Arishyuza akarere ka Gatsibo amafaranga amaze hafi imyaka 13

Muberuka Fulgence arasaba akarere ka Gatsibo kumwishyura amafaranga y’imirimo yakoze imaze imyaka 13 atarishyurwa ndetse n’ibikorwa byo kubaka podium Perezida Kagame yavugiyeho ijambo muri 2010 ubwo yari yasuye akarere ka Gatsibo.

Bimwe mu bikorwa bimaze igihe Muberuka atarishyurwa harimo amafaranga ibihumbi 860 n’amafaranga 400 y’ibyumba by’amashuri yubatse mu cyahoze ari akarere ka Ngarama muri 1999. Ayo mafaranga yatinze kwishyurwa bigera n’aho amakomini ahindurwa uturere. Avuga ko ibikorwa bye byari byaremewe bikakirwa n’ubuyobozi ndetse abashinzwe kwishyura bagasabwa kwishyura ariko bikarangira atishyuwe kugeza n’ubu.

Ikindi Muberuka avuga ko atarishyurwa ni amafaranga ibihumbi 210 y’imirimo yo kubaka podium mu murenge wa Ngarama Perezida Kagame yavugiyeho ijambo muri 2010 ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo. Muberuka avuga ko ayo mafaranga yose ayafitiye impapuro zibyemeza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko iki kibazo butigeze bukimenya ariko ko bugiye kugikurikirana.

Umuyobozi w’akarere, Ruboneza Embroise, avuga ko amafaranga yo kubaka Podium azakurikirana uburyo yayishyurwa vuba ariko amafaranga yo kubaka amashuri yo avuga ko atatanga ikizere kuko bimaze igihe kinini kandi hagiye hagaragara ibibazo bya rwiyemezamirimo bishyuza inshuro zirenze imwe bahereye ku byangombwa bafite.

Ruboneza ariko yizeza Muberuka ko niba hari impapuro bazakurikirana kugira ngo barebe ko atishyuwe yaba atarishyuwe bakamwishyura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka