Ba Gitifu b’Imirenge, Uturere n’Intara basoje Itorero, batahanye Imihigo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’Imirenge n’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali 436, baturutse mu bice byose by’Igihugu, bamaze guhabwa izina ry’ubutore ry’ISONGA, nyuma y’iminsi itandatu bari bamaze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Morale yari yose
Morale yari yose

Iryo torero baritangiye kuva ku itariki 27 Ugushyingo kugeza ku itariki 02 Ukuboza 2023, mu Itorero Isonga ryateguwe mu rwego rwo kububakira ubushobozi, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza inshingano zabo.

Mu muhango wo gusoza iryo torero, wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, izo ntore zishimiye byinshi zungukiye muri iryo torero.

Mu ntego izo ntore zihaye, harimo kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe bakuraho ibyatuma basiragira, kwihutisha serivise z’irangamimerere, bafotora abaturage bagejeje igihe cyo gufata indangamuntu.

Biyemeje kandi kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha serivise zisabwa n’abaturage cyane cyane izijyanye n’ubutaka babona ko zadindiye, biyemeza gukurikirana ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no gukumira ibiza, bakurikirana imikorere y’isibo n’imidugudu hagamijwe guhanga udushya, kwigiranaho no gushaka ibisubizo mu bibazo bibagamiye abaturage.

Biyemeje kandi kongera imbaraga mu gukurikirana gahunda yo kwirinda imirire mibi n’igwingira, no gukemura ibibazo bitera ubuzererezi mu bana, kugira umuco wo guhanga udushya mu nzego z’ibanze no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye.

Biyemeje no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, bakora ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ariko basaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kubafasha kubona ibikenerwa, bizabafasha kwesa iyo mihigo.

Muri ibyo byifuzo harimo kubakirwa ibiro by’utugari, gufasha Abanyamabanga Nshingwabikkorwa b’utugari kugera ku baturage mu buryo buboroheye, aho basabye ko bose moto zabageraho, guhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga mu tugari n’imirenge, n’ibindi.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge baganiriye na Kigali Today, barizeza abaturage impinduka mu mikorere, nyuma yo kuba Intore.

Umwe muri bo witwa Jean Sauveur Kalisa yagize ati “Twagize umwanya uhagije kugira ngo twongere twisuzume neza mu nshingano twahawe n’Igihugu, kugira ngo twihutishe iterambere ndetse twita ku mibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo”.

Intore z'Isonga 436 ni zo zitabiriye Itorero
Intore z’Isonga 436 ni zo zitabiriye Itorero

Arongera ati “Twahawe amasomo atandukanye aganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, tugaruka ku bibazo abaturage bakunda guhura na byo, ariko tugaruka no ku nshingano, ese tuzikora dute?, tuzikora ryari?, dufatanya dute n’izindi nzego?, ibyo byose byaduhaye imbaraga zo kurushaho kunoza inshingano zacu, twihutisha iterambere ry’abaturage tunabavana mu bukene”.

Dr. Muhoza Rwabukumba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, yagize ati “Twasangiye ubunararibonye ku mikorere myiza n’udushya tugenda tubona hirya no hino, kugira ngo bidufashe gukora neza birushijeho uko twakoraga”.

Arongera ati “Abaturage bacu barabizi ko turi hano kandi bazi ko tuzanye ingamba nshya, tuzajyanamo na bo dufatanyije n’amadini n’amatorero ndetse n’abikorera kugira ngo twihutishe iterambere, kuko ni cyo kintu cyihutirwa nabonye, cyo kuvana umuturage ku rwego rumwe umushyira ku rundi”.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimye imigabo n’imigambi izo ntore zihaye, abibutsa ko inshingano zabo za mbere ari ukuba ibisubizo ku bibazo by’abaturage aho kuba ibibazo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Agendeye ku macakubiri aherutse kugaragara cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ubutumwa agenera izo ntore.

Ati “Ibyabereye muri iyi Ntara mu minsi yashize mwarabyumvise, habaye ibibazo bijyanye no guteshuka ku bumwe bw’Abanyarwanda, ibyo twavuze byose byiza tugiye gukora n’ubushake twagaragaje, ntibyagerwaho igihe tuzateshuka ku ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, igihe cyose imikorere yacu yabamo ibice bitanya Abanyarwanda”.

Arongera ati “Ndabasaba gukumira ikintu cyose cyacamo ibice Abanyarwanda, aho cyaba giturutse hose kuko tuzi ko ubumwe bwacu, ari zo mbaraga zacu kandi ko twemera ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ndakorwaho”.

Uwo muyobozi yashimiye n’abayobozi b’imidugudu n’utugari na bo bari batumiwe muri uwo muhango, nyuma yo guhanga udushya twateje imbere imibereho y’abaturage no kuzana iterambere mu tugari n’imidugudu bayoboye, udushya 14 two mu turere dutandukanye duhabwa ibikombe by’ishimwe.

Ikindi gikorwa cy’indashyikirwa izo ntore z’ISONGA zashimiwe, ni ukuba mu mikoro ngiro zarakusanyije iliyoni zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,285,250 FRW) boroza imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Kinoni inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu (3,255,750 FRW), amafaranga ibihumbi 900 yasagutse, bayateganyiriza igikorwa cyo gusakarira umwe mu batishoboye bubakirwa muri ako gace.

Itorero ISONGA, ribaye ku nshuro ya kabiri, aho icyiciro cya mbere giheruka kuba muri 2017.

Intore zitahanye imigambi inyuranye iteza imbere abaturage
Intore zitahanye imigambi inyuranye iteza imbere abaturage
Bishatsemo inka eshanu baremera abatishoboye
Bishatsemo inka eshanu baremera abatishoboye
Bageneye inka abatishoboye bo mu Murenge wa Kinoni
Bageneye inka abatishoboye bo mu Murenge wa Kinoni
Abayobozi b'imidugudu n'utugari bahanze udushya bahawe ibikombe
Abayobozi b’imidugudu n’utugari bahanze udushya bahawe ibikombe
Bavuga ko bahamenyeye byinshi
Bavuga ko bahamenyeye byinshi
Bagiye bahabwa amasomo atandukanye ajyanye n'imikoro ngiro
Bagiye bahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’imikoro ngiro
Umuvugizi w'Ingabo z' u Rwanda ari mu batanze ibiganiro mu Itorero Isonga
Umuvugizi w’Ingabo z’ u Rwanda ari mu batanze ibiganiro mu Itorero Isonga
Minisitiri Musabyimana ashimira umwe mu bayobozi b'imidugudu bahanze udushya
Minisitiri Musabyimana ashimira umwe mu bayobozi b’imidugudu bahanze udushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka