Arasaba kurenganurwa nyuma yo kugongerwa inzu akaba amaze imyaka ibiri abana n’abana mu kirangarizwa

Mukeshimana Vestine wo mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, amaze imyaka ibiri anyagiranwa n’abana be bane, nyuma y’uko imodoka igonze inzu ye igasigara ari ikirangarizwa ikibazo nticyakemuka, akaba asaba kurenganurwa.

Uwo mubyeyi aganira na Kigali Today, wanyuzagamo amarira agashoka, yavuze akarengane yatewe no gusenyerwa yagana inzego z’ubuyobozi zikamwirengagiza, kugeza ubwo amaze imyaka ibiri anyagirwa.

Ati “Ubu ndi nk’umupfu, ndanyagirwa n’abana banjye, abantu barurira bakantera muri iki kirangarira. Abayobozi bose barabizi nta munsi bwira batahanyuze urabona ni kuri sitasiyo, barandangaranye, babigizemo intege nke, reba nawe imyaka ibiri mba hanze nyuma y’uko inzu yanjye bayindituriyeho”.

Avuga ko ubwo bagongaga inzu ye, hari saa sita z’amanywa muri 2020, ngo abamugongeye inzu yarababonye ndetse birirwa bidegembya ntibashaka no kumva ikibazo cye. Avuga ko nyuma y’iminsi itatu agonzwe iyo modoka yafashwe, ariko kugeza na n’ubu ngo ntibigeze bashaka kumwubakira inzu.

Ati “Ni imodoka yari itwaye umugabo witwa Munana ukora kuri Duwane, yari kumwe n’uwitwa Imbaga Etienne. Bakimara kungongera inzu baragiye hashize iminsi itatu n’umva ngo yafatiwe i Ruli”.

Arongera ati “Bakimara kuyifata, bantumyeho njya ku murenge baranyandikira banyohereza i Kigali ku mu Avoka, njyayo impapuro ndazimuha ndategereza, kugeza kuri izi saha nta kintu ndabona, dore n’uku nyirimo hari ubwo ntekereza ko budacya, ko njye n’abana banjye itugwira”.

Ni inzu yasenyutse igikura kivaho, aho uri mu muhanda areba ibiri mu nzu byose, ndetse n’iyo imvura iguye bigaragara ko ibasanga mu nzu.

Ati “Ejobundi numvise bikatse nsohokana n’abana niruka nzi ko ibyacu birangiye, imvura iragwa tukugama ku gikuta, hari ubwo njya guca inshuro, nataha ngasanga utwo nari nasize mu nzu twose baduteruye, niyo ndi mu rugo hari ubwo njya kubona mu ijoro, nkabona abantu basimbukiye mu nzu bangezeho”.

Abaturage barasaba Leta kurenganura uwo muryango
Abaturage barasaba Leta kurenganura uwo muryango

Uwo mubyeyi utuye ku muhanda, inzu ye yegereye Sitasiyo ta lisansi, avuga ko akenshi abayobozi mu nzego zinyuranye baza kumywesha, yabereka ikibazo cye bakamwima amatwi bakigendera.

Uwo mugore uvuga ko umugabo yamutanye abana bane ajya gupakasa muri Uganda aherayo, aho abana n’undi mugore, avuga ko Umuyobozi w’umudugudu na Gitifu w’umurenge bamuvanye muri iyo nzu, bavuga ko bagiye kumukodeshereza inzu bamushyizemo ntiyishyurwa, ari nabwo nyiri inzu yahise ayimusohoramo agaruka iwe.

Ni ikibazo gihangayikishije abaturanyi be, aho abaganiriye na Kigali Today bibaza uburyo umuturage yagirirwa akarengane nk’ako agasenyerwa inzu ntiyubakirwe indi, bakaba bahangayikishijwe n’imibereho y’uwo mugore n’abana be, aho bemeza ko babayeho mu buryo bwa mbarubukeye.

Maniragaba John ati “Uyu muturage baramuhohoteye yabuze ubuvugizi, bamusuzuguye kubera ko akennye. Tubona yararenganyijwe kuko abayisenye barahari birirwa bidegembya, ariko ubuyobozi ntacyo bubakoraho”.

Nshimyimana Jean Bosco ati “Iyi nzu yarasenywe baramwirengagiza, ibaze nawe kurara aha hantu ukahamara imyaka ibiri nta muntu ukurenganura! Ubu se aramutse apfuye abayobozi bakwisobanura bate? Ibaze kuba umubyeyi ufite abana akarara mu nzu imeze gutya”.

Arongera ati “Gusa ubwo abanyamakuru mwahageze turizera ko bikemuka, nta munsi n’umwe abayobozi batanyura hano bakabona iyi nzu, aha Gitifu w’umurenge n’uw’akagari bahanyura buri munsi n’ubu nahoze mbabona hano ku mupaka. Imyaka ibiri irashize anyagirwa kandi yari yariyubakiye inzu, niba byarabananiye batubwire abaturage tumwubakire”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko uwo muturage yahohotewe yangirizwa umutungo, avuga ko ashobora kuba yarakurikiranye ikibazo cye nabi ntabimenyeshe ubuyobozi.

Ati “Iyo bigenze gutyo, umuturage aba yahohotewe cyangwa se yangirijwe umutungo, agana inzego z’ibanze zikabasha gukurikirana zikamenya uwaba yakoze icyo cyaha akagikurikiranwa, kugira ngo anamufashe niba ari inzu yangijwe ibashe gusanwa, ariko urumva ko uwayigonze agomba kugira uruhare mu kuyisana”.

Avuga ko nta mutekano afite, ngo hari ubwo abantu atazi mu masaha ya nijoro bamwinjirana
Avuga ko nta mutekano afite, ngo hari ubwo abantu atazi mu masaha ya nijoro bamwinjirana

Meya Uwanyirigira, abajijwe icyo ubuyobozi bwakoze mu gihe cy’imyaka ibiri ishize iyo nzu igonzwe, ati “Byaterwa n’uko yakurikiranye ikibazo, hari ubwo umuturage akurikirana ikibazo yagera aho agaparika inzego zagikurikiranaga zikibaza ko cyakemutse. Turakurikirana turebe, burya abaturage bacu hari ubwo bakorerwa ikosa bakegera uwarikoze hagamijwe ubwumvikane, turareba ko hari ubwumvikane bwahabaye, n’ubwo bwaba bwarabaye umuturage ntabashe kubona igisubizo kirambye, turabikurikirana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka