ArtRwanda-Ubuhanzi: Bizeye ko amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo

Abahanzi 60 bafite impano zitandukanye batsinze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, baravuga ko bafite icyizere ko nta kabuza amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo.

Bizeye ko amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo
Bizeye ko amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo

Aba bahanzi baturutse hirya no hino mu gihugu batangaje ibi, nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri bahabwa amahugurwa mu masomo atandukanye, y’uburyo bashobora kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’amafaranga, zikarushaho kubateza imbere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Amwe mu masomo bahawe na Dot Rwanda, arimo abafasha kuva ku ruhande rw’ubuhanzi bakajya k’urwo kwihangira imirimo, n’andi abafasha kuva ku ntera imwe bakagera ku yindi, bagenda bakora ubushakashatsi bareba uko isoko rihagaze, ndetse ko nibyo barimo kuritangaho uko bimeze n’uko byakirwa n’abakiriya, hamwe no kubashyiramo umuco wo kuba ba rwiyemezamirimo, kuko iyo ubuze imitekerereze yo gukora nka rwiyemezamirimo usanga abenshi babivamo.

Ayo masomo ndetse n’andi bagiye bahabwa niyo Nolly Rukundo, ufite impano yo gushushanya aheraho yemeza ko nta kabuza agiye kumufasha kubyaza umusaruro impano ye, kuko mbere yabigerageje kenshi ariko ntibimukundire.

Ati “Nari naragerageje kenshi narakoze ibihangano byinshi ariko ntabwo nigeze mbibyazamo amafaranga ku buryo yamfasha, niba naragurishije byinshi ni bitandatu, kandi nari maze gukora ibihangano birenga 30. Amasomo nkuye ahangaha ni uburyo bwo kubyaza impano yanjye amafaranga, ubu rero ngiye gukora ibihangano ndeba umukiriya wanjye kurusha umufatanyabikorwa”.

Abahanzi batsinze mu cyiciro cya ArtRwanda-Ubuhanzi bafite impano zitandukanye
Abahanzi batsinze mu cyiciro cya ArtRwanda-Ubuhanzi bafite impano zitandukanye

Mugenzi we Claudine Murekatete ati “Kuza muri ArtRwanda-Ubuhanzi nkanjye umusizi byakemuye ibintu byinshi kubera ko nongereye ubumenyi bwaje gukemura ikibazo nari mfite, cyo kutamenya abakiriya banjye cyangwa abo ngenera ibisigo. Twarabyize bihagije ubu nzi neza umuntu ushobora kugura igisigo cyanjye, kandi nzi n’uburyo nshobora kumucyamo amafaranga bitewe n’inyigisho twigiye hano”.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, avuga ko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi igamije gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo ariko kandi ngo ikiba kigenderewe ni ukubafasha kubona akazi.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu, niyo mpamvu twe nk’Imbuto Foundation tuba twifuza gukorana nabo, kugira ngo tubahe ubushobozi bakeneye bityo biteze imbere, bige ko impano bafite bashobora kuyihinduramo akazi gashobora kubafasha kubaho neza, ariko bakanadufasha kwagura ibitekerezo by’abaturage basanzwe bo mu Rwanda, kubera ko ibintu bijyanye n’ubuhanzi haba hajemo inganzo zitandukanye zituma umuntu atekereza neza, agatekereza kure”.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa, avuga ko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi igamije kwagura impano z’urubyiruko, kugira ngo bahabwe ubumenyi buzabafasha kugera ku isoko, ari abantu bamaze kwitegura neza, ku buryo hari abatangiye kubibyaza umusaruro.

Ati “Abarangije ArtRwanda-Ubuhanzi ya mbere bari mu bantu bari ku isoko kandi ku isoko ni ugupiganwa. Abafite impano kandi bakurikije ibyo bagiye biga, uyu munsi bageze kure, harimo abagiye bakora za comedy barakora ibintu ukabona ko bifatika, abakora imideri uyu munsi bafite amaduka yabo, urumva bari ku isoko kandi banyuze mu maboko meza ku buryo isoko baryumva neza”.

Twahirwa avuga ko aba mbere banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangiye kubyaza umusaruro impano zabo
Twahirwa avuga ko aba mbere banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangiye kubyaza umusaruro impano zabo

Abahanzi 60 batsinze mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, baje biyongera ku bandi 60 bari batsinze mu cyiciro cya mbere mu 2018, muri iri rushanwa ritegurwa rikanaterwa inkunga na Imbuto Foundation.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka