Arashimira Leta y’u Rwanda yamutabaye imukura mu bucakara yajyanywemo mu mahanga – Ubuhamya

Umugore utuye mu Mujyi wa Kigali, ufite umugabo n’abana batatu yavuze uburyo aherutse guta umuryango we ashutswe n’abatekamutwe bari bamwijeje akazi keza, atungurwa no kwibona akoreshwa imirimo y’agahato mu gihugu cya Koweït.

Asaba urubyiruko kwirinda abarushuka bakarujyana mu bucakara mu mahanga
Asaba urubyiruko kwirinda abarushuka bakarujyana mu bucakara mu mahanga

Uwo mugore twirinze kugaragaza amazina ye, wahuye n’icyo kibazo muri 2021, akomeje gutanga ubuhamya mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bukorerwa mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukumira ibyaha birimo gusambanya abana, kurwanya ibiyobyabwenge, gucuruza abantu no kurwanya ubuhezanguni/ubutagonjwa.

Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 40, yatangiye ubuhamya bwe ashimira Imana na Leta y’u Rwanda muri aya magambo, ati “Mpagaze hano nshima Imana, ni Imana ikomeye kandi ni Imana igira neza, nta cyaha Imana itakubabarira kandi ntaho itagukura”.

Arongera ati “Reka nshimire Igihugu cyacu, kuko ni Leta nziza, nanjye ndishimira ko ndi Umunyarwanda, kuba Umunyarwanda ni iby’agaciro, ndashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, abayobozi ba RIB, Police n’Ingabo. Ndashimira muri rusange igihugu cyacu cyane cyane Parezida wacu Paul Kagame, Imana imuhe umugisha”.

Yavuze ko ibyamubayeho yahisemo kubisangiza urubyiruko, kuko aho yacururijwe, yari kumwe n’umubare munini w’abakobwa b’Abanyarwanda bataye ishuri, ababyeyi bataye abana na bamwe mu bayobozi bataye akazi kabo.

Yavuze ko hari benshi bibaza ibyamubayeho nk’umuntu ukuze kandi wize, agata umugabo n’abana akajya gucuruzwa bikabayobera.

Avuga ko yari afite ibyo gukora (Mwarimu), afite umugabo n’abana batatu, ngo yabagaho mu buzima bwiza abana be biga mu bigo byiza, ariko atangira kugira ibibazo aho ibyo yakoraga byahagaze bihurirana n’uko umugabo we yari yahagaritswe ku kazi ubuzima buba bubi.

Ati “Naje gukubitwa mu gihe gito, ubuzima burahinduka ibyo nakoraga birahagarara, ndetse n’umugabo wanjye akazi karahagarara, ubuzima bujya hasi ntangira kwiheba”.

Urugendo rwe kuva mu Rwanda kugera muri Kenya

Uwo mugore akimara kubona ko ubuzima bwe burangiye aho yatangiye kwiheba, yavuze ko mu bintu yashukishijwe harimo akazi keza, aho yagiye ibyari akazi yari agiyemo bihinduka ubucakara.

Ati “Hari ibintu bitatu baguheraho kugira ngo bagushuke, aho bakubeshya akazi keza, hari abashukishwa buruse n’abafiyanse, ndi umuhamya uyu munsi wo kuvuga ku icuruzwa ry’abantu”.

Ngo ubuzima bukimara kwanga, yatangiye kuganira n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo gushaka akazi, aho yatangiye kugirana ibiganiro n’umukobwa atazi aho umugabo we yari amaze kumutana abana kubera ubukene.

Avuga ko ibyo biganiro byahagaze ubwo yari amaze kugurisha telefoni ye ngo ahahire abana, yongeye kubona telefoni asanga wa Mukobwa yaramwandikiye aramubura, ari nabwo basubukuye ibiganiro amubwira ibibazo bye, umukobwa amwizeza akazi muri Kenya.

Ati “Umuntu umwe w’inshuti yanjye namubwiye ko hari umukobwa twahuriye ku mbuga nkoranyambaga tuba inshuti, arambaza ati ese uwo muntu waramubonye waba uzi ko ari umukobwa? Nti oya ni kwa kundi muhurira ku ma facebook mukandikirana, gusa yambwiye ko yitwa Mariam ambwira ko avuka ku Murundi no ku munya Kenya”.

Arongera ati “Iyo nshuti yanjye yansabye kwitondera uwo muntu ntazi nyima amatwi, nkomeza ibiganiro na Mariam mubwiye ibibazo nagize, anyizeza gukora uko ashoboye akanshakira akazi mu gihe gito mu gihugu cya Kenya ngasubirana ubuzima bwiza burenze ubwo nabagamo”.

Ntabwo yavumbuye amayeri y’iyo nshuti ye bandikiranaga ku mbuga nkoranyambaga, ari nabwo mu minsi itanu ngo Mariam yongeye kumuhamagara amubwira ko yamuboneye akazi muri Kenya amusaba kwihutira kugerayo, amubwiye ko nta bushobozi iyo nshuti ye imwizeza kumuha ibyangombwa byose bimugeza muri Kenya”.

Ati “Naramubwiye nti ese nahagera nte ko nakubwiye ko nta bushobozi mfite, ko nta na pasiporo mfite, Mariam arambwira ati, nta kibazo, nibwo yohereje itike n’amafaranga y’ibyangombwa. Mu by’ukuri uretse ubujiji bwabayeho, ntabwo nabashije gutekereza uwo muntu uri kubinkorera nta sano dufitanye, n’iyo namusabaga numero ye ya telefoni ngo tuvugane ntabwo yayimpaga, yaranjijishaga”.

Avuga ko akimara kohererezwa amafaranga y’itike n’ay’ibindi byangombwa, yafashe abana be barimo uw’imyaka ibiri aboherereza umugabo we wari warabataye ajya kuba ku Kibuye, ahita afata imodoka yerekeza muri Kenya n’ibyishimo byinshi avuga ko agiye kubona akazi.

Mu minsi itatu yamaze mu nzira mu rugendo rwerekeza mu gihugu cya Kenya, dore ko ngo yabanje gutinda ku mupaka wa Uganda hari ibyangombwa abazwa, yakiriwe n’umukobwa atazi, amujyana ahantu, aho yasanze abandi bantu batandatu bose bari babujijwe kuvuga, niho yatangiye kugirira ubwoba.

Ati “Kenya nagezeyo mu ijoro nakirwa n’umukobwa ndavuga nti ese ni wowe Mariam, arambwira ngo ntabwo yabonetse, nibwo yanjyanye ahantu mpasanga abandi banyarwandakazi batandatu turicara ariko umwe atabasha kuvugana n’undi, ndavuga nti ese ko mutavuga ni gute abantu bicarana batavuga? Baransetse bati ahubwo ntutinyuke kubumbura umunwa, ndavuga nti ahantu abantu bicaranye batavuga harimo ikibazo, ntangira kugira ubwoba”.

Uwo mugore uvuga ko yavuye mu rugo nta muntu n’umwe mu muryango abwiye iby’urugendo rwe, yageze muri Kenya nta faranga na rimwe asigaranye mu mufuka, agira inzara, nibwo ngo mu minsi itatu yahamagawe na Mariam amusaba kureka akazi yari yamuhamagariye muri Kenya, amwiseza ko yamuboneye akisumbuyeho muri Koweit, ko gukora muri Alimantation akazajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.

Ati “Iyo yambwiraga ibyo, numvaga ubuzima bwanjye bugiye guhinduka mu masegonda, ndamubwira nti ese aho muri Aziya umuntu akeneye gutaha yabigenza ate? Aranseka cyane, bati umuntu uzaba uhembwa ibihumbi 600 wananirwa gusura umuryango wawe, numva inama angira niyo”.

Urugendo rwe kuva muri Kenya kujya muri Koweït

Ngo akigera ku kibuga cy’indege cya Kenya, Abapolisi bagiye bamuhererekanya ari nako basinya ku mpapuro ze bamwinjiza mu ndege, rimwe bikamwanga mu nda ariko akizera ukuri kwa Mariam.

Indege ikimara guhaguruka ngo yagize ikibazo nk’umuntu udafite n’igiceri cy’ijana ku mufuka n’inzara yari afite kandi agiye mu rugendo rurerure.

Ati “Mu ndege nahuriyemo n’ubuzima bw’ibigeragezo, narababaye cyane nta n’igiceri cy’ijana nari mfite, nari nzi ko byose babyishyuye, nabona abantu bari kwiseriva ibiryo byiza binyuranye njye inzara n’inyota byanyishe. Nk’umuntu wuriye indege maze iminsi itatu muri Kenya ntarya agahinda kakanyica nkibaza ibyo ngiyemo bikanyobera, umuzungu umwe twari twicaranye niwe wangiriye impuhwe ampa ku biryo yaryagaho”.

Avuga ko aho indege yabagejeje bagombaga kuharara, bagafata indi ndege ku munsi ukurikira, nibwo babajyanye mu cyumba babicazamo ari naho baraye bategereje indi ndege, muri icyo cyumba atungurwa no kuhasanga abakobwa beza b’Abarundi n’Abagande benshi bari batekeye umutwe nkawe bajyanwe gucuruzwa.

Ati “Negereye abo barundi ndababaza nti mwe mugiye he? Harimo abana beza cyane ubona ko bifashije, abana batorotse ababyeyi, bambwira ko bagiye mu kazi k’ubuganga, abandi ko bagiye kwiga”.

Bukeye indege ibajyana muri Koweit yaraje, irabatwara bagezeyo babambura ibyangombwa bwose, barabafotora, barangije babereka aho bicara ari nako Abarabu ngo babanyuraho bagafunga amazuru babereka ko batishimiye Abirabura.

Ati “Mu ijambo rimwe, umwirabura imbere y’umwarabu ni umwanda, mumbabarire kubivuga muri iyo mvugo, iyo tuza kuba turi ab’agaciro, nta muntu wakwifuza kugaruka. Nababajwe n’uburyo batunyuragaho ukabona bafunze amazuru ngo turabanukira, bakugeraho bakumva uranuka n’ubwo wakoga gatanu ku munsi, ndi umuntu ukunda gukora gusa nisanze ari uko byagenze”.

Uwo mubyeyi avuga ko bakomeje kwicara muri icyo cyumba, bamwe bakaza gutwarwa n’ababaguze, yisanga asigaye ari umwe mu ijoro.

Ati “Nisanze nsigaye ndi umwe, nta kurya inyota yenda kunyica, ndinukira birandenga, numvaga nakwicirwa ku kibuga cy’indege aho muri Koweït, kuko umuntu wanguze ntabwo nari nzi ibyo arimo. Nibwo nafashe akembe nari mfite ngiye kwikata umutsi ngo mfe birangire, ikindi gitekerezo kiraza kiti, mbere y’uko wiyica banza ujye kubaza niba nta muntu uza kugutwara”.

Akimara kujya kubaza, bamubwira ko uza kumutwara aza mu kanya, nibwo ngo haje umwana w’umusore amujyana ahantu mu gipangu.

Mu gitondo nibwo yahuye na Nyirabuja, amubajije igihe akazi ko muri Alimantation yasezeranyijwe karatangirira, Nyirabuja amubwira ko mbere y’uko hari icyo akora babanza kujya kwa muganga.

Ati “Mabuja yarambwiye ngo ni nitonde kugira ngo abanze anjyane kwa muganga, bangejejeyo barampima bantera igishinge kirekire nk’icy’inyamaswa, kugira ngo hatazangira indwara mbanduza. Nategereje ka kazi ndagaheba mbona banjyanye mu kazi k’uburetwa, ibyo kurya byaho ntabwo washoboraga kubibona”.

Arongera ati “Mwashoboraga kuba mwabiteka ariko mutemerewe kumva niba umunyu urimo, wamara kubiteka ugashyira ku meza bakarya, barangiza bya bindi batayemo za seriviyete, bya bindi bajugunyemo ibyo bihanaguje akaba aribyo bababwira ngo mujye kurya. Byari bigoye nkanjye gufata ikiyiko ngo ndye uwo mwanda, namaze icyumweru ntarya ngafata amazi nkayateka nkayasengera akaba ariyo nywa”.

Uko yagarutse mu Rwanda

Uwo mugore akimara kubona ko akazi ke ari uburetwa bakora mu masaha 24/24, aho yiyemeje kugakora ariko afata n’umwanya wo gusenga Imana ngo izamufashe kuva muri ayo makuba.

Isengesho rye rya buri munsi riri muri aya magambo “Mana ibuka ko hari abana batatu bankeneye ngomba kwitaho, ntabwo naje hano kuba mu buretwa, ayo mateka nanjye nayumvaga mu bitabo niga, ariko ntabwo nari nzi ko nanjye byambaho, ntabwo nari nzi ko nageza igihe cyo kuza kwita mu buretwa mbibona, ndakwinginze rengera abana nasize basi njyewe uzampanire ibyo nakoze”.

Avuga ko mu ijoro rimwe umukobwa w’Umurundikazi babanaga muri ubwo buretwa, yanyereye amena ibyombo, bahita babirukana nta kintu na kimwe babahaye yaba imyambaro yabo, bagenda imbokoboko, aribwo batangiye inzira yo kuba mu muhanda.

Muri ubwo bizima butoroshye, bigiriye inama yo gushaka uko bava muri icyo gihugu, ari nabwo uwo murundikazi babanaga yamushakiye inimero z’umuzungu wafashaga abashaka gusubira mu bihugu byabo.

Ngo yagiye kuri Ambasade ya Kenya ahamagara wa Muzungu, ati “Naramuhamagaye ndamubwira nti ko ntaho mfite ho kuba mwamfasha, ndi Umunyarwanda bari kumpiga kugira ngo banyice, kuko koko bahoraga bampiga kugira ngo ntajya gukora ahandi kuko aribo bari banguze”.

Umuzungu ngo yaje kumufata kuri Ambasade amujyana iwe, aho asanzwe ahisha abo bantu bafite ibibazo, ahasanga abantu benshi barimo Abanyarwanda batanu, ari bwo yatangiye kwiruhutsa, umuzungu amubaza ibibazo afite, abimubwiye amugirira impuhwe, atangira kumushakira ibyangombwa bimwemerera gutaha nk’uko yabishakiye abandi.

Ati “Nkigera kuri uwo muzungu nibwo natangiye kugarura ubuzima, nywa amata, ndarya, niwo munsi nongeye gusinzira, niwo munsi nongeye kugarura ubuzima, yaduhaye imyenda, Imana izamuhe imigisha”.

Nyuma y’icyumweru bari kwa wa muzungu, nibwo yatangiye kwiyumvamo ko Leta y’u Rwanda igiye kubatabara.

Ati “Nabwiye bagenzi banjye nti njye maze iminsi mbona ko Perezida wacu azadutabara, ntabwo nabonaga aho bizanyura ariko niyumvagamo icyizere. Haje kuza uwari ushinzwe Ambasade yacu muri Dubaï, aratuganiriza araduhumuriza, atubwira ko nta minsi itatu ishira tudatashye”.

Arongera ati “Iki gihugu ni cyiza kandi cyita ku Munyarwanda, Ndashimira Imana kuba ndi Umunyarwanda kuko hari abanyamahanga benshi baheze hanze babuze ubutabazi, kuba ndi Umunyarwanda uyu munsi byarantabaye”.

Bakimara kugera mu Rwanda, ngo bakiriwe n’ubuyobozi, bajya kubacumbikira kuri Isange One Stop Center mu rwego rwo kubavura ihungabana bari bafite, ndetse babaha n’uburyo bwo gutangira ubuzima.

Ati “Ubu mbayeho mu buzima bwiza, nasubiranye n’umugabo wanjye abana bacu batatu bameze neza, bari kwiga kandi ndabikesha igihugu cyanjye, ababigizemo uruhare bose ndabashimira cyane, Imana ibahe umugisha”.

Uwo mugore avuga ko ashimira Imana kuba ubuzima bwe bumeze neza, aho atashyizwe mu cyiciro cy’abashorwa mu buraya n’abakurwamo ibice by’ingingo akibona mu bucakara.

Ati “Imana ishimwe kuko nabaye umucakara, iyo njya mu cyiciro cy’abacuruzwa mu ndaya ntabwo mba nkiriho, iyo bagucuruje bagusambanya bakabona utangiye kubananiza barakwica, baragutwika bakagushyira mu gishashi kinini bakajugunya muri Pubelle”.

Yagize ubutumwa aha abana b’abakobwa bararikira ibintu bagashukishwa kujya mu mahanga ati “Bana b’abakobwa kumenya ikintu mbere y’uko kibabaho ni byiza, kuko mubasha kwiha intego ndetse mukabasha no guhangana nacyo mu gihe cyabagezeho, njye nacurujwe ntabizi ko ndi igicuruzwa. Mwirinde gushidukira ababashuka babereka ko hanze y’igihugu ariho hari ubuzima, muharanire kwirinda ko ibyambayeho namwe biyazababaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka