Amerika yemeje ko u Rwanda na RDC byayishyikirije umushinga w’amasezerano y’amahoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije mu mujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zamaze kuyishyikiriza umushinga w’amasezerano y’amahoro.

Ubwo impande zombi zasinyanaga amasezerano i Washington
Ubwo impande zombi zasinyanaga amasezerano i Washington

Massad Boulos yagize ati “Nakiriye neza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro yaturutse muri RDC n’u Rwanda. Iyi ni intambwe ikomeye iganisha ku kubahiriza ibyemejwe mu itangazwa ry’amahame, kandi ntegereje umuhate bikomeje kugira uganisha ku mahoro.”

Ibihugu byombi bishyikirije uyu mushinga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi 10 gusa basinyanye amasezerano agena ‘amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu, azafasha akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington D.C, tariki 25 Mata 2025, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, bafashijwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko baganiriye ku bibazo bya nyabyo bikwiriye gukemuka.

Yagize ati “Uyu munsi turimo kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye. Ni ingenzi ko tuganira ku kubaka ubukungu bw’akarere buhuza ibihugu byacu hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika. Intego yacu ni ukugira akarere gatekanye, kazira ubuhezanguni bushingiye ku moko, kandi kayobowe neza.”

Yunzemo ati “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”

Mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko hari icyizere cy’amahoro.

Yagize ati “Amakuru meza ni uko hari icyizere cy’amahoro, amakuru ya nyayo ni uko amahoro agomba kugerwaho.”

Nyuma y’iminsi ibiri gusa ni ukuvuga ku wa 27 Mata, aba bayobozi bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida w’icyo gihugu Donald Trump, yatangaje ko ibihugu byombi bigiye kubona amahoro.

Yagize ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na RDC, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Ni amagambo yakurikiranye no guhita ingabo za SADC zicyura ibikoresho byazo, zibinyujije mu Rwanda tariki 29 Mata.

Ni ibikoresho birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’iby’ibinyabiziga bisanzwe, byabimburiye ibindi kwambuka ku mupaka wa Rubavu.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, bazasinyira amasezerano y’amahoro imbere ya Trump, i Washington D.C muri Kamena 2025. Icyo gihe hazanasinywa ay’ubufatanye mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka