Asaga miliyari 8Frw yatanzwe nka ruswa muri 2018

Raporo nshya y’Umuryango Transparency International Rwanda yagaragaje ko ruswa yatanzwe muri 2018 isaga miliyari 8Frw.

Appolinaire Mupiganyi
Appolinaire Mupiganyi

Ni ubushakashatsi bwakozwe kuri ruswa nto, zakwa abaturage mu mafaranga nk’uko byagaragajwe na Appolinaire Mupiganyi, umuyobozi w’ubunyamabanga nshingwabikorwa muri TIR.

Ati “impamvu tuyita ruswa nto, nuko ari ubwoko bwa ruswa umuturage yakwa kugira ngo ahabwe serivise runaka, akenshi usanga amafaranga umuturage asabwa aba aciriritse, ari hagati ya 1000 kugeza ku bihumbi 10, hari naho usanga amafaranga asabwa ari hejuru y’uwo mubare”.

Akomeza agira ati“iyo ruwa itandukanwa na ruswa nini igaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta, cyangwa mu yindi mikorere y’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, iba iri mu mafaranga menshi”.

Polisi yo mu muhanda yashyizwe mu majwi ku kwakira ruswa
Polisi yo mu muhanda yashyizwe mu majwi ku kwakira ruswa

Ubwo iyo raporo yagezwaga ku bakozi b’intara y’amajyaruguru , abayobozi b’uturere n’abafatanyabikorwa banyuranye, tariki 27 Ukwakira 2018, Mupiganyi yagaragaje ko iyo ruswa iri ku isonga mu bigo by’abikorera, mu rwego rwa Police ikorera mu muhanda no mu nzego z’ibanze.

Ngo impamvu izo nzego zikomeje kugaragaramo ruswa iri hejuru, nuko zikunze kugira aho zihurira n’abantu benshi bazigana bazisaba service.

N’ubwo mu mwaka wa 2018, usoje utwaye miliyari zikabakaba 8 ni ukuvuga ahwanye na miliyari zirindwi na miliyoni magana arindwi na cumi na zirindwi, n’ibihumbi magana atandatu mirongo ine na kimwe n’amafaranga ijana na mirongo icyenda n’atatu (7,717,641,193) atanzwe muri ruswa.

Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Rwanda, yavuze ko ruswa yagabanutseho hafi 4%.

Mu mwaka wa 2017,ruswa yari ku gipimo cya 23,9% mu gihe muri uyu mwaka iri ku gipimo cya 20,4%.

Guverneri Gatabazi yavuze ko ruswa iramutse irwanyijwe n'abayobozi mu nzego zo hejuru byakoroha kuyirwanya muri ba Mudugudu
Guverneri Gatabazi yavuze ko ruswa iramutse irwanyijwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru byakoroha kuyirwanya muri ba Mudugudu

Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko ubuyobozi bw’intara bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga, bigashyirwa muri gahunda ya buri munsi, hatagendewe ku gutegereza Raporo ya Transparency International Rwanda.

Yanenze n’abayobozi baka ruswa ku kazi bakagombye gukorera abaturage nta kiguzi, avuga ko bidaturuka ku nzego z’ibanze gusa.

Ati “abadahembwa bariye ruswa,abahembwa ntibayirye yacika, umukuru w’umudugudu ntashobora gutanga icyemezo cyo kubaka inzu ubuyobozi bw’akagari butabizi, abadahembwa bariye ruswa ikaba iyabo gusa,abahembwa bayirwanya bigakunda”.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere 11, ku baturage 2400 batoranyijwe mu bantu miliyoni 6,6 by’abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 18 bemerewe gukorerwaho ubushakashatsi.

Raporo igaragaza ko impuzandengo y’amafaranga atangwa muri ruswa, kuri buri muturage ari 50,065 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu barya Ruswa,akenshi baba bashaka gukira.Abakira cyane badakoze amanyanga ni bake.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

karake yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka