Anezezwa no kubona uwo yakuye mu mirambo yarabaye umubyeyi

Tom Ndahiro, umunyamakuru akaba n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko anezezwa cyane no kubona umwana yakuye mu mirambo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarashinze urugo ubu akaba ari umubyeyi.

Ilibagiza Valantine yakuwe mu mirambo yaratemaguwe birenze urugero, ariko ubu ni umubyeyi wizihiye urugo rwe
Ilibagiza Valantine yakuwe mu mirambo yaratemaguwe birenze urugero, ariko ubu ni umubyeyi wizihiye urugo rwe

Ndahiro avuga ko yakuye Ilibagiza Valantine mu bibumbi n’ibihumbi by’imirambo y’Abatutsi bari biciwe ku Kiriziya y’i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yaratemaguwe cyane ariko agihumeka, akamushyikiriza abaganga bakamwitaho.

Ubu Iribagiza ngo ni umubyeyi wubatse urugo ufite abana babiri, akaba atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Boston.

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uko yasanze Ilibagiza Valantine mu mirambo i Nyarubuye, akahamukura.

Yagize ati” Tariki 26 Gicurasi 1994, nari kumwe n’abanyamakuru b’abazungu, mbasaba ko twerekeza i Nyarubuye kureba ibyahabereye.

Icyo gihe imihanda yari yarasibanganye ibyatsi byarayuzuye kuko ntawarukiyinyuramo. Mu nzira tuza nabanje kumva ibintu bikocagurika munsi y’imodoka, umushoferi abanza kugira ngo n’imodoka yapfuye.

Twarahagaze ngo turebe ibiri gukocagurika munsi y’imodoka, dutungurwa no gusanga ari amagufa y’abantu twagendaga dukandagira.”

Tom Ndahiro Umunyamakuru akaba n'umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Tom Ndahiro Umunyamakuru akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bageze ku Kiriziya ya Nyarubuye, Ndahiro avuga ko bahasanze imirambo myinshi cyane, ariko akaba afite ishusho yanze kumuvamo.

Ati “Ishusho itazamvamo ni ishusho y’uruhinja nahasanze rudafite umutwe, byagaragaraga ko rwishwe urwagashinyaguro rukubitwa ku ibuye, ubwonko bugasandara bukanyanyagira bukigaragara ku rukuta.

Nigiye imbere nibwo nabonye Ilibagiza Valantine agihumeka baramutemye intoki, mu mutwe no mu rushyi rw’ukuboko. Niba yari afite ibiro byinshi ntiyararengeje ibiro 10.”

Ilibagiza n'umugabo we n'umwe mu bana babiri yibarutse
Ilibagiza n’umugabo we n’umwe mu bana babiri yibarutse

Icyo gihe Ilibagiza yari afite imyaka 12, Ndahiro avuga ko byari biteye agahinda kubona umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko, yarahemukiwe ako kageni.

“Niyambuye agakoti nari nambaye ndakamufubika, maze ndamuterura mutereka mu modoka, ndamujyana mushyikiriza abaganga bamwitaho, aravurwa arakira.”

Itariki Ndahiro yamukuriye mu mirambo niyo yagize isabukuru ye y’amavuko

Ndahiro aganira na Kigali Today, avuga ko akunda kuganiriza Ilibagiza cyane. Ilibagiza ngo yamubwiye uko Itariki Ndahiro yamukuriye mu mirambo i Nyarubuye ivuze byinshi kuri we, ku buryo yayifashe nk’iy’amavuko.

Ati " Ilibagiza yambwiye ko tariki ya 26 Gicurasi yahise ayigira itariki ye y’amavuko, kuko ari yo tariki asa n’uwongeye kubaho, nyuma y’iminsi 43 yari amaze mu mirambo irimo n’iy’ababyeyi be.."

Tariki 26 Gicurasi ubu niyo yizihirizaho umunsi mukuru we w'amavuko
Tariki 26 Gicurasi ubu niyo yizihirizaho umunsi mukuru we w’amavuko

Nyuma y’Imyaka 24 Ilibagiza ngo yongeye guseka

Tom Ndahiro agira ati” Kuba Ilibagiza yararokotse aha hantu ni igitangaza kuri njye. Nyuma y’imyaka 24 ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’abana. Tuganira yarambwiye ati ’Ubu ndaseka’.

Nta munezero urenze uyu umuntu yagira, abona Ilibagiza aho yavuye n’aho ageze ubu. Ilibagiza ni urugero rwiza,rugaragaza ko nyuma y’ubuzima bubi Abanyarwanda bashyizwemo n’abicanyi, hari ubundi buzima bwiza bwo komora ibikomere dukesha Inkotanyi.”

Ilibagiza kandi akwiye gutera imbaraga abandi bana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakareka guheranwa n’agahinda, ahubwo bagakomera kandi bagatwaza gitwari, kugira ngo bazazibe icyuho cy’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ubu iribagiza yongeye kumwenyura
Ubu iribagiza yongeye kumwenyura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi nkuru Nayumvise Mwijoro twibukaga Imiryango yazimye ,Numva nshimiye Imana Kubwimirimo n’ibitangaza yakoze Ikarokora Uriya muvandimwe Ilibagiza.Tom wabaye Intwari nawe Imana Izajye Yibuka Imirimo myiza nkiyo yo gutabara Uwo mushiki wacu ndetse no kumukurikirana na nyuma yo kumukura mu mirambo.Iyo umuntu arebye iriya foto yakirya gihe ukanareba iyubu Igaragaza ko Imana ari Inyamaboko

Claude yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Tom Nagukundaga ariko ndushijeho kugukunda kandi iyi nkuru itumye nshima Imana ni ukuri Imana iriho kandi ntabapfira gushira. Buri wese atekereze ku mpamvu ariho abandi barapfuye impano y’ubuzima afite ayikoreshe mu guhesha abandi amahoro no gushaka icyatuma inyokomuntu igubwa neza. Abagome bahemukiye u Rwanda bakaziza ubusa abana b’u Rwanda ibi bibabere isomo ko nta muntu ushobora kurimbura abo atagizemo uruhare ngo babeho ba Valentine ni benshi bariho baraseka barabyaye barashatse barakomeye kandi bari gutwaza. Imana ishimwe. Ndagushimiye ku mutima w’impuhwe Muvandimwe Tom Ndahiro.

claude yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Iyi nkuru iranshimishije Cyane, banyarwanda dufite amateka mabi Cyane hagati yacu, dukwiye gukora Cyane kugirango abana bacu bazagire u Rwanda rwiza. Nshimishijwe no kumenya amakuru ya Valentine twariganye Muri secondaire, yahoraga Hafi yanjye.
Imana igufashe ikongerere iminsi yo kubaho. Warakoze Cyane Tom kurokora Valentine

Yves yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Imana irakomeye imigambi yayo sinki ya bantu. Nongeye gushima Imana kubwa Iribagiza, Imana imufiteho umugambi.

Kalisa J. yanditse ku itariki ya: 8-07-2018  →  Musubize

Yooo iyi nkuru inkoze ku mutima warakoze Tom Ndahiro ndetse n’izindi nkotanyi mwese turabashimiye Imana izabibahembere

Vava yanditse ku itariki ya: 6-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka