Arabie Saoudite: Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku ishoramari

Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari yitwa Future Investment Initiative (FII7).

Ubwo Perezida Kagame yageraga i Riyadh
Ubwo Perezida Kagame yageraga i Riyadh

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Riyadh kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, aho yakiriwe na Mohammed bin Abdulrahman bin Abdulaziz, Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Riyadh.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 24 ikazageza ku ya 26 Ukwakira 2023, igamije gufasha abashoramari kugira ibyo bahindura mu mikorere y’ibigo byabo, bijyanye n’uburyo ubukungu bw’Isi buhagaze.

Hari kandi no kubafasha gutegura ingamba nshya bakabasha gusobanukirwa ibibazo bibangamiye Isi kugeza uyu munsi, ndetse n’ahari amahirwe yo gushoramo imari.

Iyi nama ya karindwi biteganyijwe ko izitabirwa n’abashoramari bakomeye ku Isi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abavuga rikijyana, abashakashatsi n’abandi batandukanye, bose bagamije kurebera hamwe ahari amasoko mashya yo gushorwamo imari, ndetse n’imbogamizi nshya zibangamiye iterambere ry’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka