AU irahwitura ibihugu bicumbikiye abakoze Jenoside kubakurikirana

Akanama k’umutekano n’amahoro k’Afurika Yunze Ubumwe (AU) karahamagarira ibihugu byo muri Afurika bicumbukiye abakoze ibyaha bya Jenoside kubacira imanza cyangwa bikabohereza mu Rwanda.

Ibendera rya Afurika yunze ubumwe (AU)
Ibendera rya Afurika yunze ubumwe (AU)

Ku itariki ya 17 Mata 2017, i Addis Abbeba muri Etiyopiya ku cyicaro cya AU, nibwo Akanama k’Akamahoro n’Umutekano k’uyu muryango kabisabye ibyo bihugu.

Ako kanama kasabye ibihugu byaba bicumbikiye abakoze Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu muri Afurika, gutera intambwe bikabata muri yombi bikababuranisha byaba ngombwa bikobohereza kuburanira mu bihugu bakoreyemo ibyo byaha.

Akanama ka AU k’Amahoro n’Umutekano kandi kashimye bimwe mu bihugu byatangiye gukora iperereza ku bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kaboneyeho guhamagarira ibihugu byatereye agatimu ryinyo, na byo gukora iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside no kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera cyangwa bikabohereza kuburanira mu Rwanda.

Mu itangazo Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU kasohoye tariki ya 11 Werurwe 2017, risaba ibihugu bya AU kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kasabye ko abayobozi ba FDLR na bo batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU gahamya ko ivangura rishingiye ku moko, gutoteza abantu ndetse n’ubushukanyi bugamije guteranya abantu bishingiye ku moko biri mu biteza ibyaha bya Jenoside.

Ni muri urwo rwego ako kanama kasabye ibihugu bitarashyiraho uburyo bwubahirije amategeko bwo gukumira intambara, ivangura, ibyaha bishingiye ku nzangano na Jenoside kubushyiraho mu maguru mashya.

Aka kanama ariko kanahamagariye itangazamakuru kugira uruhare mu guteza imbere imibanire myiza mu baturage, gufasha mu kwiyubaka kw’ibihugu ndetse no kugira uruhare mu mahoro n’umutekano mu bihugu bya AU, binyuze mu nkuru zikoze kinyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkakunda cyane uko uba ushishikajwe ni icyateza imbere umunyarwandakazi aho ava akagera, turagushima Mama Rwanda

kamikazi yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

dore icyo mukundira rero uyu mubyeyi aho agiye hose aba bareba icyateza imbere umwari ndetse n’umutegarugo wese w’umunyarwanda , mbese icyateza imbere umunyarwandakazi , turamukunda ni umubyeyi mwiza pe, tuzahora tugushima kuri byiza wageza ku mubyeyi w’umunyarwanda aho ari hose, kandi nukuri turacyagukeneye

kaneza yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka