Ba mayors ntibeguye ku mpamvu zabo nk’uko babivuga - MINALOC

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru n’ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ladislas Ngendahimana atangaza ko abayobozi b’uturere beguye mu mezi abiri ashize bateguye ku mpamvu zabo bwite nk’uko bagiye babitangaza, ahubwo hari inshingano zabo batasohoje uko bikwiye.

Mu kiganiro “Ubyumva ute?” gica kuri KT Radio, radiyo ya Kigali Today, Ngendahimana yatangaje ko abayobozi b’uturere barindwi beguye mu gihiriri mu minsi yashize byaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kunanirwa kwesa imihigo, kudaha urubuga abaturage ngo bavuge ibitekerezo byabo no guhimba inyandiko zazamuraga ikigero cy’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza (MUSA).

Iyegura ry’abayobozi b’uturere ryatangiye tariki 13/10/2014 ubwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais yashyikirizaga ubwegure bwe inama njyanama nyuma gato y’aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka asuye ako karere.

Ladislas Ngendahimana ushinzwe itangazamakuru muri MINALOC mu kiganiro na KT Radio.
Ladislas Ngendahimana ushinzwe itangazamakuru muri MINALOC mu kiganiro na KT Radio.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuwa mbere tariki ya 19/01/2015, Uyu muyobozi wo muri MINALOC yavuze ko Murayire wayoboraga Akarere ka Kirehe yakoraga neza ariko ngo yagaragaje imyitwarire idakwiye umuyobozi aho yabujije abaturage kugaragaza ibitagenda mu karere.

Ngendahimana yagize ati “Uwo muyobozi w’akarere byaje kugaragara ko hari ibyo abaturage bashatse kugaragaza nk’ibibazo ariko mu buryo bumwe cyangwa mu bundi ntabahe ukwisanzura ngo bagaragaze ibibazo bafite”.

Icyiciro cya kabiri cy’abayobozi beguye ni abo uturere twa Gatsibo, Rwamagana na Gasabo. Utu turere twose twari tumaze nk’imyaka ibiri ikurikirana tuza mu myanya ya nyuma mu isuzuma ry’imihigo.

Ngendahimana, akoresheje imvugo igereranya uko utwo turere twitwaye mu kwesa imihigo n’uko umuyeshuri atsinda mu ishuri, yavuze ko nta kindi abo bayobozi bazize uretse kuba abanyuma mu mihigo.

“Nujya kureba Gatsibo, Rwamagana na Gasabo kandi abo barabwiyemereye kandi baranabisobanuye ko impamvu itumye begura ari uko bananiwe kwesa imihigo. Ni byo navugaga ko iyo hari umunyeshuri ubaye uwa nyuma inshuro ebyiri haba hari ikibazo,” Ngendahimana.

Ikindi cyiciro giheruka kwegura ni icy’abayobozi b’uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi. Aba bayobozi beguye mu ntangiriro z’uku kwezi 2015, nk’uko n’abandi bagiye babitangaza mu mabaruwa bashyikirije inama njyanama, ngo beguye ku mpamvu zabo bwite.

Kuva mu Ugushyingo 2014, abayobozi b'uturere barindwi bamaze kwegura ku mirimo yabo.
Kuva mu Ugushyingo 2014, abayobozi b’uturere barindwi bamaze kwegura ku mirimo yabo.

Bitandukanye n’ibyabaye ku bandi bayobozi b’uturere beguye mbere y’aho, bakegura inzego z’ubugenzacyaha zabataye muri yombi babazwa ku nyandiko mpimbano bakoze bazamura ikigero cy’ubwitabire muri MUSA.

Aha, umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru n’ubuvugizi muri MINALOC, yatangarikije KT Radio ko ari byo bazira ariko yirinze gutangaza byinshi mu gihe bakurikiranywe n’ubutabera ngo atabangamira iperereza rigikomeza.

Ati “Icyo twabivugaho ibintu byo kubeshya mu nyandiko hari na bamwe ibimenyetso bigaragaza ko imitungo ishobora kuba yaranyerejwe ariko ntabwo twabyemeza ni yo mpamvu iperereza rigikomeza hakazabaho imanza”.

Icyo perezida yavuze ku iyegura ry’aba bayobozi

Perezida Paul Kagame, aganira n’itangazamakuru tariki 16/01/2015, yateye ubwatsi ibivugwa n’abari abayobozi b’uturere ko begura ku mpamvu zabo bwite muri aya magambo “Abo bose beguye bigasa nk’aho ari ku giti cyabo ntabwo aba ari ko biba byagenze, begura kuko hari ibyo badashobora gusubiza”.

Umukuru w’igihugu akomoza ku bafunzwe, yavuze ko badapfa gufungwa ngo hari ibyo bakurikiranweho kandi ibimenyetso bihari n’ibindi bigishakishwa n’iperereza.

Yashimangiye ko ko ibyo bijyanye n’amahame y’ubuyobozi bwiza, aho umuyobozi agomba kubazwa ibyo akora.

Ngo kuba umuyobozi w’akarere yava ku buyobozi si ikintu kidasanzwe, nk’uko Ngendahimana yakomeje abitangaza, kuko kuba yarabaye umuyobozi mu Banyarwanda basaga miliyoni 10 aba atari ari igitangaza kubarusha, ngo ni uko Abanyarwanda baba bamuhaye amahirwe yo kugira ibyo abagezaho, ayo mahirwe agomba kuyabyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage atari mu nyungu ze bwite.

Kuva muri 2012 hatangira manda y’abayobozi b’uturere izarangira tariki 31/12/2015 abayobozi b’uturere 9 bamaze kwegura ababimburiye abandi n’ab’uturere twa Gicumbi na Ngoma hamwe n’abo 7 baheruka kwegura.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Umugani wa Perezida iyo bananiwe gusobanura ibibazo babazwa bage batanga umwanya ababishoboye babikore

sandra yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

kuba umuyobozi yarangwaho imyitwarire mibi akavaho nta kibazo kirimo ngo abantu babone ko hari ishyano ryacitse umurizo kuko nubundi ntaba yaragiyeho ngo azambye ibintu ahubwo aba yaragiyeho kugira ngo agire icyo amarira abo ashinzwe

dorthee yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka