Ashimirwa kuba yaranze ko umubiri wa Uwiringiyimana Agathe ushinyagurirwa
Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Unit Club umaze wubaka ubumwe mu Banyarwanda, ubuyobozi bw’uyu muryango bwashimiye Abanyarwanda n’abanyamahanga 17 bagaragaje ubutwari bwo kwitangira abandi mu bihe byashize.
Muri aba bashimiwe bakanahabwa ibyemezo by’ishimwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Unit Club Madame Jeannette Kagame, harimo uwitwa Karamaga Thadée wari umusirikare mu kigo cya Kanombe.

yashimiwe kuba yararokoye abana 17 b’abatutsi bari bagiye kwicwa, anashimirwa kuba yarahishe umubiri w’uwari Ministiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana wari umaze kwicwa, yanga ko ushinyagurirwa.
Uyu mubiri nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Karamaga yarawugaragaje ushyingurwa mu cyubahiro.
Avuga ko ibi bikorwa b’ubutwari abikesha kugira umutima w’ubumuntu ndetse no kuba yarabonaga ashoboye kurokora abantu nk’umusirikare wari warize ibijyanye n’ubukomando.
Muri uyu muhango kandi hashimiwe abandi bagize ubutwari bwo kwitangira bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, barimo bamwe batakiriho.

Abo bashimiwe ni aba bakurikira.
Barangwanzare Eliesel yitabye Imana muri 1995. Yishwe arwana n’abacengezi bashakaga kwica abana babiri bari bamuhungiyeho.
Dr Jean Baptiste Habyalimana, yari umututsi rukumbi wari Perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Butare ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Yishwe azira kwanga ko Jenoside igera muri perefegitura yayoboraga. Ni nawe watumwe Jenoside ihagera itinze.
Gisagara Jean Marie Vianney nawe witabye Imana, yari Burugumestre wa komini Nyabisindu. Yanze ko ubwicanyi ubwicanyi bugera muri komine yayoboraga, yemera kwicwa azira kubwanga.
Mukankaka Rose nawe ukiriho, yashimiwe kuba yarashinze umuryango wita ku bana barokotse Jenoside.
Mukasarasi Godelive nawe ukiriho, yashimiwe kuba afasha abapfakazi bagenzi be gukira ibikomere no gutinyuka gutanga ubuhamya ku byabakorewe.
Munyakayanza Léopold, Munyurabatware Sostene, na Ntawubyerera Isacar; bishwe bazize kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho babambukanaga babahungishiriza ku kirwa cya Ijwi kiri muri Congo.
Ndagijimana Callixte yapfuye azize kwanga ko abatutsi bicwa, ndetse apfa ari kubarwanaho kuko yari umusirikare. Ntawuruhunga Jean Baptiste nawe yapfuye azize guhisha abatutsi iwe.
Padiri w’Umutaliyani witwa Mario Marie Falcon ukiriho , yashimiwe kuba yarahishe abatutsi barenga ku bihumbi bitatu guhera mu za 1990, anashimirwa kuba kugeza ubu yarakomeje gufasha abana b’impfubyi nyuma ya Jenoside.
Padiri Munyaneza Jean Bosco, Padiri Niyomugabo Joseph, Pasiteri Renzaho Sostene, Rutagayintabaza Leonard na Soeur Kamuzima Marcienne; bishwe bazira kwanga gutererana abari babahungiyeho, bemera gupfana nabo.
Abakiriho bahawe icyemezo cy’Ishimwe, abatakiriho iki cyemezo cyahawe imiryango yabo ndetse n’abahagarariye amadini babarizwagamo.

Ohereza igitekerezo
|
Ninde Ntawubyerera Isacar?
unity club ikomereze aho gusa bsrusheho kuba maso kuko ubushomeri burimo gutuma abantu batekereza byinshi.
barakoze cyane bagombye kubera urugero benshi .Kandi bagombye kujya bagaragazwa mubihe bitandukanye bagatanga ubuhamya nibiganiro.
Imana izabafashe kbs.