Assumpta Ingabire wasimbuye Ignatienne Nyirarukundo muri MINALOC yabwiwe ko inshingano yahawe zikomeye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yibukije Assumpta Ingabire ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda amera neza akarushaho kugira ubuzima bwiza.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye kuri MINALOC hagati ya Ignatienne Nyirarukundo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Mu ijambo riha ikaze Ingabire, Minisitiri Gatabazi yashimiye Umukuru w’igihugu wabagiriye icyizere, akagarura Assumpta Ingabire mu muryango yahozemo kuko n’ubundi yigeze gukora muri iyi minisiteri, anamubwira ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda arushaho kumera neza, akagira ubuzima bwiza.

Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC
Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Assumpta Ingabire warahiriye kuba umunyamabaga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya, avuga ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho kuko ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ignatienne Nyirarukundo wasimbuwe ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe, mu gihe Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uyu mwanya yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka