Ba Minisitiri b’Ubutabera b’u Rwanda n’u Burundi baganiriye ku bufatanye mu kohererezanya abanyabyaha

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yakiriye mugenzi we w’Ubutabera mu Burundi, Domine Banyakimbona n’itsinda ayoboye, bakaba baje gutsura umubano no kuganira ku ngingo zirimo ijyanye no kohererezanya abanyabyaha bashinjwa guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Ibyo bigabiro bihuje Abaminisitiri mu bihugu byombi, byitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’ibyo bihugu, nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa KT Press uri ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera

Minisitiri Dr Ugirashebuja avuga ko hari ingingo nyinshi zizasuzumwa mu rwego rwo gutsura umubano umaze imyaka irindwi warajemo agatotsi.

Harimo ikijyanye no kohererezanya abashinjwa guhungabanya ibi bihugu bituranyi, aho kugeza ubu u Rwanda rumaze koherereza u Burundi abarwanyi 11 u Burundi na bwo bukaba bumaze gutanga abagera kuri 19.

Dr Ugirashebuja yagize ati "U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bimeze nk’impanga, icyo dusangiye kiruta kure icyo dupfa. Twishimiye ko umubano wacu twembi utangiye gufata icyerekezo gishya tubifashijwemo n’Abakuru b’ibihugu byacu".

Minisitiri w’u Butabera avuga ko mu mezi make ashize hagiye habaho ibiganiro bihuza inzego zo hejuru bitanga icyizere ko ahazaza heza h’abaturage b’ibihugu byombi harimo kuboneka.

Avuga ko by’umwihariko mu bijyanye n’ubutabera icyakwishimirwa ari uko ibihugu byombi bimaze kohererezanya abakekwaho ibyaha.

Dr Ugirashebuja avuga ko kuva muri 2020 kugera mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2021, nabwo u Rwanda rwafashije impunzi z’abarundi 29,442 (mu zikabakaba ibihumbi 72 ziri mu nkambi ya Mahama) gusubira mu gihugu cyabo, kandi iyo gahunda ngo irakomeje ku bifuza gutaha ku bushake.

Icyakora ngo haracyari byinshi mu butabera bishobora kugerwaho n’ibihugu byombi, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha ubutabera bw’ibi bihugu gukomera.

Dr Ugirashebuja yagize ati "Uku guhura gufite intambwe ikomeye iganisha muri icyo cyerekezo, ariko turacyakeneye kubaka ubufatanye bukomeye bujyanye n’ubutabera".

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akomeza avuga ko hakenewe kuvugurura amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha hamwe n’ubufatanye mu kubigenza nyuma y’ubu bufatanye mu by’ubutabera.

Avuga ko u Rwanda bwamaze koherereza u Burundi umushinga w’ayo masezerano, akaba yizeye ko mu minsi ya vuba azashyirwaho umukono n’impande zombi.

Ku rundi ruhande Minisitiri Banyankimbona w’u Burundi na we yatangaje ko guhura na mugenzi we w’u Rwanda, bije bishimangira ibiganiro n’imigenderanire yongeye kuzahuka hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje agira ati "Uyu munsi tuje kuganira ku bijyanye n’ubutabera cyane cyane ku guhashya inkozi z’ibibi, no gukurikirana uwo ari we wese ushinjwa guteza umutekano muke, kugira ngo ubutabera bw’ibihugu byombi burusheho kuba bwiza".

Minisitiri Banyankimbona ashimira u Rwanda kubera impunzi zimaze gutaha iwabo, akaba yemeza ko zakiriwe neza kandi ngo zasanze imitungo yazo yarafashwe neza, ubu zikaba zifatanya n’abandi guteza imbere igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka