Arikidiyosezi ya Kigali yatanze inkunga isaga Miliyoni 11 Frw yo gufasha abahuye n’ibiza

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali hamwe n’abayobozi b’amashami atandukanye akorera muri Caritas ya Kigali bashyikirije iyi nkunga Paruwasi ya Nyundo kugira ngo na yo izayishyikirize abakuwe mu byabo n’ibiza bari muri iyi Paruwasi.

Aba bayobozi ni bo bajyanye iyi mfashanyo kuri Paruwasi ya Nyundo
Aba bayobozi ni bo bajyanye iyi mfashanyo kuri Paruwasi ya Nyundo

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iyi nkunga yatanzwe n’abakirisitu bo muri Paruwasi 39 zigize Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo ijye gufasha abahuye n’ibiza.

Ati “Abakirisitu Gatolika baritanze uko bashoboye kandi buri wese atanga icyo afite kugira ngo bijye kugoboka imwe mu miryango yahuye n’ibiza bikabasenyera ndetse bamwe bakahasiga ubuzima”.

Indi nkunga yatanzwe na Arikidiyosezi ya Kigali irimo imyenda n’inkweto ndetse n’ibyo kurya birimo ibishyimbo, ibigori, umuceri, soya, ibijumba, amasaka, kawunga, n’ibikoresho byo mu gikoni.

Imodoka zari zitwaye imfashanyo igenewe abahuye n'ibiza
Imodoka zari zitwaye imfashanyo igenewe abahuye n’ibiza

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakirisitu bitanze uko bashoboye bakigomwa kuri bike batunze kugira ngo babashe gufasha abababaye n’abari mu kaga.

Padiri Rushigajiki Jean Paul uyobora Paruwasi ya Nyundo washyikirijwe iyi nkunga yashimiye Arikidiyosezi ya Kigali uburyo bitanze n’abakirisitu babo kugira ngo bagoboke abahuye n’ibiza.

Ati “Turabashimira inkunga muduhaye kandi Imana ihe umugisha abakirisitu bitanze muri iki gikorwa iyi nkunga ikaboneka.

Padiri Rushigajiki Jean Paul uyobora Paruwasi ya Nyundo
Padiri Rushigajiki Jean Paul uyobora Paruwasi ya Nyundo

Iyi nkunga yo gufasha abahuye n’ibiza yatangiye gukusanywa nyuma y’itariki 3 Gicurasi ubwo imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 2 Gicurasi igahitana abantu 131 ndetse igasenya amazu ikangiza n’ibikorwa remezo.

Caritas yahise itanga amatangazo ikangurira abakirisitu bayo kugira icyo bigomwa bagafasha imiryango yibasiwe n’ibiza.

Ibiza biherutse kwibasira u Rwanda byangije ibikorwa remezo bitandukanye, bitwara n'ubuzima bw'abantu babarirwa mu 135
Ibiza biherutse kwibasira u Rwanda byangije ibikorwa remezo bitandukanye, bitwara n’ubuzima bw’abantu babarirwa mu 135
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze cyane Nyagasani ahore abuzuriza ibigega n’ ibicuba

iganze yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka