Ba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu by’Afurika banyuzwe n’impamba y’ubumenyi bakuye mu Rwanda

Ba Ofisiye 23 bo mu Mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika, barishimira ubumenyi batahanye nyuma y’ibyumweru bibiri bamaze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahabwa amahugurwa abategurira kuzigisha abandi.

Bavuga ko batahanye impamba ifatika y'ubumenyi izabafasha guhugura bagenzi babo
Bavuga ko batahanye impamba ifatika y’ubumenyi izabafasha guhugura bagenzi babo

Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa RPA, Ubunyamabanga bwa EASF n’ikigo African Peace and Security Architecture (APSA), yateguwe hagamijwe kongerera ubumenyi ingabo zikorera ku cyicaro cy’uwo mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (Staff Officers), no kubungabunga amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Bamwe mu basoje ayo mahugurwa baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bishimiye impamba y’ubumenyi batahanye aho bagiye kubusangiza bagenzi babo, mu rwego rwo kongerera ubumenyi umubare munini w’ingabo, Polisi n’abasivire bakorera ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ufite ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye n’abajya kubungabunga umutekano hirya no hino muri Afurika.

Lt Col Isaiah GECHUKI ONG’ESA wo mu ngabo za Kenya, ati "Ndi umwe mubitabiriye aya mahugurwa yo gutozwa guhugura abandi, twishimiye uburyo bwiza yateguwemo, twasobanukiwe neza ibibazo byugarije akarere, tumenya uburyo umutekano waho uhagaze n’imvururu zambukiranya bimwe mu bihugu. Nk’abagize umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, twamenye uburyo butandukanye tugomba kwiteguramo, n’umusanzu twatanga mu guhosha izo mvururu".

Lt Col Isaiah GECHUKI ONG'ESA wo mu ngabo za Kenya
Lt Col Isaiah GECHUKI ONG’ESA wo mu ngabo za Kenya

Arongera ati "Ubumenyi twahawe buratwemerera gufasha Afurika yacu ikagira amahoro, tukaba tugiye kubusangiza bagenzi bacu. Sinabura gushimira cyane abaturage b‘u Rwanda uburyo batwakiranye urugwiro, tugiye kuba aba Ambasaderi ba RPA aho tuzaba turi hose".

Major Faustin Nkuranga wo mu ngabo z’u Rwanda, ati "Twahuguwe ku bintu byinshi bitandukanye, twahuguriwe uburyo bwo gucunga amahoro no gutegura abajya gufasha abayobozi bakuru ku cyicaro, twigishwa n’abarimu bava mu muryango uhora witeguye gutabara aho rukomeye, twagize ibihe byo kuganira nabo no kumenyana, turashima cyane uburyo baduhuguye kandi twizera ko natwe tugiye guhugura abandi".

Major Faustin Nkuranga wo mu ngabo z'u Rwanda
Major Faustin Nkuranga wo mu ngabo z’u Rwanda

Arongera ati "Muri aya mahugurwa, twabonyemo ibishya byinshi, birimo gutegura Ingabo mbere yo kujya aho bagomba kujya, bakamenya aho bagiye hameze hate, bakamenya ibibazo bihari, mbese igitera umutekano muke aho ni iki, bakamenya uburyo bwo kuzashyira ibyo bagiyemo mu bikorwa, ibyo byose bikiyongeraho kumenyana. Turi ibihugu bitandukanye twamenye uburyo tugomba kubahana mu mico itandukanye y’ibihugu byacu".

Ni ibyo batangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa yiswe ’The Force Headquaters Staff Officers Training of Trainers (FHQ SO TOT)’, wayobowe n’Umugaba Mukuru wungirije w’Umutwe w’Inkeragutabara, Maj Gen Andrew Kagame, wari kumwe n’uhagarariye EASF, Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure.

EASF Joint Chief of Staff, Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure
EASF Joint Chief of Staff, Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure

Mu butumwa bwe, Maj Gen Andrew Kagame yagarutse ku cyuho cyaterwaga n’umubare muke w’abasirikare bafite ubumenyi bwo guhugura abandi, avuga ko ubumenyi buhawe Ingabo 23 ziturutse mu bihugu bitandukanye, bugiye kongera byinshi mu mikorere myiza y’Ingabo zikora ku byicaro bikuru.

Ati "Izi nyigisho n’ubumenyi mukuye aha mu minsi 14 muhamaze, ntabwo bukwiye kuzaba mu nyungu zanyu gusa, mubugeze ku bandi ku buryo ba Ofisiye b’ejo hazaza, bazaba bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije, bityo uburyo bwo kurinda amahoro buhabwe imbaraga zifatika zubakiye ku buhanga".

Maj Gen Andrew Kagame wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro
Maj Gen Andrew Kagame wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro

Arongera ati "Ubu musubiye mu bihugu byanyu no mu mitwe ya gisirikare itandukanye, mubyaze umusaruro ubumenyi mwahawe mubera urumuri Ingabo. Mugeze ubu bumenyi kubo mukorana, mukomeza guhugura abandi, kugeza ubwo EASF izihaza ku ngabo zifite ubumenyi buhagije".

Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko ayo mahugurwa ategura abahugura abandi, isigiye byinshi ingabo zayitabiriye.

Ati "Kugira ngo ujye kwigisha n’uko uba ufite ubumenyi bw’ibyo wigisha, ibyo barabihawe. Ikindi ni ukuba ufite uburyo bwo gutanga izo nyigisho. Bungutse ubumenyi bujyanye n’akazi kabo ko gufasha abandi bagenzi babo bari mu bihugu byabo, bikazafasha buri gihugu kugira ubushobozi dore ko buri gihugu kigira umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye".

Umuyobozi wa RPA, Col Rtd Jill Rutaremara
Umuyobozi wa RPA, Col Rtd Jill Rutaremara

Arongera ati "Birahendutse kugira abakwigishiriza mu gihugu, icya kabiri bituma tudakomeza gukenera abanyamahanga baza kutwigishiriza, iyo ufite ubwo bushobozi ni ikintu cyiza, aho kugira ngo nugira amahugurwa ujye gushaka umuzungu, ujye gushaka umuntu mu bindi bihugu. Niyo mpamvu twishimira ko dufite Abanyarwanda bashobora kwigisha mu mahugurwa nk’aya, nk’uko hagaragayemo n’ibindi bihugu bifite abasirikari babyo bashobora kwigisha abandi".

Ni amahugurwa yatangiye ku itariki 26 Kanama, asozwa ku itariki 06 Nzeri 2024, aho izo ngabo zabonye n’umwanya wo gusura ahantu ndangamateka y’u Rwanda hatandukanye, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi.

Abasoje amahugurwa bahawe Seritifika
Abasoje amahugurwa bahawe Seritifika

Yitabiriwe n’abasirikare bafite ipeti rya Lt Col, Major na Capiteni baturutse mu bihugu bitandatu aribyo, Djibuti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Uganda bagizwe na babiri b’igitsinagore.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'ingabo 23 ziturutse mu bihugu bitandatu
Ni amahugurwa yitabiriwe n’ingabo 23 ziturutse mu bihugu bitandatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka