Amwe mu matariki yaranze itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside yerekanywe

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ibicishije mu nyandiko yashyizweho umukono na Dr Bizimana Jean Damascene uyibereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yerekanye amatariki akomeye yaranze itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yagaragaje amwe mu matariki yaranze itegurwa n'igeregezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yagaragaje amwe mu matariki yaranze itegurwa n’igeregezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri iyi nyandiko CNLG ivuga ko mu gihe hasigaye amezi ane ngo mu Rwanda no mu mahanga hibukwe ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, izajya itangariza Abanyarwanda buri kwezi amwe muri aya matariki, kugira ngo ukuri gukomeze kumenyekane kandi amateka yoye gukomeza kugorekwa n’inyangabirama zikirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi nyandiko kandi ivuga ko bimwe mu Bihugu by’amahanga, cyane cyane Ubufaransa, bikomeje gukingira ikibaba abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ivuga no ku mucamanza Theodor Meron uyobora Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), imugayira ibikorwa byo gufungura ba ruharwa nka Ferdinand Nahimana na Lt Col Anatole Nsengiyumva, ndetse n’abandi bajenosideri bahamijwe ibyaha n’urwo Rukiko.

Ayo matariki CNLG yerekanye ni aya akurikira

1.Mutarama 1991

a) Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhengeri biba urwitwazo rw’iyicwa ry’Abatutsi

Mu ijoro ryo ku wa 22 na 23 Mutarama 1991 ingabo za FPR-Inkotanyi zagabye igitero mu Mujyi wa Ruhengeri, zifunguza imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri zarimo Colonel Lizinde Theoneste n’abandi, maze benshi muribo basanga FPR, bafatanya gukomeza urugamba rwo kubohora Igihugu.

Iyi gereza yaratewe Inkotanyi zibohora imfungwa z'abasirikare bari bazifungiyemo bakomezanya urugamba
Iyi gereza yaratewe Inkotanyi zibohora imfungwa z’abasirikare bari bazifungiyemo bakomezanya urugamba

Icyo gikorwa cyakurikiwe n’iyicwa ry’Abagogwe muri Komini za Perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane izegereye ibirunga, Leta yabeshye ko Abatutsi bahatuye aribo bafashije Inkotanyi kugera mu Mujyi wa Ruhengeri.

Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ubundi bukomeye bwabereye muri Komini Kibilira mu Kwakira 1990 buhitana Abatutsi benshi cyane cyane ku Muhororo.

b) Ingabo z’u Bufaransa zahaye icyizere Leta ya Habyarimana cyo gukomeza gahunda y’ubwicanyi

Ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida Habyarimana yasabye Ubufaransa kumwoherereza ingabo zo kumufasha kurwana n’inkotanyi ngo zizivane mu Mujyi wa Ruhengeri abeshya ko abateye uwo Mujyi ari abasilikare ba Uganda.

Mu gisubizo Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Georges Martres yahaye Perezida Habyarimana, yemeye ubwo bufasha avuga ko ikibazo cy’u Rwanda gifite isura nini y’amoko, ko abateye u Rwanda ari Abatutsi b’Abahima bakomoka mu Karere k’Ibiyaga Bigari ngo ari nabo Museveni akomokamo.

Ku matariki ya 23 na 24 Mutarama 1991, abasilikare b’Abafaransa bo mu cyitwaga opération Noroit, batabaye Leta y’u Rwanda mu Ruhengeri bayobowe na Colonel René Galinie.

Mu ibaruwa Ambasaderi Martres yanditse ku itariki ya 24 Mutarama 1991, yavuze ko babikoranye umurava udasanzwe cyane cyane mu masaha abiri ya mbere abanziriza ijoro.

« le respect des instructions n’a pas exclu une certaine audace dont les parachutistes français ont dû faire preuve dans les deux dernières heures précédant la tombée de la nuit.

L’état de choc dans lequel se trouvait la population expatriée ne permettait pas d’envisager de lui faire subir l’épreuve d’une nouvelle nuit d’affrontements. »

d) Perezida François Mitterand yihanije ba nyamuke b’Abatutsi, atangaza ko ubutegetsi mu Rwanda bugomba guhora ari ubwa Rubanda Nyamwinshi.

Nkuko byagaragajwe n’abanditsi babiri b’Abafaransa, Gabriel Peries na David Servenay mu gitabo cyabo bise « Une guerre noire : enquête sur les origines du génocide Rwandais (1959-1994) », ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida Mitterrand yakoranye inama n’abajyanama be ba hafi.

Abo bajyanama barimo umugaba mukuru w’ingabo, Amiral Jacques Lanxade, bavuga ku gitero cya FPR mu Mujyi wa Ruhengeri n’umutekano ku Bafaransa babaga muri uwo Mujyi, ndetse no mu cyo bise uruhare rwa Uganda mu ntambara yari mu Rwanda.

Perezida Mitterand yatangaje ko urugamba ruri mu Rwanda ruri hagati y’abavuga Igifaransa n’Icyongereza, bisobanuye ko Ubufaransa bwagombaga kurwana urwo rugamba rwo kurengera ururimi rwabwo.

Yongeyeho ko bagomba kwihaniza Perezida Museveni, ko kandi batazihanganira ko Abatutsi ba nyamuke bafata ubutegetsi ngo bategeke Rubanda nyamwinshi.

Birerekana ko urugamba Mitterand n’ingabo ze barwanaga mu Rwanda ari urw’amoko, rukaba rwari rwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dore amagambo yakoresheje: « Nous sommes à la limite du front anglophone. Il ne faut pas que l’Ouganda se permette n’importe quoi.
Il faut le dire au président Museveni ; il n’est pas normal que la minorité tutsi veuille imposer sa loi à la majoroté. »

Ku itariki ya 30 Mutarama 1991, Perezida Mitterand yandikiye Perezida Habyarimana amumenyesha ko abasilikare b’Ubufaransa bazakomeza kumuha ubufasha nkuko bwabyiyemeje guhera mu Kwakira 1990.

« j’ai décidé (…) de maintenir provisoirement et pour une durée liée aux développements de la situation, la compagnie militaire française envoyée en octobre dernier à Kigali. »

Ubu bufasha mu bya gisilikare ingabo z’Ubufaransa zakomeje guha u Rwanda bwatumye Habyarimana yumva ko ashyigikiwe muri byose n’igihugu cy’igihangange, bityo inzira y’amahoro ayima amatwi.

Francois Mitterand wahoze ayobora abafaransa yavuze ko u Rwanda rwagombaga kuba urwa Rubanda Nyamwinshi
Francois Mitterand wahoze ayobora abafaransa yavuze ko u Rwanda rwagombaga kuba urwa Rubanda Nyamwinshi

2. Mutarama 1992

a)Itangwa ry’imbunda na za Grenades mu Nterahamwe

Ku itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND yakoresheje imyigaragambo ikomeye mu Mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama.

Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida Habyarimana n’ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro by’amahoro no kugabana ubutegetsi, kandi Habyarimana yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.

Habyarimana icyo gihe yahinduye Guverinoma koko ku itariki ya 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w’Intebe Sylvestre Nsanzimana, ariko ba Minisitiri bose bashyizwemo bari abo muri MRND usibye umwe gusa Gaspard RUHUMURIZA wakomokaga mu Ishyaka rya PDC ryayoborwaga na Jean Népomuscène NAYINZIRA.

Mu guhangana n’iyo myigaragambyo y’amashyaka, Perezida Habyarimana yategetse ko hatoranywa abasore b’intarumikwa bo muri MRND bagahabwa imbunda zo kujya bahangana n’abo muri opposition. Hatanzwe intwaro zirenga 300.

Ku itariki ya 22 Mutarama 1992, Colonel Bernard Cussac, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y’Ubufaransa i Kigali, yanditse ko izo ntwaro zahawe interahamwe, bikorwa n’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze bari abayoboke b’Ishyaka rya MRND.

Interahamwe ziri mu myitozo aho zatozwaga n'abafaransa bakanaziha intwaro
Interahamwe ziri mu myitozo aho zatozwaga n’abafaransa bakanaziha intwaro

b)Ishingwa ry’Ikinyamakuru Interahamwe

Muri Mutarama 1992 ni nabwo hashinzwe Ikinyamakuru cyitwaga Interahamwe cyari gishamikiye kuri MRND, kikayoborwa na Robert Kajuga wari umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu.

Iki kinyamakuru hamwe n’ibyitwaga Kangura, Kamarampaka, La Médaille Nyiramacibiri, ‘Echos des Mille Collines’, Umurwanashyaka, RTLM n’ibindi, kiri mu byakwirakwije urwango n’ubukangurambaga bwa Jenoside.

3. Mutarama 1993

a) Bagosora yatangaje ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi

Itariki ya 9 Mutarama 1993 ni itariki idakwiye kwibagirana mu mateka ya Jenoside. Nibwo Arusha muri Tanzaniya hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano y’Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi.

Colonel Bagosora wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga aya magambo « Ndatashye ngiye gutegura Imperuka (yakoresheje ijambo ry’igifaransa Apocalypse) ».

Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje cyane Bagosora ni uko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu y’abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’Inzibacyuho ndetse n’imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y’inzibacyuho.

Bagosora ntiyemeraga na buke iri sangira ry’ubutegetsi ndetse ashinja uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Boniface Ngulinzira kugurisha igihugu.

Twakwibutsa ko mu mateka y’ubwicanyi mu Rwanda, ijambo “ Imperuka y’abatutsi” ritavuzwe bwa mbere muri 1993.

Perezida Kayibanda niwe wa mbere warikoresheje mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 abitewe n’igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963 na bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda bavuye i Burundi .

Kayibanda yaravuze ngo « Niba Inyenzi zishoboye gufata Kigali, n’ubwo bitazazorohera, izaba Imperuka yihuse y’ubwoko bw’Abatutsi.»

Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ifite amateka ya kera.

c)Colonel Bagosora yashinze Ishyirahamwe ry’ubwicanyi mu Ngabo z’u Rwanda ryiswe Amasasu

Colonel Bagosora akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasilikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisilikare bya Kanombe, Lt Col Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi.

Barimo kandi Major Protais Mpiranya wayoboraga abasilikare barindaga Perezida Habyarimana, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, Major Augustin Ntibihora wayoboraga serivisi yari ishinzwe ubwubatsi (Bâtiments militaires), bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita Amasasu.

Babimenyesheje Perezida Habyarimana mu ibaruwa bamwandikiye ku itariki 20 Mutarama 1993. Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora wihimbaga izina rya Komanda Mike Tango, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda, no gukangurira abasilikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bose bari ibyitso by’Inkotanyi.

Bagosora n’izo ntagondwa ntibemeraga kandi igice cy’amasezerano y’Arusha cyirebana no guhuza Ingabo cyateganyaga ko abasilikare ba Guverinoma n’aba FPR-Inkotanyi bazahurizwa mu mutwe umwe w’Ingabo ugizwe n’abantu 19.000 harimo abasilikare 13.000 n’abajandarume 6.000 ; muri abo bose 60% bakaba abahoze ari abo mu ngabo za Guverinoma naho 40% bakaba abahoze ari aba FPR-Inkotanyi.

Ayo masezerano kandi yateganyaga ko mu birebana n’imyanya y’ubuyobozi mu Ngabo nshya, buri ruhande rwagombaga guhabwa 50%.

Bagosora na bagenzi be ntibemeye na gato ayo masezerano, babigaragariza Perezida Habyarimana muri iyo nyandiko yamumenyeshaga ishingwa ry’ishyirahamwe ryabo, bavuga ko ryari rigamije kurwanya amasezerano y’Arusha ryivuye inyuma ndetse ko abarigize batazanatinya kwica uwo ari we wese bazabona ari umugambanyi.

Ku matariki ya 20-22 Mutarama 1993, iryo shyirahamwe Amasasu ryayoboye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane cyane muri Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri, Kibuye na Byumba.

Bagosora yahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu afungiye hanze y'u Rwanda
Bagosora yahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu afungiye hanze y’u Rwanda

d)MRND yakoresheje imyigaragambyo yo kurwanya amasezerano y’amahoro bikurikirwa n’ubwicanyi henshi mu gihugu

Ku wa 19 Mutarama 1993, imyigaragambyo irangajwe imbere na MRND yabereye mu Mujyi wa Kigali. Ku itariki 21 Mutarama 1993, Matayo Ngirumpatse, Perezida wa MRND ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko MRND itemera ibyagezweho mu masezerano y’amahoro birebana no gusangira ubutegetsi.

Itangazo yasohoye ryahise rikurikirwa n’ubundi bwicanyi bwongeye kwibasira Abatutsi mu Ruhengeri (Komini Mukingo na Kinigi), Gisenyi (Komini Gaseke, Giciye, Karago, na Mutura), Byumba (Komini Tumba) na Kibuye (Komini Rutsiro).

d) Itsinda ry’impuguke mpuzamahanga ryerekanye ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda bwari buyobowe n’abategetsi bakuru

Ku matariki ya 07-21 Mutarama 1993, itsinda ry’impuguke mpuzamahanga ryari rigizwe na Jean Carbonare (France), Dr Philippe Dahinden (Ubusuwisi), Prof. René Degni-Segui (Côte d’Ivoire), Me Eric Gillet (Ububiligi).

iri tsinda kandi ryarimo Dr Alison DES Forges (USA), Dr Pol Dodinval (Belgique), Rein ODINK (Ubuholandi), Halidou OUEDRAOGO (Burkina Faso), André PARADIS (Canada) na Prof. William Schabas (Canada) ryakoze iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bwahakorerwaga.

Raporo yabo bayitangaje mu kwezi kwa Werurwe 1993 batangaza ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi n’abataravugaga rumwe na Leta bwari buyobowe n’abategetsi bakuru, harimo Perezida Habyarimana ubwe, abo mu muryango we, n’abo bakoranaga bya hafi .

« La responsabilité du Chef de l’Etat et de son entourage immédiat, entre autre familial, est lourdement engagée dans les massacres et dans les exactions perpétrées à l’encontre des Tutsi et des membres de l’opposition. »
MUTARAMA 1994

a) Ikwirakwizwa ry’intwaro mu Nterahamwe

Ukwezi kwa Mutarama 1994 kwaranzwe ku ruhande rumwe n’ibyishimo bya bamwe mu Banyarwanda bari bishimiye ko abasilikare 600 b’Inkotanyi n’abanyapolitiki babo basesekaye i Kigali ku wa 28 Ukuboza 1993, aho bari biteguye kwinjira mu nzego z’Inzibacyuho nkuko zateganywaga n’amasezerano y’amahoro y’Arusha.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda n’ingabo zayo, bo ntibabyishimiye, maze batangira ibikorwa by’ubukangurambaga bwa Jenoside harimo gukaza imyitozo y’Interahamwe no kuziha intwaro babyita auto-défense civile.

Ibi bikorwa byose bikaba byari bigamije gukangurira abaturage b’Abahutu kumva ko Abatutsi bose ari abanzi b’igihugu bagomba kwicwa.

Ku rwego rw’Igihugu, ibikorwa bya Auto-défense civile byayoborwaga na Colonel Athanase Gasake, ikagira n’abandi bayobozi muri za Perefegitura.

Mu Mujyi wa Kigali uwayobora auto-défense civile ni Komanda Bivamvagara agafatanya na Perefe w’Umujyi Colonel Tharcisse Renzaho ; muri Kibungo yayoborwaga na Colonel Pierre Céléstin Rwagafirita ; muri Kigali Ngari ikayoborwa na Major Stanislas Kinyoni ; i Cyangugu ikayoborwa na Colonel Singirankabo.

I Gitarama yayoborwa na Major Jean-Damascène Ukurikiyeyezu, muri Butare na Gikongoro ikayoborwa na Colonel Aloyizi Simba wari ufite abamwungirije barimo Colonel Alphonse Nteziryayo wagizwe perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside.

Muri Gisenyi na Ruhengeri auto-défense civile yayoborwaga n’abakuru b’ingabo muri izo Perefegitura aribo Colonel Anatole Nsengiyumva ku Gisenyi na Augustin Bizimungu mu Ruhengeri.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 1993 no mu ntangiriro za Gashyantare Colonel Bagosora yayoboye igikorwa cyo gutanga imbunda mu Nterahamwe zo mu Majyaruguru y’igihugu.

Muri Agenda ye yo muri 1993 yerekanywe nk’ikimenyetso kimushinja mu rubanza rwe muri TPIR, hagaragajwe amapaji yanditseho ko muri Komini za Mutura, Giciye, Rubavu na Rwerere zari muri Perefegitura ya Gisenyi hatanzwe intwaro 500.

b) Ikazwa ry’imyigaragambyo y’Interahamwe n’Impuzamugambi n’ubwicanyi mu Mujyi wa Kigali

Ku itariki ya 8 Mutarama 1994, Inzego z’iperereza z’Ububiligi zanditse inyandiko y’ibanga yerekana ko ku itariki ya 7 hari inama yari yabereye ku cyicaro gikuru cya MRND yahuje Perezida wa MRND Matayo Ngirumpatse, Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana, umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Nsabimana Deogratias.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’ umugaba mukuru wa jandarumori Jenerali Augustin Ndindiriyimana, Robert Kajuga umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu n’abandi bajandarume bakuru n’abasilikare.

Muri iyi nama hemejwe ko bagomba kutereka MINUAR aho intwaro zihishe, ko bagomba kuzimura zikajyanwa kubikwa mu ngo z’abasilkare n’abajandarume bakuru bibona muri MRND kandi b’ Interahamwe.

Banemeje ko bagomba gukora propagande mu baturage yo kubangisha MINUAR cyane cyane abasilikare b’ababiligi bari mu bayigize.

Iyo nama yakurikiwe n’imyigaragambyo mibi cyane yabaye ku itariki 8 mutarama 1994 mu Mujyi wa Kigali yitabiriwe n’abayobozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’abasilikare bambaye sivile bo mu barindaga Perezida Habyarimana, bakorera urugomo abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakoresheje za Grenades.

Iyo myigaragambyo yakurikiwe ku itariki ya 9 mutarama 1994 n’ibiganiro simusiga byanyuze kuri RTLM byikoma MINUAR ko ngo irwanya Interahamwe n’Impuzamugambi kandi ngo ikaba ifatanyije na FPR.

Ku itariki 11 Mutarama 1994 habaye indi myigaragambyo yahuje MRND na CDR initabirwa na ba Minisitiri Pauline Nyiramasuhuko na Callixte Nzabonimana n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali.

Ku itariki 15 Mutarama Ambasaderi w’Ububiligi Mu Rwanda yanditse ibarwa igenewe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi imenyesha ko intwaro zikomeje guhabwa Interahamwe asaba ko MINUAR yagombye kwemererwa kuzifatira.

Ku itariki ya 16 Mutarama 1994, habaye mitingi ikomeye yahuje abantu benshi bo mu mashyaka ahuriye kuri Hutu power ibera kuri Stade i Nyamirambo.

Muri iyo mitingi, Justin Mugenzi wari ukuriye igice cya Hutu power mu Ishyaka rya riharanira uwkishyira Ukizana (PL), yafashe ijambo asaba kwirinda Abatutsi n’abasilikare b’Ababiligi bo muri MINUAR. Muri iyo Mitingi kandi hatanzwe intwaro nyinshi zahawe aba Power bose bo mu mashyaka ya MRND, CDR, MDR, PSD, PDC na PL.

Ibi bikorwa by’urugomo no gutegura Jenoside byamaganywe icyo gihe n’Imiryango Nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu irimo PRO-FEMMES Twese Hamwe, CLADHO na CCOAIB.

Raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe muri 1997 yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo muri Mutarama 1994, Leta y’u Rwanda yateguraga Jenoside.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 21-22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y’Ubufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe; MINUAR yarayisatse isangamo ibisanduku 90 byuzuyemo intwaro zigenewe ingabo z’u Rwanda kandi amasezerano y’Arusha yari yarabujije igurwa n’itangwa ry’intwaro.

Ku itariki ya 27 Mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi cyane bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasilikare b’Ababiligi ba MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

Ibyo biganiro byaje bikurikira inama yari yahuje abayobozi bakuru ba MRND barimo Joseph Nzirorera, Edouard Karemera, Jean Pierre Habyarimana (umuhungu wa Perezida Habyarimana) na Robert Kajuga wayoboraga Interahamwe ku rwego rw’igihugu ; bakaba baremeje muri iyo nama gahunda yo gucengeza mu Nterahamwe amatwara yo kurwanya abasilikare b’Ababiligi bo muri MINUAR.

Hatanzwe n’amabwiriza ko Interahamwe zitagomba kuzongera gukurukiza amabwiriza atanzwe n’ingabo za MINUAR z’Ababiligi, zikitegura guhangana nabo no kubangisha abaturage ku buryo bushoboka.

b)Imenyekanishwa ry’itegurwa rya Jenoside muri Loni

Ku itariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga Turatsinze Abubakar, alias Jean Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri ku munsi.

Yanamubwiye kandi ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, ko lisiti z’Abatutsi zamaze gukorwa, ko kandi kuva Minuar yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo.

Jenerali Dallaire yanditse inyandiko ayoherereza Umuryango w’Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa b’itegurwa rya Jenoside.

Gen Dallaire Ntiyahwemye kwereka Umuryango w'abibumbye ko mu Rwanda hategurwa Jenoside ariko bamwima amatwi
Gen Dallaire Ntiyahwemye kwereka Umuryango w’abibumbye ko mu Rwanda hategurwa Jenoside ariko bamwima amatwi

Ku itariki 12 Mutarama 1994, Dallaire yahawe igisubizo cyasinyweho n’umwe mu bayobozi bakuru ba LOni witwa Iqbal Riza wari wungirije Koffi Annan wayoboraga serivisi ya Loni ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza Dallaire kwinjiza Minuar mu bikorwa byo gufatira intwaro.

Iqbal RIZA yongeyeho ko icyo Dallaire yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida Habyarimana na ba Ambasaderi b’Ububiligi, Ubufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Dallaire yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.

Iyi nyandiko isoza CNLG ivuga ko ibi bimenyetso bike igaragaje muri iyi nyandiko byerekana ubukana bw’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ihamya ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka, ahubwo ari igikorwa cy’ubwicanyi cyateguranywe ubuhanga na Guverinoma y’u Rwanda n’ingabo zayo, babifashijwemo n’amahanga, cyane cyane abategetsi b’u Bufaransa.

CNLG inavuga ko Umuryango w’Abibumbye nawo wamenye icyo gikorwa wanga gukora ibishoboka ngo uhagarike ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside. Ikavuga ko ari ikimwaro ku isi yose.

CNLG ivuga ko Kwibutsa ibi ari ngombwa, kuko abapfobya n’abahakana Jenoside badahwema gukwiza ibinyoma byabo bigoreka ukuri, byangiza amateka kandi bigatesha agaciro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse cyangwa zihorwa kuba zaranze gufatanya n’abicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

genda bizimana uri umuhanga pe, jya ukomeza ubwire isi ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka maze abashaka kuyihakana isoni zikomeze zibice

karema yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

TWESE NKABANYARWANDA DUSABE IMANA AYA MAHANO YATUGWIRIYE NTAZONGERE KUBAHO UKUNDI

J nepomuscene yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka