Ba Ofisiye mu Ngabo z’ibihugu bya Afurika bari guhabwa ubumenyi buzabafasha guhugura abandi
Ba ofisiye 23 bo mu Mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), bateraniye mu Rwanda mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri bagiye kumara bahabwa amasomo azabafasha guhugura bagenzi babo.
Ayo mahugurwa agenewe izo ngabo yateguwe na RPA ku bufatanye n’ikigo African Peace and Security Architecture (APSA), yateguwe mu rwego rwo gutoza izo ngabo, kurushaho kunguka ubumenyi buzabafasha guhugura abandi, hubakwa igisirikare gikomeye gikorera ku cyicaro cy’uwo mutwe w’ingabo.
Ni amahugurwa areba cyane cyane izo ngabo zikorera ku cyicaro cya EASF yiswe Force Headquarters Staff Officers Training of Trainers Course, yatangijwe ku mugaragaro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024.
Nk’uko Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara abivuga, ngo abo banyeshuri baje gutozwa kuzatoza abandi ati "Turashaka guforoma muri EASF abantu bashobora kujya bigisha Staff officers, abo basirikare bakorera ku cyicaro cy’ingabo nibo bakora byinshi, nibo bakora igenamigambi, ni kimwe no ku cyicaro gikuru cy’ingabo (Etat Major) nibo bakora byinshi, abashinzwe iperereza, abashinzwe ububiko, abashinzwe ubutegetsi n’ibindi".
Arongera ati "Aya mahugurwa arabigisha nabo kuzashobore gutoza abandi, barahabwa uburyo bwo kumenya inshingano zabo nabo babe nk’abarimu, nyuma y’icyumweru nabo bajye bajya imbere y’abarimu bategure isomo bigishe, abantu babagire inama bati, si uku bigenda, dore uko umwarimu yigisha".
Col Jill Rutaremara, avuga ko uwo mutwe wahawe inyito yo guhora witeguye gutabara aho rukomeye, ngo ufite Ingabo, Abapolisi n’abasivire bakorera mu bihugu byabo, bakitabazwa mu gihe bibaye ngombwa, ari nayo mpamvu izo Ngabo zihura zigahugurirwa kuzahugura abandi.
Abitabiriye ayo mahugurwa baravuga byinshi bayategerejemo, aho bemeza ko bazabona ubumenyi buzabafasha kurushaho kunoza umwuga, no kuwutoza abandi.
Major Simon Igga Kigongo wo mu ngabo za Uganda ati "Hano muri RPA naje mu mahugurwa azamfasha kuzahugura abandi, ni uburyo bwo kurushaho kumenyana n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu, turushaho gutozwa kuzahugura abandi bakora mu mutwe wa Afurika y’iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye".
Cpt Jeannette Uwamahoro wo mu ngabo z’u Rwanda ati "Iyi kosi icyo tuyitegerejemo, n’ubundi dusanzwe turi abarimu aho dukorera, tuje kongera ubumenyi buzadufasha mu kazi kacu ka buri munsi, ndetse n’igihe runaka dusabwe kujya gukora mu bihugu bitandukanye, tuzabasha gukora akazi neza, tubashe gutegura no gushyira mu bikorwa akazi kacu, duhugura abandi kugira ngo tuzabashe kugarura amahoro mu bihugu biyakeneye".
Lt Col Rukundo Eugene wo mu ngabo z’u Rwanda nawe ati "Aya mahugurwa azadufasha kurushaho gufasha ibihugu byacu kwigisha abasirikare, kugira ngo tubashe guteza imbere EASF".
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, atangiza ayo mahugurwa yavuze ko ari ingirakamaro ku musirikare kuko azamwubakamo ubushobozi bwo guteza imbere umwuga ubwe no ku basirikare b’ejo bazifashishwa muri EASF, abasaba kuyakurikira neza, kugira ngo bazabe abatoza beza kandi bafite ubushobozi bubafasha kurushaho kunoza neza inshingano zabo.
Ayo mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024 akazasozwa ku itariki 06 Nzeri 2024, yitabiriwe n’abasirikare 23 baturutse mu bihugu bitandatu aribyo Djibuti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Uganda bari kumwe n’abaturutse ku cyicaro gikuru cya EASF, aho ab’igitsinagore ari batatu.
Ingabo zitabiriye ayo mahugurwa, ni izifite ipeti rya Lt Colonel, Major na Kapiteni.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|