Ba Ofisiye 38 basoje amasomo abongerera ubunyamwuga

Aba Ofisiye 38 basoje amasomo ya gisirikare bari bamaze amezi biga, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022.

Abasoje amasomo bemeza ko yabongereye ubunyamwuga
Abasoje amasomo bemeza ko yabongereye ubunyamwuga

Ni icyiciro cya 19 cy’amasomo y’igihe gito, cyitabiriwe n’aba Ofisiye b’Abanyarwanda, barimo abo ku rwego rwa Majoro n’abo ku rwego rwa Kapiteni.

Muri bo, 36 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), abandi babiri baturuka mu Gipolisi cy’u Rwanda (RNP).

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Rikuru rya Gisirikari, Col. Jean Claude Ngendahimana, yasobanuye ko abasoje aya masomo, hari byinshi bize, mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga.

Yagize ati “Aba ba Ofisiye ni byinshi bungutse harimo amahame n’imikorere inoze by’igisirikare cy’u Rwanda, imikoranire n’ubunyamwuga hagati yabo mu nzego z’imirimo bashinzwe ya buri munsi, no mu gihe baba bari mu butumwa bwo kugarura amahoro”.

Ati “Aba kandi, ubu bari ku rwego rwo gusesengura neza no gucukumbura ibibazo bya politiki biriho ubu, ku rwego mpuzamahanga, uko bigira ingaruka ku Rwanda cyangwa ibindi bihugu by’amahanga, n’uko bashobora kugira uruhare mu kubikemura, igihe byaba bibaye ngombwa. Twishimira aba basoje bose, bakurikiranye amasomo kandi bakitwara neza, ku buryo biduha icyizere ntakuka cy’uko bazitwara neza mu nshingano zabo”.

Amasomo abongerera ubumenyi n'ubunyamwuga bayiga mu gihe cy'amezi atanu
Amasomo abongerera ubumenyi n’ubunyamwuga bayiga mu gihe cy’amezi atanu

Capt Eugene Hakizimana, umwe mu barangije aya masomo, yemeza ko ari umusingi ukomeye agiye kubakiraho.

Yagize ati “Aya masomo turangije ku giti cyanjye, yanyongereye ubumenyi mu buryo bwo kunoza akazi ako ariko kose; kaba ako mu biro no hanze yabyo nko ku gihe cy’urugamba. Hari tekiniki nyinshi zigezweho nabashije kumenya z’imikorere yanjye ubwanjye no kuyobora bagenzi banjye nko ku rugamba, ku buryo bidufasha kurwitwaramo neza. Ubu ndangije aya masomo, mfite ubushobozi bwo kuba nakora akazi kose, ku buryo n’inzitizi nahuriramo na zo, nabasha kuzikuramo nemye”.

Lt Gen. Mubarak Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yabahaye umukoro wo kurangwa n’indangagaciro z’imikorere ishingiye ku kureba kure, inoze, kandi itanga ibisubizo birambye ku mutekano, yaba uw’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Yagize ati “Mu bikorwa byinshi igihugu giteganya kugeraho mu hazaza, ndabibutsa ko mufite uruhare runini mu kuzagifasha kubigeraho, yaba mu buryo bw’imbaraga n’ibitekerezo byiza. Mugomba kandi guharanira gusesengura neza icyatuma igisirikari cy’u Rwanda, gikomeza intambwe itajegajega, inatugeza ku kubaka igihugu cyiza kandi kitubereye”.

Lt Gen Mubarak Muganga yabahaye umukoro wo kurangwa n'indangagaciro z'imikorere ishingiye ku kureba kure
Lt Gen Mubarak Muganga yabahaye umukoro wo kurangwa n’indangagaciro z’imikorere ishingiye ku kureba kure

Ati “Ni ngombwa kubakira ku nshingano z’ibyiza, kandi zituma muhora mugirirwa icyizere no kubazwa ibyo mukora. Ni ingenzi kandi kumenya ko nta gihugu na kimwe, gishobora kugira aho kigera hatabayeho kucyitangira no kugikorera bihamye. Ndizera ko muri iri shuri babatoje mugasobanukirwa bihagije ko gushyira imbere iby’ingenzi, ntiwite gusa ku byo ureba ubu, ahubwo ukanibanda ku by’ahazaza no kumenya uko mwabyitwaramo mugendeye ku bunyamwuga mufite; biri mu misanzu y’ingenzi tubakeneyeho”.

Mu bahawe impamyabushobozi, barimo abanyeshuri batatu bitwaye neza kurushaho, banabiherewe ibihembo. Abo ni Capt Eugene Hakizimana, Capt Laurence Nishimwe ndetse na Capt Corneille Ntaganira, waje ku isonga muri abo bose.

Hejuru y'impamyabushobozi bahawe, ba Ofisiye batatu bitwaye neza bahembwe
Hejuru y’impamyabushobozi bahawe, ba Ofisiye batatu bitwaye neza bahembwe
Ba Ofisiye n'abo mu miryango yabo ndetse n'abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Ba Ofisiye n’abo mu miryango yabo ndetse n’abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka