Azam yahaye Agaciro na Girinka miliyoni 25, yiyemeza kubigira umuco

Uruganda Azam Bakhresa Grain Milling rukora ifu y’ingano n’ibinyobwa bidasembuye, ruvuga ko gufasha Abanyarwanda no gutera inkunga Ikigega Agaciro Development Fund rwabigize umuco.

Uruganda Azam rwiyemeje kujya ruhora rutera inkunga ikigega Agaciro na gahunda ya Girinka
Uruganda Azam rwiyemeje kujya ruhora rutera inkunga ikigega Agaciro na gahunda ya Girinka

Uru ruganda rwahaye Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kuri uyu wa kane, runatanga miliyoni 20 mu Kigega Agaciro Development Fund kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Azam, Ndagano Faradjallah avuga ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ubusabe bwa Perezida Kagame, bwo gutera inkunga Ikigega Agaciro, kurwanya ubukene no guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ndagano agira ati "Abaterankunga bayihagaritse bakeka ko tugiye gupfa, nyamara imbaraga ziva ahandi natwe zishobora kutuvamo, ibyo bikaba bireba umuntu uwo ari we wese, harimo na Azam Bakhresa Grain Milling".

"Twemera ko ibyo twunguka tutabyunguka kubera ko twiguriye ibyo twagurishije, ahubwo ni ukubera Abanyarwanda, kandi kugira ngo abo bantu bagire ubushobozi bwo kugura ni uko baba bariho".

"Ntabwo twifuza ko u Rwanda dukoreramo nk’ikigo rwazahungabana habe n’umunsi n’umwe, ni yo mpamvu tuzabigira umuco, kwitanga dutera inkunga ikigega Agaciro, bikazakomeza kubaho buri mwaka".

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Jack Kayonga avuga ko amafaranga abantu n’ibigo bamaze gutanga nk’imisanzu muri icyo kigega kuva cyatangizwa na Perezida Kagame muri 2012, arenga miliyari 50.

Akomeza avuga ko umutungo rusange w’icyo kigega ahanini wavuye ku migabane Leta yagishyizemo ngo urenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 195.

Ati "Aya mafaranga aho tuyashora haratandukanye, dufite ibigo hafi 28 dufitemo imigabane, andi tuyaguriza amabanki, andi tukayaguramo impapuro mpeshwamwenda za Leta, ariko dukomeje kureba n’ahandi twakunguka hadashobora kuduteza ibyago byo guhomba".

Ikigega ’Agaciro Development Fund’ cyiyemeje gucuruza amafaranga gihabwa kugira ngo mu gihe Leta yahura n’ibibazo, hazitabazwe ayo kizaba gifite mu kuzahura ubukungu.

Uruganda Azam Bakhresa Grain Milling rugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2014 kugera none, ngo rumaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 110 mu kigega ’Agaciro Development Fund’ hamwe no mu bindi bijyanye n’imibereho myiza.

Mu bikorwa rwafashije, harimo guteza imbere gahunda ya Girinka, gufasha ababuriye ababo mu biza byabereye i Gakenke muri 2016, kubaka amashuri y’abana muri Gasabo, ibijyanye no Kwibuka ndetse no gutera inkunga amatsinda y’abagore.

Uru ruganda rufite icyicaro muri Tanzania ariko rukaba rukorera no mu Rwanda. Rwemera ko kurekura amafaranga rugatera inkunga Ikigega Agaciro hamwe n’ibindi bikorwa ngo bitaruhombya ahubwo ngo bituma rwunguka kurushaho.

Abayobozi barwo ariko bakaba batemera gukomeza gutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda ku mpamvu batashatse gusobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ruriya ruganda arirwo rwateraga inkunga Shampiyona n’ubwo ba nyirabyo ari bamwe! AZAM TV itandukanye na Bakhresa Grain Milling...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka