Arabie Saoudite: Perezida Kagame yitabiriye inama ku Bukungu
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ku by’ubukungu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Riyadh, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024.
Inama Umukuru w’Igihugu yitabiriye, ni Mpuzamahanga ku by’Ubukungu, ikaba izibanda ku byihariye ku mikoranire ihuriweho, ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe iterambere ry’Isi no gushaka uko ibihugu byafatanya, mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu no kureba uko ibihugu byakwihaza.
Minisitiri Ingabire avuga ko iyi nama ihuje inzego zitandukanye harimo Guverinoma zo ku Isi hose, harimo n’abikorera batandukanye.
Akomeza asobanura ibigiye kwigirwa muri iyi nama, ati “Turarebera hamwe uko iterambere rizaba rihagaze mu myaka icumi iri imbere, ariko cyane cyane hibandwa ku ngamba zafatwa kugira ngo iterambere ryihuse rigere kuri bose mu buryo Bungana”.
Yungamo ko iyi nama izarebera hamwe uruhare rw’ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga imirimo mu kugira ngo iryo terambere ryihuse rigezwe kuri bose.
U Rwanda rusanzwe rufitanye by’umwihariko, ubufatanye na World Economic Forum muri serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi.
Minisitiri Ingabire avuga kandi ko ibi ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere muri ibi byiciro, ndetse iyi nama ikazafasha u Rwanda kumenya aho rugeze mu kwihaza mu myaka icumi iri mbere, rubifashijwemo kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye bazitabira iyi nama, by’umwihariko ibihugu bisanzwe bikorana n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu azanitabira ikiganiro kizagaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’Isi, cyitwa New Vision for Global Development.
Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag, bari mu bandi banyacyubahiro bazatanga ibiganiro.
Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y’ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, aho bigaragazwa no kuba ubucuruzi mpuzamahanga bwaragabanutse ku kigero cya 4% mu 2023, ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022.
Ibi byerekana uburyo ubukungu bw’Isi bushobora kugirwaho ingaruka, bikagera no ku mibereho y’abayituye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|