubusa.”

Yungamo ati “Batwima amahirwe yo gukora ibizamini, nyamara akazi tukamazemo igihe. Nkanjye amashuri abanza nyakozemo imyaka 15. Buriya bivuga ko tutagomba kuva mu mashuri abanza!”

Kubura akazi bituma hari abifuza gufashwa kwiga ibyabafasha kwemererwa kuba abarimu mu yisumbuye, bitabaye ngombwa ko biga igihe kirekire, kuko hari amasomo bagiye biga.

Twambazemariya ati “Baramutse baduhaye wenda nko kwiga Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza by’igihe gito twabikora, tukaba twabona dipolome ziduhesha akazi. Kuba abashomeri kandi twarize biratubangamiye.”

Ntitwabashije kumenya icyo HEC yashyizeho kwigisha iriya porogaramu ibivugaho kuko umuyobozi wayo, Dr. Rose Mukankomeje, yavuze yifashishije ubutumwa bugufiya kuri terefone ko byabazwa REB cyangwa MIFOTRA. Muri REB na ho ntacyo babivuzeho kuko uretse no kutitaba terefone, umuyobozi wayo Dr. Nelson Mbarushimana atanasubije ubutumwa bugufiya kuri terefone.

Icyakora, Dr Théogène...ushinzwe ishami ry’uburezi muri CUR we yavuze ko batangiye kwigisha iriya porogaramu muri 2010 bafite gahunda yo kuyisoza muri 2019. Muri 2019 koko n’ubundi urebye ni nk’aho barekeye aho kuyigisha nyuma y’uko ngo byagaragaye ko kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye bidasaba kuba umuntu yarabyigiye, ahubwo kuba umuntu afite uburambe mu kuhakora.

Bamaze kuyigisha abagera kuri 380 kandi ngo baracyayigisha ku babisabye, babanje kubasobanurira uko byifashe ku isoko ry’umurimo. Icyakora ngo banateganya kureba uko yasubirwamo.

Ati “Turashaka kureba niba nta yandi maporogaramu twakongeramo kugira ngo nibura ikomeze kugira ubuzima.”

Ku bijyanye no kuba abayize bashobora kwiga ibindi biri ku isoko ry’umurimo na byo ngo birashoboka, kuko ngo uwaba yiga ibindi bijyanye n’uburezi byanze bikunze hari amasomo atasubiramo, nk’uko bivugwa na Re. Dr. Viateur Habarurema, umuyobozi wungirije wa PIASS ushinzwe amasomo.

Ati “Bibaho ko umuntu ashobora kugira impamyabumenyi zirenze imwe. Ariko kuba umuntu yarize porogaramu akayirangiza, yo ntiwasubira inyuma ngo uyihindure. Kereka yongereye ubumenyi ku bwo afite, ariko mu byo atari yarize mbere.”

Muri PIASS na ho kandi urebye harangije abatari bakeya muri iyi porogaramu kuko nko kuva muri 2019 kugeza muri uyu mwaka wa 2023 abayirangijemo ari 183.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse, nshingiye kubigenda bigaragara mu mitangire y’akazi mu Rwanda , NTA narimwe hatazabamo amanyanga, mugihe HEC itanga diplome ,nyamara nyuma igasaba gukora examen, nk’abize uburezi wambwira Ute ko ubima akazi ukagaha abatarabwize KD bigaragara ko ibizamini byakopejwe?, ESE mu Rwanda bizahererahe ko itoneshwa ricika? ,ikindi nibahembe Niveau hatitawe Aho umuntu akora ni CYO kizaca amanyanga na ruswa.murakoze.

Isaac Habiyambere yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

KT Redio murakoze cyane kubuvugizi mwadukoreye reka twizere ko hari ikigiye gukorwa tukabona uburenganzira ku isoko ry’ umurimo rigendanye nibyo twize nacyane ko twabyize tubikunze !

Uwizeyimana Claudine yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Ushyiraho izo program zidatanga akazi cyane ko uburambe ubugira uri mukazi rwose ntibakarenganye abantu baba bishatsemo ubushobozi bwo kwiga mukanya ngo ntibemerewe gupiganira imyanya nkabandi ibi ntibyumvikana aba Docteurs bari muri PIASS baba bigisha ibyo batabwiwe koko.badusubize Mifotra,REB

Donath yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka