Army week ishoje havuwe abaturage bakabakaba ibihumbi 16

Abaturage 15,748 bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi nibo bagezweho n’ubuvuzi bwatangwaga n’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zo mu bitaro bya Gisirikari mu gikorwa cyiswe army week cyashojwe tariki 30/06/2012.

Ubusanzwe ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke bivura abarwayi bagera ku 3000 gusa mu kwezi ariko babifashijwemo n’inzobere zo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda mu minsi itanu babashije kuvura abagera ku 4000; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora Dr Nsabimana Damien.

Yakomeje avuga ko ibi byafashije abarwayi bamwe na bamwe bajyaga boherezwa kwivuriza ku bitaro bikomeye nk’ibya gisirikari ariko kubera amikoro make bagahitamo kwigumira iwabo bagategereza urupfu, ubu bakaba begerejwe serivisi bari bakeneye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora asobanura ko n’abakozi b’ibitaro ayoboye babashije kunguka ubumenyi mu gihe bafatanyaga n’izi nzobere mu kuvura indwara zitandukanye, bukaba buzabafasha kurushaho kwita ku buzima bw’abaturage.

Inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Nyamasheke zashimiwe ubufatanye zagaragaje haba mu gutegura army week no gushishikariza abaturage kuyitabira; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda, Colonel Dr Karenzi Ben.

Mu gusoza Army Week, Ingabo z'igihugu zifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda.
Mu gusoza Army Week, Ingabo z’igihugu zifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.

Colonel Dr Karenzi yavuze ko hari abarwayi basanze bakeneye kwitabwaho by’umwihariko no kubagwa bakaba bazabajyana i Kigali mu minsi ya vuba ngo bahabwe ubwo bufasha bakazanabagarura kandi byose nta na kimwe bishyujwe.

Colonel Dr Karenzi yagize ati: “wa muntu wumvaga ko atashobora kujya kwivuriza i Kigali kuko nta bushobozi nta n’uwo yasangayo twe turahari azaza yisanga”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano, Gatete Catherine, yashimiye igikorwa cy’urukundo ingabo zakoze zegereza abaturage inzobere mu buvuzi butandukanye mu rwego rwo kubashakira imibereho myiza, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bibaganisha mu iterambere.

Mu gusoza army week, abaturage bafatanije n’izi nzobere mu buvuzi bafatanyije umuganda wo guca imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka