Arikiyepisikopi wa Kigali arasabira imfashanyo Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasabye Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga, inkunga yo gufasha Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babashe kubaho muri ibi bihe avuga ko bitaboroheye.

Kiliziya ya Katedarali ya Kibungo ubwo yatahwaga ku mugaragaro mu mpera za 2017
Kiliziya ya Katedarali ya Kibungo ubwo yatahwaga ku mugaragaro mu mpera za 2017

Muri iyo baruwa yizewe Kigali Today yabonye, Arikiyepisikopi Antoine Kambanda akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo wayishyizeho umukono, avuga ko mu ngorane zose Diyosezi ya Kibungo yagiye igira abakirisitu bakomeje kwitanga ku buryo ubu muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo abakirisitu ari bo batunga abasaseridoti.

Icyakora muri ibi bihe bikomeye isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, buri wese akaba ategetswe kuguma mu rugo.

Ati “Ubu rero biragoye cyane kubera ko ituro ry’icyumweru ari ryo rishingiyeho ubuzima bwa Paruwasi hafi ya zose cyane cyane izishinzwe vuba. Zigitaguza mu ivugabutumwa. Hari n’izindi zimenyereye ariko zitagira munsi y’urugo, zigacungira ku ituro ry’icyumweru gusa.”

Iyo baruwa ihamagarira Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga kwigomwa muri duke bafite, bagafasha Abasaseridoti bo muri Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babone uburyo bwo gukomeza ubutumwa muri iyo Diyosezi.

Kuri iyo baruwa kandi, hashyizweho na nimero za konti za Diyosezi ya Kibungo, ndetse na nimero za telefoni ziri muri Mobile Money, iyo nkunga yanyuzwaho.

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasoje ubwo butumwa agira ati “Mbaye mbashimiye ingoboka muzashobora kubona, kandi mbasabiye umugisha w’Imana no kurindwa na yo.”

Diyosezi ya Byumba na yo iherutse kwandika isaba imfashanyo

Usibye Diyosezi ya Kibungo isaba ubufasha, umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, na we aherutse kwandikira Abapadiri ba Diyoseze ya Byumba bakorera ubutumwa mu mahanga abasaba inkunga yo gutunga Abapadiri no kubafasha kubona ibikoresho biborohereza mu butumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Karabaye na kiriziya gatorika yatangiye kwaka imfashanyo kandi ariyo yagobokaga abayoboke bayo.!
Ibaze noneho rubanda rusanzwe rumerewe rute?
Nahamasengesho peee

Madjid yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Hari, aho nashatse kuvugako; bamwe nahunze imiruango yabo babadiga mubiturage. Abandi ntibashaka nokuvugako bahafite imiryango. Muri imwe muri iyo miryango igana abobihaye Imana. Simvugira abihaye Imana, ndabibutsa nka banyarwanda kwibuka Indanga gaciro zituranga.Uwasabye yavugiraga intama ashobora kandi yari aziho ubwatsi buherereye.Ikindi tuziko no mu miryango abakuze barera abato , ufite ubushobozi afasha ababyeyi n abavandimwebe. Mureke umubyeyi yibutse ibireba ibebera mu muryangowe. Ubundi mureke natwe ,dufashe batatwibukije ahubwo mubadutegerejeho ubufasha .Murakoze

Habimana yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Ntakabuza kuri ikigihe,beshi bicaye murugo, akazi kabaye gake.Ariko buriya bavandimwe mbagiriye Inama ,twaharanira buri wese kwireba, kureba umuryangowe.Ubundi ushoboye gufasha agufasha. Ntimwirengagizeko bamwe nibutse bahungu imiryango, abandi baranayirengagiza .Ndavuga abafite imiryango mugiturage. Iyo miryango mwasize ,haribamwe babona imfashayo zituruka nabapadiri.Twubahe ibyifuzo hagati y imiryango, amadini.Ahubwo namwe mwafasha mubishoboye. Twubahe gahunda ya ndi Umunyarwanda🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏

Habimana yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Basubire iwabo imiryango yabo ibatunge!

Conga yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Biragaragayeko koko ubupadiri ari akazi kuko ntiyabaka ayo batakoreye! Natwe twirirwa twiruka ngo tugiye gusenga Naho tugiye mubigo by’imari

Tuyishime yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Kiliziya ni imwe Gatolika kandi ikomoka Ku ntumwa.
Kuki ,Kiliziya gatolika zitangiye kuba nyinshi.Bakore i Kabgayi,St Famille,st Michel,Christus n’a Nyundo,Ruhengeri,aho hoseé ibiryo byo kubatunga birahari.

Aho umupadiri yatakira inzara imeze nabi rwose.Mubafashe.Bya bintu nta mikino irimo.Ushoboye wese abafashe.Nyabuneka ba Msgr b,ayo ma Diyosezi mvuze mwikubite agashyi mufashe Diocese ya Kibungo,,abahirika nako abapendabyote batabacishamo ijisho.

Wwwwwkigali yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

N’ubwo bitari bikwiye ko binyamakuru kwandika ku madiocese afite ubufasha asaba abapadiri bayo - kuko ariya mabaruwa simpamya nasabye uburenganzi abasenyeri bwo kuyatangaza, bityo ni ukwivanga mu buzima w’abandi.
Uyu uvuga ngo abapadiri bahinge ndamwubutsa ko Atari bwo butumwa bwabo: barigusha, bagatagatifuza, bakayobora bakanafasha abakene. Ikindi koko ubutaka hari aho buri: ese bwigeze burara ngo tuvugeko abapadiri ari abanebwe. Ahenshi abapadiri bari gusabiriza basabira abakene babuze ubitaho. Tyreke kubasonga

Elias yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Nta nka Abasenyeri Abasenyeri baciye amabere
1.ABADAFITE barifashisha
2.ABAFITE BARAFASHA USIBYE KO BATIFOTOZA

AHUBWO covid-19 igiye KUTWAMBIKA UBUSA TUGARAGARE UKO TURI:
 ubushishozi bucye
 ubuhubutsi
 kwivanga
 gutandukira

VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Twese dusenge twizeyeImana idukize iki cyorezo cya Covid 19, kandi ikomeze kuturinda. Amen

Ange yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Nibashoke ubutaka bwa paruwase babuhinge. Ntibitege abakristu ba Paruwase kuko nabo bafungiranye. Pawulo yavuze ko uwudakora ntakarye

Rura yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka