Andi makuru mashya ku mutangabuhamya wa Bruguiere; Abdul Ruzibiza

Nyuma yo kwivuguruza ku buhamya yatanze ku mucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguiere, muri 2008, hari amakuru mashya agaragaza ko ibintu byose Abdul Ruzibiza yavuze byari ibihuha ibindi ari ibihimbano. Ruzibiza yari agamije kwibonera Visa imugeza i Burayi.

Ruzibiza n’abandi batangabuhamya ba Bruguiere bari mu batangabuhamya abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux babajije ariko kubera ko uburyo basobanura ibintu bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye ntabwo ibyo bavuze byakoreshejwe muri raporo yabo.

Trevidic na Poux babajije Lt. Ruzibiza aho yari ari ku itariki ya 06/04/1994 saa mbiri n’igice (20:30) ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga avuga ko yari amaze igihe aba mu Ruhengeri.

Mu buhamya yatanze kwa Bruguiere ndetse no mu gitabo cye yise; "Rwanda, L’histoire Secrete” cyasohotse muri 2005, Ruzibiza yavuze ko yari i Kigali ngo kandi ubwe yari mu bateguye umugambi wo guhanura indege. Ibi Ruzibiza yabibwiye Bruguiere mu kwezi kwa karindwi muri 2003 i Paris.

Ruzibiza si umutangabuhamya

Ruzibiza yabwiye Bruguiere ko igitero ku ndege ya Habyarimana cyakozwe n’abantu babiri bari bitwaje imbunda barimo umusirikare wari ushinzwe kubarinda n’umushoferi.

Mu gitabo cye, Ruzibiza yagize ati “Captain Eric Hakizimana niwe wabanje kurasa. Yarashe indege ku ibaba ryayo ry’iburyo ariko ntiyabasha kuyihanura. Sous-Lieutenant Frank Nziza yohereje misile ya kabiri nyuma y’amasegonda ari hagati ya 3-4 maze indege irahanuka”.

Yakomeje agira ati; “Ndi umutangabuhamya ku byabaye ubwo indege yaraswaga kuko nari mpibereye”.

Mu buhamya yatanze kwa Trevidic mu gihugu cya Norvege ari naho yabaga mbere yo kwitaba Imana mu kwezi kwa cyenda 2010, Ruzibiza yashimangiye avuga ko yari amaze amezi menshi mu Ruhengeri, mu birometero 90 uvuye i Kigali. Yanavuze ko atari azi umuntu witwa Frank Nziza.

Ruzibiza yabajijwe ikibazo kigira kiti; Waba uzi aho misile zoherejwe ziturutse? Ruzibiza yashubije ati: Ni i Masaka. Ibi nabibwiwe n’abantu bari bafite amakuru nyayo…”

Amazina y’amahimbano

Abajijwe impamvu yatanze amakuru y’ibihuha adafite gihamya, Ruzibiza yashubije agira ati: “Nashakaga kujya i Burayi kandi Ambassade y’Ubufaransa muri Uganda yari yemeye kumpa Visa igihe cyose nemeye kuvugana na Bruguiere”.

“Twari tumaze kubyemeranwaho (uwakoraga iperereza). Namusobanuriye ko ndibukoreshe amazina y’amahimbano nkajya mvuga ku bintu byabaye nkaho nari mpari icyo gihe……”

Hagati aho igitangaje cyane ni uburyo yemeza ko ibyo bihuha ari impamo. Mu yandi magambo, amakuru avuga ku bintu bitigeze bibaho cyangwa ari ibihuha, Bruguiere yayitiriraga Ruzibiza. Ruzibiza yagize ati: “Namusabye kunyitirira ibikorwa by’abantu bose ntigeze mvuga amazina…”

Nabaye ‘igikoresho’ cya Bruguiere

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Liberation’ mu kwezi kwa cumi na kumwe 2008, Ruzibizi yatangaje ko amakuru yose yahaye Bruguiere n’itsinda rye yamugize igikoresho.

Yagize ati: “Niba Bruguiere ashingira ku iperereza yankozeho, mfite uburenganzira bwo kuvuga ko yangize igikoresho cye…..arimo kuvuga ibyo ntigeze mvuga. Natumye angira igikoresho cye. Yari ahangayitse kuko yari amaze imyaka itanu akora iperereza ku waba yarahanuye indege ariko atarabasha kubona amakuru afatika”.

Muri icyo kiganiro, Ruzibiza yakomeje agira ati: “Bruguriere yari akeneye umuntu agira igikoresho ku nyungu ze za politiki, ariko mbere na mbere akemeza ko azi uwabikoze. U Bufaransa bwagerageje guhakana Jenoside kuko bari bazi uruhare bayigizemo”.

Ibyavuye mu iperereza ryakozwe na Trevidic byagaragaje ko misile yahanuye indege yaturutse mu kigo cya Kanombe cyagenzurwaga n’ingabo za Habyarimana. Iri perereza rirashimangira ibyavuye mu rindi ryakozwe n’umucamanza w’Umunyarwanda, Jean Mutsinzi.

Iperereza rya Mutsinzi ryagaragaje ko Habyarimana yahitanywe n’inkoramutima ze kuko batashakaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa. Raporo ya Mutsinzi yerekanye ko misile za SAM 16 zari zaraguzwe na Leta ya Habyarimana mu mwaka w’1992.

Mu cyumweru gishize, hari urwandiko rwanditswe n’uwari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe, Col. Laurent Serubuga, rwagiye ahagaragara rwerekana misile SAM 16 yaguze ndetse n’izindi ntwaro zikomeye.

Ruzibiza yabanje kwivuguruza ku buhamya yatanze igihe uwahoze ashinzwe protocol ya Leta y’u Rwanda, Rose Kabuye, yatabwaga muri yombi mu Budage akaza koherezwa mu Bufaransa hashingiwe ku nzandiko za Bruguiere.

Mu kiganiro yagiranye na RFI kuri telefoni mu kwezi kwa cumi na kumwe muri 2008 ari muri Norvege, Ruzibiza yagize ati; “Ndashaka kubameneyesha ko Rose Kabuye ari umwere kandi birababaje kubona igihugu gifite umucamanza w’umwuga gikora ikosa nka ririya. Birababaje kubona ibihugu bivuga ibintu nka biriya kubera inyungu za politiki gusa”.

Iki kibazo cyateje umwuka mubi hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Ariko nyuma, umubano hagati y’ibihugu byombi waje kubyutswa, ibi bikaba bigaragazwa no kugenderana kw’abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame na Nicolas Sarkozy.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka