Ba Meya b’Uturere mu Mujyi wa Kigali bavuyeho

Itangazo Kigali Today ikesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko kuri uyu wa 07 Gashyantare 2020, hashyizwe mu myanya abayobozi, mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bukurikira:

Ibiro by'Umujyi wa Kigali
Ibiro by’Umujyi wa Kigali

  Madamu RUGAZA Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi (City Manager)

  Bwana ASABA KATABARWA Emmanuel: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi (City Engineer);

  Bwana NIYONGABO Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange (Director General of Corporate Services);

  Madamazela MUHIRWA Marie Solange: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi (Chief of Urban Planning);

  Bwana RUBANGUTSANGABO Jean: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi (Urban Economist).

Mu Karere ka Gasabo:

 Madamu UMWALI Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

 Bwana MUDAHERANWA Regis: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Kicukiro:

 Madamu UMUTESI Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

 Bwana RUKEBANUKA Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Nyarugenge:

 Bwana NGABONZIZA Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

 Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Izi mpinduka zishingiye ku itegeko Nº 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali riherutse kuvugururwa, hagakorwa impinduka mu miterere n’inshingano z’inzego z’ubuyobozi, mu rwego rwo kunoza imicungire n’iterambere ry’Umujyi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa remezo.

Ku wa 26 Nyakanga 2019, nibwo Umutwe w’Abadepite, watoye Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali, risohoka mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 31/07/2019, hagamijwe kunoza imitunganyirize n’imikorere by’Umujyi wa Kigali.

Iryo tegeko rivuga ko Uturere tw’Umujyi wa Kigali tudafite ubuzima gatozi mu micungire y’imari n’abakozi, ahubwo abakozi bakorera mu Turere, Imirenge n’Utugari bakaba ari ab’Umujyi wa Kigali, ari na wo ugenera izo nzego ingengo y’imari yo gukoresha.

Itegeko rigenga umujyi wa Kigali kandi ryahinduye inyito n’inshingano z’abayobozi bungirije b’Umujyi wa Kigali n’Urwego nshingwabikorwa rw’Umujyi wa Kigali rukazajya ruyoborwa n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umujyi (City Manager).

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali rikuraho Inama Njyanama z’uturere rikanavuga ko Akarere kazajya kayoborwa n’Urwego nshingwabikorwa rugizwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Stephen Rwamurangwa n’abandi babiri bari bamwungirije ku buyobozi bw’ Akarere ka Gasabo ubu ntibakikayobora.

Ni mu gihe Dr. Jeanne Nyirahabimana wari umaze igihe ayobora Akarere ka Kicukiro we hagati mu mwaka ushize yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Kicukiro isigara iyoborwa n’umuyobozi w’agateganyo.

Ubuyobozi bwa Kayisime Nzaramba wayoboraga Akarere ka Nyarugenge n’abari bamwungirije na bwo burangiye kuri uyu wa gatanu, kimwe n’abandi bayoboraga uturere two mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ese uturere tw’umujyi turacyafite uburenganzira bwo gukora recruitment y’abakozi?

RUKUNDO Fabrice yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Dushimye Mayor Rwamukwaya muri Gasabo yari umukozi winyangamugayo kandi wumva abaturage . Twifuza ko yahabwa promotion

Angelique Nyirangendo yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Ubuyobozi wakarere ka Gasabo rwose bamuzamure muntera, yari ubuyobozi mwiza, wumva ibibazo by’abaturage kandi akabishakira ibisubizo vuba. Rwose ababishinzwe babyumve turamukeneye mube muretse kumuha akaruhuko akomeze afashe abanyarwanda.

Muhirwa yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Ariko na mayor wa Nyamagabe yeguzwe ntacyo amariye abaturage afite ubunebwe budasanzwe

Kadogi yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Rwamurangwa twamukundaga yakoranaga ubunyamwuga.

Polo yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka