Asaga Miliyoni 25Frw yibwe SACCO Karangazi akomeje kuburirwa irengero

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruravuga ko rukomeje iperereza rigamije kugaruza asaga Miliyoni 25Frw yibwe muri SACCO y’Umurenge wa Karangazi, igasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iryo perereza kwegera Sitasiyo ya RIB imwegereye, cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa wa 166.

SACCO Karangazi
SACCO Karangazi

Tariki ya 27 Werurwe 2023, nibwo RIB yataye muri yombi abantu batandatu, bari abakozi ba SACCO ya Karangazi iherereye mu Mudugudu wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko abafashwe ari Kigeri Emmanuel Byondo, wari umucungamutungo wa SACCO, Rutirimba Faustin wari umubaruramari, Dusabe Mary na Asiimwe Godfrey bari ababitsi, Musoni Karera David wari ushinzwe inguzanyo na Mbarimombazi Jean wari ushinzwe umutekano. Uwitwa Senyange Jean Bernard na we wari ushinzwe umutekano we yaburiwe irengero.

Barakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga asanga 25,400,000 yari abitse mu mutamenwa w’iyi SACCO.

Avuga ko abaregwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane irengero ry’ayo mafaranga, no kugira ngo hashakishwe abandi bantu bose baba baragize uruhare mu bujura bwayo.

RIB, irasaba abantu bose cyangwa umuntu wese waba ufite amakuru yafasha mu iperereza ry’ubujura bw’aya mafaranga, kwegera Sitasiyo ya RIB imwegereye agatanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakuruyimikinoniyo and the mwadukoreraayubukungunayabana

Marita yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka