Ba Noteri bigenga bagiye kwemererwa gutanga serivisi z’ubutaka

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Mukamana Esperance, avuga ko mu rwego rwo kunoza no kwihutisha serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka, hagiye kwiyambazwa ba Noteri bigenga kugira ngo iyi serivisi yihute.

Mukamana Esperance, Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe iby'ubutaka
Mukamana Esperance, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’ubutaka

Ubusanzwe serivisi zijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka zakorwaga na ba Noteri bakorera ku mirenge, ariko kubera izindi nshingano iyi serivisi ntiyihute, nyamara ubundi ngo itagombye kurenza iminsi irindwi (7), abahererekanyije ubutaka batarabona igisubizo.

Mukamana yatangarije Radio Rwanda ko amabwiriza yashyizweho ku wa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, agamije guha uburenganzira ba Noteri bigenga, bagashobora gutanga serivisi z’Ubutaka, cyane ko abaturage bamaze iminsi bazinubira.

Ati “Abaturage bamaze igihe bagaragaza ibibazo byo kuba badahabwa serivisi mu buryo bwihuse, aho dosiye zabo zitinda, ariko wabisesengura neza ugasanga abasaba serivisi z’ubutaka bamaze kuba benshi hirya no hino mu gihugu ariko abakozi bazibaha ugasanga ni bakeya cyangwa barakora n’indi mirimo ku mirenge bakoreraho, ugasanga izo serivisi ntabwo zihuse.”

Avuga ko iyo ariyo mpamvu hashyizweho ayo mabwiriza, kugira ngo hajyeho ba Noteri bigenga bityo abaturage boroherezwe kubona serivisi zijyanye n’ubutaka kandi mu gihe gito gishoboka.

Aya mabwiriza ngo arimo ingingo nyinshi zijyanye n’ibyo ba Noteri bigenga bagomba kuba bujuje, harimo kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu (3) mu byerekeranye n’umurimo w’Ubunoteri, kuba afite ibiro byo gukoreramo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho n’ibindi.

Icyakora ku bahoze ari abakozi ba Leta bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (AO) mu by’amategeko, bafite nibura uburambe bw’imyaka itatu (3) mu bijyanye na serivisi z’iby’ubutaka, bamaze kwemererwa kuba ba Noteri bikorera ariko bakaba bashaka kuba ba Noteri mu by’ubutaka, bahita babyemererwa iyo babisabye.

Mukamana avuga ko ba Noteri bigenga nibatangira gutanga serivisi zijyanye n’ubutaka bishoboka ko igihe cyo kubona iyi serivisi kizagabanuka, kikagera no ku munsi umwe (1) mu gihe uwagiye kwaka iyi serivisi yujuje ibisabwa byose.

Amara impungenge abaturage ko nta kiguzi kiziyongera ku cyateganyirijwe n’amategeko kuri serivisi yakwa.

Gutangira kwakira dosiye z’abasaba byatangiranye n’umunsi itangazo ryashyiriweho umukono bikazarangira ku wa 28 Gahyantare 2022, urutonde rushyikirizwe Minisiteri y’Ubutabera bazafatanya muri iki gikorwa, kugira ngo hizerwe ko hashyizwe ba Noteri muri serivisi z’ubutaka b’inyangamugayo kuko ngo zisaba umutekano uhagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza rwose leta yatekereje neza kuko bizagabanya na Ruswa zabaga muri service zubutaka.

Mutubarize ubuyobozi bwakarere ka Kamonyi bwashyizeho rwiyemezamirimo wo gutunganya Site none akaba nta byo yakoze kandi bukaba burimo kutwaka amafaranga yo gutunganya site.

Twebwe abatuye Akagari ka Gihara Umurenge wa Runda twategereje konazabgukora imihanda twarahebye.
Kandi ducyeneye kubaka turibaza ukuntu tuzatanga amafaranga tukikoreshereza imihanda barangiza bakanatwishyiza kandi ntayo badukoreshereje.

Murakoze

Gaposho yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka