Ba rwiyemezamirimo bato 158 bamaze gufashwa kuzahura imishinga yazahajwe na Covid-19

Urubyiruko rwihangiye imishinga mishya muri iki gihe cya Covid-19 n’abari basanzwe bafite iyagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, baratangaza ko ibikorwa byabo, ubu byatangiye kuzanzamuka, babikesha ikigega cyo gushyigikira imishinga y’urubyiruko.

Urubyiruko rutunganya ibishingwe bikavamo ifumbire y'imborera rwafashijwe binyuze muri icyo kigega birurinda guheranwa n'ubushomeri muri Covid-19
Urubyiruko rutunganya ibishingwe bikavamo ifumbire y’imborera rwafashijwe binyuze muri icyo kigega birurinda guheranwa n’ubushomeri muri Covid-19

Ni ikigega cyashowemo Miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda, bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, n’abafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe Ubutwererane (KOICA).

Rwiyemezamirimo ukiri muto witwa Eva Christine Uwamariya wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yihangiye umurimo wo gukusanya ibishingwe bituruka mu ngo z’abaturage bo muri ako Karere, akaba abikoramo ifumbire y’imborera.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga, umushinga we wagizweho ingaruka zishingiye ku bukungu bigera n’ubwo agabanya abakozi.

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyatumye imikorere igabanuka kuko nk’abakiriya twagiraga bagabanutse, ku buryo byageze ubwo mfata icyemezo cyo kujya nyikopa abantu nkasigara ntegereje igihe bazanyishyurira. Ibi kimwe n’ibindi byatumye ngabanya abakozi nakoreshaga bava kuri 17 hasigara barindwi gusa kuko ntari nkibona icyo kubahemba”.

Ariko bidatinze, Uwamariya yisunze ikigega cyashyiriweho kuzahura imishinga y’urubyiruko yagizweho ingaruka na Covid-19, ahabwa amafaranga yakoresheje avugurura umushinga. Uyu kimwe na bagenzi be yahaye akazi, bishimira ko yabafashije gusubiza ibintu mu buryo.

Yagize ati “Ikigega cyarangobotse bituma ba bakozi bari basigaye hiyongeramo abandi ubu turi 10 kandi duhemberwa igihe. Ikindi ni uko n’ibikoresho twifashisha mu kazi nk’imashini, imyambaro n’ibindi bitandukanye byiyongereye, ubu bikaba biri kutworohereza mu kazi”.

Kazamukiza Innocent ni umwe mu rubyiruko wagize ati “Leta yacu tuyishimira ko yarebye kure ikadushyiriraho iki kigega cyatubereye umuyoboro mwiza wo gukomeza kwiyubaka, biturinda kwandagara no gusabiriza”.

Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagera ku 158 bo mu gihugu, nibo bamaze gufashwa kuzahura imishinga no guhanga imishya binyuze muri icyo kigega.

Aba bakora umuti n'isabuni bisukura intoki mu kwirinda Covid-19
Aba bakora umuti n’isabuni bisukura intoki mu kwirinda Covid-19

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Emmanuel Bigenimana, ashingiye ku miterere y’imishinga yakorewe ubusabe, igaterwa inkunga; ngo itanga icyizere cy’ahazaza heza h’urubyiruko.

Yagize ati “Ugiye gusesengura urutonde rw’imishinga twakiriye y’urubyiruko, wakwishimira aho ruri kwerekeza. Bitewe n’uko imishinga myinshi yibanda ku bintu bisa n’aho ari bishya kandi mu buryo bugendanye n’ikoranabuhanga, bigatanga igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe twatewe na Covid-19. Hari n’abibanze ku mishinga isanzwe imenyerewe iba ikenewe kongererwa imbaraga cyangwa imishinga yiganje mu mijyi bakeneye kuyigeza no mu byaro”.

Yongeye ati “Bitanga isura y’uko urubyiruko rufite ubushake bwo gukora mu gihe rwaba rukomeje gushyigikirwa no mu bihe biri imbere, bagakomeza koroherezwa kubona imari ituma bayinoza neza. Byaduhaye icyizere cy’uko nikomeza gukura izagera ubwo inabyara inganda zikomeye, bifashe urubyiruko rwacu kugera kure hashoboka”.

Redkar Varsha Palepu, Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda na Kim JiWoong (Aaron) umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda, nyuma yo gusura urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, mu ruzinduko bahagiriye tariki 23 Werurwe 2021, banyuzwe n’uburyo urubyiruko rwafashe iya mbere, rukagaragaza ubushake bwo kwigobotora ibibazo batewe n’icyorezo cya Covid-19, rukaba rukomeje kubakira ku mahirwe rwahawe, rwirinda ko imishinga yarwo yongera kudindira.

Redkar ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku mishinga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Ni nayo mpamvu UNDP yiyemeje kwinjira mu rugamba rwo gufasha urubyiruko gusohoka muri ibyo bibazo bemye. Nkaba nishimiye uburyo urubyiruko twasuye rutigeze rusigara inyuma yaba mu mikorere, gutanga akazi kuri benshi no guhanahana ubunararibonye hagati yabo”.

Abayobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco, abaturutse muri KOICA na UNDP basobanurirwa imwe mu mishinga y'urubyiruko
Abayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, abaturutse muri KOICA na UNDP basobanurirwa imwe mu mishinga y’urubyiruko

Kim JiWoong ati: iyo turebye urubyiruko cyane cyane abagore, baza ku isonga mu kugaragaza uruhare runini mu rugendo rwacu rugana ku majyambere arambye, no kuzamuka k’ubukungu. Kubaba hafi mu buryo bwose bushoboka, nibwo buryo bwonyine butanga icyizere kirambye cyo gushyigikira ahazaza habo n’igihugu”.

Ubushakashatsi bwari bwabanje gukorwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco mbere yo gushyiraho ikigega gifasha gushyigikira imishinga y’urubyiruko yagizweho ingaruka na Covi-19 bwari bwagaragaje ko imishinga 95% ari yo yari yahungabanye, Nyuma y’uko beneyo bunganiwe mu kuyigarura mu buryo, iyo Minisiteri itangaza ko ifite gahunda yo kuyikurikiranira ngo hato itazongera kwisanga mu bihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka