Ba DASSO bagiye guhugurwa kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo gukosora imyifatire imwe n’imwe idakwiye umuyobozi, aho hari abakoresha imbaraga z’umurengera mu kubahiriza gahunda za Leta, ba DASSO bagiye gutegurirwa amahugurwa abafasha kunoza inshingano zabo.

Urwego rwa DASSO rugiye guhugurwa
Urwego rwa DASSO rugiye guhugurwa

Minisitiri Gatabazi yanenze imyitwarire ya DASSO n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi, igihe bafataga umuturage wari uragiye inka ku muhanda ahantu hatemewe, bagakoresha imbaraga zitari ngombwa.

Ati “Abaturage badashobora kumva ni bacye cyane, abaturage b’Abanyarwanda 99% barenga bumvira ubuyobozi bwabo. Ariko uri umuyobozi ukajya gukora biriya undi aho kugira ngo akugire inama mugenzi wawe agafata video, ntabwo biriya ari byo kandi turabinenze”.

Yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabaganiriza kuko atari babi, ndetse anabamenyesha ko nta yindi nteguza uzajya akubita umuturage azajya ahita akurwa mu nshingano.

Yavuze ko bamaze gusaba inzego z’umutekano gutegura amahugurwa ya DASSO mu gihugu cyose, kugira ngo babongerere ubumenyi na bo barusheho kunoza akazi kabo.

Yagize ati “Twasabye abayobozi b’inzego zacu z’umutekano kugira ngo bategure amahugurwa ya DASSO mu gihugu hose, hanyuma inzego z’uturere zishakishe ubushobozi ntabwo bubuze, kuko umutekano ni wo wa mbere, ni wo uri ku isonga”.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Minisitiri Gatabazi avuga ko icyiza ari uko abenshi muri ba DASSO bize kandi basobanukiwe, bityo bongerewe ubumenyi barushaho gukora neza badahutaje abaturage.

Yibukije abayobozi mu nzego z’ibanze ko bafite inshingano zikomeye zo kumenya umutekano w’abaturage, kwihutisha iterambere ryabo, kubaha serivisi nziza kandi zihuse no gukemura ibibazo by’abaturage.

Iby’ayo mahugurwa Minisitiri Gtabazi yabitangaje ku ya 03 Nzeli 2021, ubwo yasozaga Itorero ry’abarinzi b’ibyambu mu Karere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Gusa ahari Abantu ntihabura urunturuntu.
Kuberiki urwego runaka rukora Amakosa bikavugwa bikarangira, ariko Urwego rwa DASSO hakorwa ibyiza ntibivugwe cyane, ariko ikibi kibaye kiba nk’Itangazo.

Kuba byarabaye ntibigomba kwitirwa Urwego rwose.

Aba DASSO Bose si Safari yarabakubise? 😀😀😀😀

Alligator yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Impamvu bibi biba itangazo n’uko ari bibi nyine! Umugabo wahahiye urugo, waguriye umugore imodoka n’ibindi aba yubahirije inshingano. Ukubise umugore aba akoze icyaha kandi agomba kuvugwa nyine!

BISENGO Ya Malamu Egide yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ubu ndatangaye !!!!! Bibaho se ? ESe Ubu nibwo babonye ko DASSO zikora nabi ?????? Nge ndabona atari ikibazo cya DASSO kuko abenshi barimo ni retired muri RDF bityo sinumva rwacitse yabaye kubera case 1 ushobora gusanga uriya muturage nawe ubwe adashobotse kuko Niba gitifu yitabaza inzego z’umutekano kubera umuturage ni uko aba yanze kumva. WA mugani se mayor we ko yakubiswe nawe yakoresheje imbaraga zumurengera cg nawe amahugurwa ni make ??? Yewe ndumiwe ahubwo abakeneye amahugurwa muri benshi peeeee. Ahubwo his excellence natabare. Abantu barabona ikibazo muri cadre itari uko cyakabaye kibonwa. Byaba byiza ibyo dutangaza tugiye twibuka ko bibonwa nabaturage dufite munshingano. Ese Niba ministre atangaza amagambo nkaya Kuri security organ ishinzwe law enforcement mugihugu uribaza umuturage yayubaha ute? Na ministry Ubwe yivugira ko ikeneye amahugurwa.

Nsanzimana faustin yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

DASSO Nta wabaye umusirikare uba muri DASSO baba muri Reserve nibo twita Inkeragutabara banambara imyenda idasa rwose. Kandi kemera amakosa ntabwo ari icyaha

BISENGO Ya Malamu Egide yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Hategurwe amahugurwa ahoraho kuko cases nk’iriya ya NYAGATARE ziriho nyinshi uretse za videos zidafatwa.Gusa ntaabe aya Dasso gusa abe mu nzego zitandukanye.Ni uko bidashoboka ku baturage bose ariko na bo bakwiye guhugurwa.

Pascal yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ariko ubwo musanga dasso ari bo bakora nabi gusa ku buryo amahugurwa ategurwa kubera case ya Nyagatare gusa! Ubu se Mayor Bugesera ko yakubiswe muzategutira amahugurwa ba mayors. Amahugurwa mu nzego z’umutekano ahoraho si uko umwe aba yakubiswe cg yakubise. Ahubwo wakwibaza uti ko ubundi batayabahaga haburaga iki? Nta byacitse byabaye kuko na Perezida wubufaransa yarakubiswe. Nimufashe hasi dasso rwose bakora neza ushingiye ku kazi kabo ka buri munsi

Maisha yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Nkawe koko ndeba wiyise Maisha ubwo uvuze iki? Gusa nawe ubaye uri umuntu uri mushingano za Leta wabibona neza ko umuturage ari ku isonga! Umuturage niwe ushyirirwaho abamuyobora,ntamuturage uhari ,ubwo n’umuyobozi ntiyahaba.so ibyo umuyobozi yavuze njyewe ndabishimye,kuko nikenshi iyo urwego runaka rudahugurwa rurenga kunshingano rwahawe.so wowe rero niba uri na Dasso cg uri n’umuvugizi w’urwo rwego sinkuzi,ariko nawe ukeneye guhugurwa,kuko igihugu cyacu cy’ubakiye k’ubumwe n’ubwiyunge,bisobanuye ko ntamunyarwanda n’umwe ukwiye guhutazwa.Ariko wowe ubona ko udakwiye guhugurwa kumyitwarire yawe nawe uracyafite umutima w’ubunyamaswa ndumva igihe cyawe kizagera ukabona ko ubuyobozi bwiza ari ubushyira hamwe bukubaha abaturage bayoboye,maze n’abaturage bakubaha ababayobora.ariko muri abo bombi ukwiye guca bugufi mbere ninde? Igisubizo ni umuyobozi.Murakoze!

Ephrem yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ntunyumve nabi Euphrem . Amahugurwa mu nzego zumutekano navuze ko ahoraho si ngombwa ngo abeho habaye amakosa. Icyo navugaga nta shyano ryaguye kuba umuturage yarakubise dasso , kuko usibye nawe n’abandi barakubitwa. Simvugira dasso ariko na none nzi neza ko umuturage ariwe boss wa twese. Gusa nabonye benshi bihisha inyuma yicyo bita kuvugira umuturage bagamije kwangisha abaturage ubuyobozi. Natanze urugero rwuko dasso ziwacu zikora neza kandi turashima . Ikosa rya nyagatare rero ntiryaba irya burera ,ngoma etc kuko hari byinshi twe tuzi uru rwego rudufasha nkabaturage. Amahugurwa rero ni ngombwa cyane

Maisha yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka