Amerika yahagaritse inkunga yahaga Niger

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse inkunga zimwe mu zo yageneraga Niger, kandi ko ikomeje gushyigikira Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Antony Blinken, yavuze ko inkunga igamije kuramira ubuzima bw’abantu ndetse n’ubufasha bw’ibiribwa , byo bizakomeza.

Leta zanuze ubumwe za Amerika zatangaje zihagaritse inkunga zimwe na zimwe mu zo zageneraga igihugu cya Niger, nyuma y’uko muri icyo gihugu habaye Coup d’Etat yakozwe n’itsinda y’abasirikare ikuraho Mohamed Bazoum.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, ni bwo Umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika Antony Blinken, yavze ko Amerika “ yahagaritse gahunda zimwe na zimwe zijyanye n’inkunga yageneraga Guverinoma ya Niger”.

Yagize ati “Nk’uko twabisobanuye kuva ku ntangiriro z’iki kibazo, itangwa ry’inkunga ya Leta zunze ubumwe kuri Guverinoma ya Niger rishingira ku miyoborere yubahiriza demokarasi kandi yubahiriza ibiteganywa Antony Blinken said in a statement on Friday. n’itegeko nshinga. Washington izakomeza kuvugurura ibijyanye n’inkunga itanga, hakurikijwe uko ibintu byifashe muri Niger”.

Blinken ntiyigeze avuga gahunda z’inkunga zizahagarikwa izo ari zo, ariko aiko yavuze ko inkunga zijyanye no kurengera ubuzima , iz’ibiribwa ndetse n’ibijyanye na dipolomasi ndetse n’umutekano mu rwego rwo kurinda abakozi ba Amerika bari muri icyo gihugu cya Niger byo bizakomeza.

Yagize ati “ Tuzakomeza gufasha abaturage ba Niger kugira ngo bakomeze gutsimbarara kuri demokarasi, kandi turakomeza gusaba ko muri Niger hasubiraho Guverinoma yatowe n’abaturage”.

Umuryango wa ECOWAS ugizwe n’ibihugu 15, wafashwe icyemezo cy’uko hashobora no gukoreshwa ingufu za gisirikare mu kugarura Guverinoma ya Bazoum ku butegetsi.

Niger, yakoronejwe n’u Bufaransa ikaba yarabonye ubwigenge mu 1960. Bazoum wahiritswe ku butetsi ku itariki 26 Nyakanga 2023, yatowe mu 2021, mu matora ya mbere yabaye mu ituze kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Aljazeera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka