Ba Ofisiye 39 basoje amasomo baratanga icyizere ku cyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda

Ubushake, imbaraga, ubushobozi, ukudacogora byaranze ba Ofisiye bato 39 bamaze amezi atanu bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze, ngo ni ibigaragaza icyizere mu cyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda.

Bafashe ifito y'urwibutso hamwe n'abayobozi
Bafashe ifito y’urwibutso hamwe n’abayobozi

Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Brig Gen Didas Ndahiro, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence force Command and Staff College), kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ubwo yayoboraga umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi ba Ofisiye 39 basoje amasomo yabo.

Abasoje ayo masomo azwi ku izina rya Junior Command and Staff Course 18 (JCSC 18), ni abasirikare 38 bo mu Ngabo z’u Rwanda bafite ipeti rya Major n’irya Capitaine, n’umupolisi umwe ufite ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP), aho babiri muri bo ari igitsina gore.

Mu byashimishije cyane Umuyobozi w’iryo shuri, Brig Gen Didas Ndahiro nk’uko yabivuze mu ijambo nyamukuri ry’uwo muhango, ni uburyo abo basoje amahugurwa bahawe amasomo ari ku rwego ruhambaye, ariko bose uko ari 39 babasha kwitwara neza baratsinda, aho bashyikirijwe impamyabushobozi zabo.

Yagize ati “Mbere yo kugira ikindi mvuga, reka mfate uyu mwanya nshimire abasoje amasomo ku myitwarire myiza yabaranze, ndabizi neza aya masomo yari afite porogaramu zitoroshye. Ndemeza ko iyi kosi yakozwe ijyanye n’uburyo bw’imiyoborere mu gisirikare, n’uburyo bwo guhugura abakozi bahoraho mu gisirikare, yasabaga ubushobozi buri ku rwego ruhanitse”.

Ba ofisiye 39 basoje amasomo bamazemo amezi atanu
Ba ofisiye 39 basoje amasomo bamazemo amezi atanu

Arongera ati “Ubumenyi muhashye muri iri shuri, nibwo buzaranga imyitwarire muzagaragaza mu nshingano, Imbaraga, ukudatezuka, ubushake n’ubushobozi byabaranze, biraduha icyizere cy’ejo hazaza cy’ubudahangarwa bw’Ingabo za RDF”.

Izo Ngabo zisoje ayo mahugurwa ku nshuro ya 18, aho yatangiye tariki 01 Ugushyingo 2021, asozwa tariki 25 Werurwe 2022, ziremeza ko azisigiye ubumenyi buhambaye, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Major Jean Pierre Maniraguha, ati “Uko twatangiye aya masomo turi 39 twese tuyasoje neza, tuhakuye ubumenyi bwinshi haba kuyobora no gukora imirimo inyuranye mu nshingano. Twungutse ubumenyi bwinshi buzadufasha kurushaho gukora akazi kimyamwuga, mu kwigisha neza abo tuyobora”.

Arongera ati “Nk’uko abayobozi babivuze, iyi kosi iravunanye isaba gukora cyane, iyo uyirangije biba ari ibyishimo, murabona ko twatumiye imiryango yacu, turishimye kuko iyo utangiye ubona ukora amasaha 24 usabwa kuba uri mu masomo, iyo ugejeje ku munsi nk’uyu, uba wishimye nk’uko mubona twishimye n’imiryango yacu”.

CPT Alliance Mukeshimana, ati “Twize amasomo atandukanye ajyanye no kunoza inshingano zacu, hari byinshi twungutse bigiye kuzuza ibyo twakoraga. Ndatekereza ko mu kazi kacu ka buri munsi bizadufasha gukura turushaho kunoza umwuga, ni ikosi ikomeye kandi y’ubwenge kuko baduhuguye mu buryo bwose”.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye haba mu nzego z’umutekano, mu z’ubuyobozi bw’igihugu bwari buhagarariwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’imiryango y’abahawe impamyabushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka