Ba Ofisiye biga mu ishuri rikuru rya Polisi batangiye urugendoshuri

Ku wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, icyiciro cya 10 cy’aba Ofisiye bakuru 34 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru, rugamije guhuza ibyo bize mu ishuri n’ibikorerwa aho bazasura.

Ku munsi wa mbere w’urugendoshuri basuye Minisiteri y’Umutekano, aho bakiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Sesonga Benjamin, wabasobanuriye uko iyo Minisiteri yashinzwe n’inshingano zayo ku isonga akaba ari uguharanira ko Abanyarwanda bagira umutekano, amahoro n’ituze kandi birambye.

Yagize ati “Minisiteri y’umutekano mu gihugu yashinzwe nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Politiki y’umutekano w’imbere mu Rwanda ni umurongo ngenderwaho n’ingamba ku Rwanda, kugira ngo abaturarwanda n’umutungo wabo bicungirwe umutekano. Ni Politiki itanga uburyo bwo guhuza no gukorana kugira ngo umutekano wuzuye kandi usesuye ugerweho mu gihugu hose, aho buri wese asabwa kwirinda ibikorwa bishobora kuwuhungabanya.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, avuga ko ayo masomo yo ku rwego ruhanitse agamije kongerera ubumenyi abayakurikira mu bijyanye n’imiyoborere, ubunyamwuga n’ubuyobozi, aho abayarangije bahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.

Yagize ati “Iyo abanyeshuri bamaze guhabwa amasomo yo mu ishuri, bajya no hanze gukora isesengura ry’ibyo bize bakabona n’uburyo bishyirwa mu bikorwa. Muri uru rugendoshuri, bazasura Minisiteri zitandukanye, Ibigo bya Leta by’Imiyoborere, Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu, Inzego z’ibanze, Imishinga y’iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage, banasure n’ibigo bitandukanye by’umuco.

Kuri uwo munsi kandi banasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), bagirana ibiganiro by’ibanze ku ishoramari n’iterambere. Nyuma yo kugirana ibiganiro na RDB, aba ba Ofisiye bakuru bahise berekeza mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basobanurirwa uburyo inganda zikora n’uko zishorwamo imari.

Urubuga rwa Polisi rutangaza ko banasuye kandi uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen, uruganda rukora amatelefone rwa Mara Phone na Mango C&D Product Rwanda Ltd, basobanurirwa uko izo nganda zikora n’icyo zizamarira Abanyarwanda.

Ba Ofisiye bakuru batangiye urugendoshuri ni icyiciro cya 10 kigizwe n’abantu 12 bakomoka mu bihugu 7 ari byo Kenya, Namibiya, Malawi, Tanzaniya, Sudani y’epfo, Somaliya na Zambiya, mu gihe banyarwanda ari 22 bagizwe n’abapolisi 18, 2 baturutse mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) na 2 bo mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka