Amwe mu masaha amanitse mu Mujyi wa Kigali ntakora
Isaha ni ingirakamaro mu buzima bwa muntu. Ni yo mpamvu mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali hagiye hashyirwa amasaha kugira ngo afashe abahagenda n’abahatuye gukorera ku gihe no kumenya aho igihe kigeze.

Nubwo bimeze bityo ariko, usanga hamwe mu hamanitse ayo masaha ahari ariko atakibara, ahubwo ahateretse nk’umurimbo, bigatuma bamwe mu batuye ndetse n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bibaza impamvu nyamukuru yatumye ayo masaha ahashyirwa.
Hamwe mu ho Kigali Today yageze hari ayo masaha ariko atari arimo kubara ni mu Kanogo usa nk’ujya ahitwa ku mazi, Peyaje, isaha iri ku ruhande rwa rondpoint (Round about) nini yo mu Mujyi usa nk’uwerekeza Nyabugogo, iri imbere y’inyubako ya KIC (yahoze ari UTC), iri imbere ya Hotel des Mille Collines, iri I Nyabugogo, ku Kabindi n’iri kuri Kigali Heights.
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko abafite mu nshingano amasaha yose ari ku mihanda yaba mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Turere turi hanze yawo, ari kompanyi yitwa City Clock.
Mu gushaka kumenya byimbitse impamvu nyamukuru ituma hari amasaha adakora, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki z’ayo masaha muri City Clock, witwa Arafat Rutayisire, avuga ko ibibazo by’amasaha ari mu Mujyi wa Kigali adakora bamaze iminsi babizi, ariko ko hari zimwe na zimwe zitarabonerwa amapiyese (ibikoresho zikeneye) kubera ko bategereje ibikoresho byazo bizava mu gihugu cy’u Budage.

Ati “Muri iyi minsi twagize ikibazo cya piyese zabaye ikibazo, uruganda rwazisohoraga rwari rwagize ikibazo mu Budage, haba izangirikaho udupiyese tugomba kuvayo, ariko ntabwo zikunze kuba zitari ku gihe. Birashoboka ko ataba ku gihe, ariko iyo tuzengurutse tukabibona, turabikora.”
Ikibazo cy’izitegereje ibyuma byo gusimbuza ibyagize ikibazo ngo ntabwo gifitwe na zose, kubera ko hari izishobora guhita zikorwa kandi zikongera zigakora nkuko bisanzwe, ku buryo binashoboka cyane ko muri iki cyumweru izidafite ibibazo bikomeye zakongera gukora nk’ibisanzwe, mu gihe bahabwa uruhushya rubemerera gukora nk’uko Rutayisire abisobanura.
Ati “Nko ku Kabindi no muri iki gice kigana muri Gasabo, ni ukuvuga ngo zo nta kibazo kindi zifite uretse guhindura amabatiri yazo ikibazo kikaba gikemutse, gusa ni uko bidusaba uruhushya rw’umutekano wo mu muhanda, aho baduhereye uruhushya bakatubwira bati nimukore duhita dukora, tugize nk’amahirwe ejo uruhushya tukaruhabwa byihuse bitewe n’uko umuhanda umeze, inyinshi zarara zirangiye zirimo gukora (aha yavugaga ko bazikora ku wa Kabiri).”

Amasaha bavuga ko adafite ibibazo bikomeye ku buryo babonye uruhushya ashobora gukorwa akarangira bitarenze muri iki cyumweru, arimo iri ku Kabindi, KIC (UTC), Peyaje, muri rondpoint yo mu Mujyi usa nk’umanuka Nyabugogo, iri mu Kanogo usa nk’ujya ku mazi, n’iri kuri Kigali Heights.
Isaha iri imbere ya Hotel des Mille Collines yo ngo ifite ibibazo bikomeye, ku buryo igomba gutegereza ibyuma bizasimbuzwa ibyari bisanzwemo byangiritse, ariko ngo harimo no gutekerezwa uko yahakurwa bagashaka ahandi yashyirwa, kubera ko isa n’ikingirizwa n’ibiti, bigatuma itagerwaho neza n’imirasire y’izuba, kandi ari yo amenshi muri ayo masaha akoresha.
Mu Rwanda amasaha yatangiye gushyirwa ku mihanda mu mwaka wa 2008, hagamijwe kugira ngo afashe abahatuye n’abahagenda kumenya no gukorera ku gihe, ariko kandi binarusheho kurimbisha Umujyi. Kugeza ubu hakaba habarirwa amasaha ari ku mihanda ari hagati ya 30-35, amenshi akaba ari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande, uwitwa Girimpundu Judith ufite mu nshingano amasaha aba mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, yabwiye Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, ko ibivugwa mu nkuru atari byo.
Mu butumwa yoherereje Kigali Today, yagize ati “Amasaha ya Kigali ndetse n’ari mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, yose arakora neza kandi buri munsi. Keretse iyo yahuye na ‘break down’ akagira ikibazo, asubizwa ku gihe bitarenze amasaha 24.”
Girimpundu yavuze ko aya masaha akorerwa ‘services’ (agenzurwa akitabwaho). Icyakora kubera ko akoreshwa n’umurasire w’izuba .. iyo ari mu bihe by’imvura umurasire ukabura izuba, ngo hari igihe isaha ishobora kuva ku gihe , ariko bakagerageza kuyisubiza ku gihe bitarenze amasaha 24, iyo bitinze ngo bifata iminsi ibiri.
Ati “Ariko ntabwo zikunda kuva ku gihe, kuko zikorerwa services cyangwa Maintenance. Isaha (umunyamakuru) yavuze mu nkuru yasanze zirimo gukorwa n’abatekinisiye, izitari ku gihe bazisubizaho. Na n’ubu hari iziri gukorerwa ama services, niba hari aho mwaciye mugasanga itari ku gihe, musubiyeyo mwasanga iri ku gihe.”












Amafoto: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo se burya ni nyinshi gutya? Narinzi 2 gusa