Amerika: Urukiko rwatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Rusesabagina

Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, yatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Icyemezo cy’umucamanza cyatangajwe ku wa 23 Mutarama 2023, aho cyaje cyunga mu byakomeje kuvugwa na Guverinoma y’u Rwanda, ko rutigeze rushimuta Rusesabagina ubu ufungiye mu igororero mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwabo wahitanye ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, ukangiza n’imitungo myinshi hagati y’umwaka wa 2018-2020. Ubu yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 25.

Nyuma y’uko Rusesabagina afashwe muri Kanama 2020, we n’umuryango we batanze ikirego muri Gashyantare 2022. Gusa, ku Mbere tariki 23 Mutarama 2023, Umucamanza wo ku rwego rw’Akarere muri Amerika , ‘the U.S. District Judge’ witwa Richard J. Leon, yavuze ko icyo kirego uko cyatanzwe n’uburyo cyasobanuwemo bitamunyuze.

Yagize ati “Icyo kirego nticyemewe bitewe n’ubudahangarwa bw’Igihugu cy’amahanga, n’ubudahangarwa bw’Umukuru w’Igihugu”.

Uhagarariye Rusesabagina mu mategeko, Steven R. Perles, yavuze ko umukiriya we, yatwawe n’inzego z’umutekano ku ngufu, zikamushimuta zikamujyana mu Rwanda, zikamukorera iyicarubozo, nyuma ngo akanafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko ibyo nabyo Umucamanza Leon yavuze ko nta shingiro bifite.

Rusesabagina yasabye indishyi za Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika, ariko abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe waterwaga inkunga na Rusesabagina bagera kuri 90, bo mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamagabe, batanze ikirego basaba indishyi ya Miliyari 1.6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abo bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa by’iterabwoba kandi, bajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, bavuga ko yagombye guhabwa igihano kiremereye kurushaho kubera ingaruka zatewe n’umutwe yeteraga inkunga, waje kugaba ibitero ku Banyarwanda ku butaka bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka