Ba Gitifu bakorera kure y’imiryango yabo basabye kwemererwa kujya bayisura

Mudugudu, Gitifu w’Umurenge na Gitifu w’Akagari ntibemerewe kurara hanze y’uduce bayobora mu gihe batari mu butumwe bw’akazi, aho buri wese asabwa kurara hafi y’abaturage be, mu rwego rwo kubatabara mu buryo bwihuse mu gihe bagize ikibazo.

Ba Gitifu bakorera kure y'imiryango yabo basabye kwemererwa kujya bayisura
Ba Gitifu bakorera kure y’imiryango yabo basabye kwemererwa kujya bayisura

Urugero ni umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu Karere ka Musanze, uyobora Umurenge uhana imbibi n’uwo umuryango we utuyemo, ariko akaba adashobora kunyaruga ngo abe yarara mu rugo rwe asubire ku kazi mu gitondo.

Kudasura imiryango yabo, basanga ari kimwe mu bishobora kudindiza imibanire myiza y’umuyobozi n’umuryango we, ari naho bahera basaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kubagenera umwanya wo kujya basura imiryango yabo.

Ni ibyo batangarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, ubwo basozaga itorero ‘Isonga’ rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, umuhango wabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ku itariki ya 01 Ukuboza 2023.

Dr Muhoza Rwabukumba, Umunyamabanga Nshingwabiokorwa w’Umurenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali, mu izina rya bagenzi be yagize ati “Turifuza ko hagenwa uburyo Abanyamabanga Nshingwabikorwa bakorera kure y’imiryango yabo bakoroherezwa bagahabwa impushya zo gusura imiryango yabo, kugira ngo bakomeze bakore neza bishimye bityo twese tugire imiryango itekanye”.

Ubwo yatangaga icyo gitekerezo, bagenzi be bakubise amashyi y’urufaya, bagaragaza ko bashyigikiye ko icyo cyifuzo gihabwa agaciro, bakajya bahabwa umwanya wo gusura imiryango yabo, cyane cyane abashakanye.

Uretse koroherezwa gusura imiryango yabo, mu bindi byifuzo bagaragaje bizabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo mu gihe byaba bihawe agaciro, harimo kutagira uburyo bubarengera iyo bari mu kazi mu masaha y’ijoro, nk’uko Dr Muhoza akomeza abivuga.

Ati “Turasaba ko hakwigwa uburyo abakozi b’inzego z’ibanze barengerwa n’amategeko, cyane cyane iyo bari mu kazi mu masaha y’ikirenga, ntabwo RSSB ishobora kugira icyo ikumarira mu gihe uhuye n’ikibazo mu masaha atagenwe n’itegeko”.

Mu bindi basabye ko byigwaho, harimo ukongerera ubushobozi uwego rw’Akagari, hibandwa ku kuvugurura imbonerahamwe y’imyanya y’akazi, no kwihutira kubakira utugari tudafite aho dukorera hasanwa n’udushaje.

Basabye kandi ko hakongerwa ingengo y’imari igenewe imirenge, kugira ngo babashe kunozwa ibikorwa bitandukanye, urwego rw’Imirenge rugahabwa ibikoresho nkenerwa hagamijwe gutanga neza serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga, no gutanga inyoroshya rugendo (moto) ku tugari twose.

Kuri ibyo bibazo byabajijwe n’abasoje itorero Isonga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry wavuze mu izina rya bagenzi be ku rwego rw’Uturere, yemeye ko mu byo uturere dufitiye ubushobozi, harimo no kwiga ku kibazo cyo kujya baha uruhushya ba Gitifu b’Imirenge rubemerera kujya basura imiryango yabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, na we yemeje ko ibyo bibazo byose byagaragajwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bigeye kwigwaho bigakemuka mu gihe kitarambiranye.

Ati “Dukurikije ibyo mwasabye twasanze ari ibintu bishoboka, kandi mu gihe gito, turabizeza ko by’umwihariko Ubunyamabanga buhoraho bwa MINALOC busakurikirana ko ibyo bintu bishyirwa mu bikorwa bidatinze”.

Minisiriri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana
Minisiriri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana

Arongera ati “Twari twifuje ko nyuma yuko tuva ahangaha, dushyiraho itsinda rya tekinike ritegura imikorere y’ibintu byose twumvikanye, ku buryo biba gahunda koko ifatika idasigara hano, ngo tuzongere guhura nyuma y’umwaka twibaza ngo bya bindi byarangiye bite, tuzakurikirana ko bishyirwa mu bikorwa”.

Minisitiri Musabyimana yibukije abo bayobozi bagize itorero Isonga ko ubumenyi, ubushake n’ubushobozi bifitemo bushobora gutanga ibisubizo by’ibibazo babona aho bakorera, ababwira ko inshingano zabo zitari ukugaragaza ibibazo gusa, ahubwo bakwiye kuba ibisubizo kandi bakaba n’umusemburo muri rubanda”.

Izo ntore 436 zigize itorero Isonga, mu gusoza itorero ziyemeje byibura kujya zitegura itorero rimwe mu myaka ibiri, Ubuyobozi bw’Intara n’Umujyi wa Kigali, basabwa gushyiraho uburyo bwo gukomeza kubakira ubumenyi abagize itorero Isonga, babategurira amahugurwa nibura rimwe mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka